Nyuma y’imyaka itari micye yari amaze atumvikana mu muziki, umuhanzikazi Uwera Dinah ubarizwa mu itorero rya Healing Centre yakoze igitaramo cyanejeje umutima we ndetse gishimisha abantu bose bakitabiriye.
Ni igitaramo yise 'Hearts of worship' yafatanyijemo n'abandi bahanzi barimo Rene Patrick, Dorcas, Patient Bizimana na Arsene Tuyi. Iki gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeli 2017 kibera i Remera kuri Healing Centre. Dinah wari umaze igihe atumvikana mu muziki, igitaramo cye cyaritabiriwe cyane, nawe ubwe biramutungura.
Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Uwera Dinah yavuze ko Imana iryoshye cyane. Yavuze kandi ko icyamushimishije cyane ari uko Umwuka w' Imana yari ahari kandi imitima y'abantu yafashijwe uhereye kuri we na bagenzi bari kumwe kuri stage. Dinah yabwiye Inyarwanda ko ari ubwa nbere umutima wari unezerewe cyane. Yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka azategura igitaramo gikomeye, akaba ateganya kuzagikorera muri Kigali Serena Hotel. Yagize ati:
Nkubwire? Imana iraryoshye kandi yumva gusenga pe. Iki gitaramo nakibanye mu mutima igihe kinini cyane mfite ishusho yacyo mu mutwe wanjye gusa ngira igihe gito cyo kukitegura ariko uzi ibyabaye? Cyagenze neza cyane cyitabiriwe n’abantu benshi pe ariko ikiruta byose nuko umwuka w' Imana yari ahari kandi imitima y'abantu yafashijwe uhereye kuri njye na bagenzi banjye twari kumwe kuri stage.
Natunguwe cyane n’ukuntu abantu bitabiriye. Nabanje kwibaza niba hari iyindi mpamvu yabazanye. Mvuye kuri stage bwa nyuma numvishe meze nk’uwo bakuyeho umutwaro munini cyane kandi numvishe umutima uruhutse unezerewe. Ni ubwa mbere numvishe umunezero n'amahoro bingana kuriya mu mutima wanjye. Gahunda yindi ni December 17th Serena.
Uwera Dinah ubwo yari kuri stage
Uwera Dinah ni umuhanzikazi watangiye kuririmba cyera akiga mu mashuri yisumbuye ndetse ni umwe mu bafite abakunzi benshi kubw'ibihangano bye biherekejwe n'ubuhanga mu miririmbire ye. Uwera Dinah yaje kumara igihe kinini atagaragara mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kugaruka ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bari gukora cyane by'akarusho akaba ari gutanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Uwera Dinah amaze gukora indirimbo eshanu z'amajwi ari zo;Nshuti, Have mercy, Shimwa,Icyo umbwira, Says the Lord n'indirimbo imwe y'amashusho ari yo Inshuti.
UMVA HANO 'SAYS THE LORD' YA DINAH UWERA
REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO CYA DINAH
Igitaramo cyaritabiriwe cyane,.... urusengero rwa Healing Centre rwari rwuzuye
Basabanye n'Imana binyuze mu kuyiramya
Dorcas Ashimwe
Arsene Tuyi
Barahimbaza Imana bakoresheje ingingo z'imibiri yabo
Abana batozwa kuririmba n'Urugero
Imyambarire ya Dinah kuri stage yashimwe na benshi,.... yari yikwije
Dinah Uwera yafatanije n'iteraniro mu kuramya Imana byimbitse
Dinah avuga ko iki gitaramo cye cyamushimishije cyane wongere ngo cyane
TANGA IGITECYEREZO