RFL
Kigali

MU MAFOTO: Imana iraryoshye, ni ubwa mbere numvise umunezero udasanzwe n'amahoro menshi mu mutima-DINAH

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/09/2017 9:00
1


Nyuma y’imyaka itari micye yari amaze atumvikana mu muziki, umuhanzikazi Uwera Dinah ubarizwa mu itorero rya Healing Centre yakoze igitaramo cyanejeje umutima we ndetse gishimisha abantu bose bakitabiriye.



Ni igitaramo yise 'Hearts of worship' yafatanyijemo n'abandi bahanzi barimo Rene Patrick, Dorcas, Patient Bizimana na Arsene Tuyi. Iki gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeli 2017 kibera i Remera kuri Healing Centre. Dinah wari umaze igihe atumvikana mu muziki, igitaramo cye cyaritabiriwe cyane, nawe ubwe biramutungura.

Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Uwera Dinah yavuze ko Imana iryoshye cyane. Yavuze kandi ko icyamushimishije cyane ari uko Umwuka w' Imana yari ahari kandi imitima y'abantu yafashijwe uhereye kuri we na bagenzi bari kumwe kuri stage. Dinah yabwiye Inyarwanda ko ari ubwa nbere umutima wari unezerewe cyane. Yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka azategura igitaramo gikomeye, akaba ateganya kuzagikorera muri Kigali Serena Hotel. Yagize ati:

Nkubwire? Imana iraryoshye kandi yumva gusenga pe. Iki gitaramo nakibanye mu mutima igihe kinini cyane mfite ishusho yacyo mu mutwe wanjye gusa ngira igihe gito cyo kukitegura ariko uzi ibyabaye? Cyagenze neza cyane cyitabiriwe n’abantu benshi pe ariko ikiruta byose nuko umwuka w' Imana yari ahari kandi imitima y'abantu yafashijwe uhereye kuri njye na bagenzi banjye twari kumwe kuri stage.

Natunguwe cyane n’ukuntu abantu bitabiriye. Nabanje kwibaza niba hari iyindi mpamvu yabazanye. Mvuye kuri stage bwa nyuma numvishe meze nk’uwo bakuyeho umutwaro munini cyane kandi numvishe umutima uruhutse unezerewe. Ni ubwa mbere numvishe umunezero n'amahoro bingana kuriya mu mutima wanjye. Gahunda yindi ni December 17th Serena. 

Dinah Uwera

Uwera Dinah ubwo yari kuri stage 

Uwera Dinah ni umuhanzikazi watangiye kuririmba cyera akiga mu mashuri yisumbuye ndetse ni umwe mu bafite abakunzi benshi kubw'ibihangano bye biherekejwe n'ubuhanga mu miririmbire ye. Uwera Dinah yaje kumara igihe kinini atagaragara mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kugaruka ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bari gukora cyane by'akarusho akaba ari gutanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Uwera Dinah amaze gukora indirimbo eshanu z'amajwi ari zo;Nshuti, Have mercy, Shimwa,Icyo umbwira, Says the Lord n'indirimbo imwe y'amashusho ari yo Inshuti. 

UMVA HANO 'SAYS THE LORD' YA DINAH UWERA

REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO CYA DINAH

Dinah Uwera

Igitaramo cyaritabiriwe cyane,.... urusengero rwa Healing Centre rwari rwuzuye

Dinah Uwera

Basabanye n'Imana binyuze mu kuyiramya

Dinah UweraDinah Uwera

Dorcas Ashimwe

Dinah Uwera

Arsene Tuyi

Shining stars

Barahimbaza Imana bakoresheje ingingo z'imibiri yabo

Dinah Uwera

Abana batozwa kuririmba n'Urugero 

Dinah UweraDinah Uwera

Dinah Uwera

Imyambarire ya Dinah kuri stage yashimwe na benshi,.... yari yikwije

Dinah Uwera

Dinah Uwera yafatanije n'iteraniro mu kuramya Imana byimbitse

Dinah UweraDinah UweraDinah Uwera

Dinah avuga ko iki gitaramo cye cyamushimishije cyane wongere ngo cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PearlG6 years ago
    Dinah disi, thanks for coming back..ngaho gira utumbagire kuva kera naragukundaga nubu nta kirahinduka..I pray ngo Imana usenga igushumbuje imyaka inzige zariye maze ikwishimire as you live your purpose and dream for God's glory.





Inyarwanda BACKGROUND