Ku mugoroba w’uyu wa 7 Gicurasi 2017 kuva isaa munani z’amanywa ni bwo Healing worship team yakoze igitaramo gikomeye yahuriyemo n’andi matsinda akomeye mu muziki wa Gospel ariyo; Alarm Ministries, Gisubizo Ministries na True Promises.
Ni igitaramo cyabereye kuri Restoration church ku Kimisagara kuva Saa munani z’amanywa kugeza Saa moya z’ijoro. Iki gitaramo cyateguwe na Healing worship team mu rwego rwo kumurika Album yayo ya gatatu y’indirimbo zigaragaza amashusho bahaye izina rya “Mana imbaraga zawe”.
Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru dore ko urusengero rwa Restoration church Kimisagara rwari rwuzuye ndetse abandi bahagaze inyuma, ugereranyije hakaba hari abantu bagera ku bihumbi bitanu biganjemo urubyiruko. Benshi bizihiwe mu buryo bukomeye.
Healing worship team yamuritse album DVD ya gatatu ‘Mana imbaraga zawe’, iterwa inkunga igera kuri miliyoni eshanu z’amanyarwanda. Muri iki gitaramo hari bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel barimo: Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Liliane Kabaganza n’abandi.
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA HEALING WORSHIP TEAM
Igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Hasi no hejuru hari huzuye abantu
Healing worship team kuri stage
Ibyishimo byabarenze batambira Imana bicaye hasi
Healing worship team iti "Mana imbaraga zawe zirakomeye"
Fiacre Nemeyimana yafatanyije na Healing worship team gucinyira Imana akadiho
Diane yateye indirimbo 'Waturemeye ku guhimbaza' benshi barizihirwa kubera ijwi rye
Pastor Cadeau wo muri Foursquare Gospel church yishimiwe na benshi
Patient Bizimana ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Liliane Kabaganza na we yitabiriye iki gitaramo
Bahembukiye muri iki gitaramo
Healing worship team bati 'Amba hafi kurusha imyambaro nambaye'
Umugore wa Bishop Masengo ni umwe mu bashimiwe cyane na Healing worship team
Bahise bafatanya guhimbaza Imana
Healing worship team mu gushimira abayiteye inkunga
Igitaramo cyitabiriwe n'abantu baturutse hirya no hino
Rene Patrick yahagurutse afatanyana Healing kuramya Imana
Hari abakozi b'Imana batandukanye
Healing yari yatumiye andi matsinda akomeye
True Promises mu gitaramo cya Healing worship team
Alarm Ministries yafatanyije na Healing guhimbaza Imana
Rev Aaron Ruhimbya ni umwe mu bakozi b'Imana bari muri iki gitaramo
REBA HANO 'IBIRIHO UBU' YA HEALING WORSHIP TEAM
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO