Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeli 2017 ku Gisozi kuri Bethesda Holy church habereye igitaramo cyo gufasha umwana Sheja umaze imyaka 2 arwaye ikibyimba mu bwonko. Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi barimo ibyamamare.
Igitaramo ‘A Night For Sheja’ cyateguwe mu rwego rwo gufasha Gasana Sheja urwaye ikibyimba mu bwonko. Ni igitaramo cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gisozwa saa Saba z’ijoro. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi barimo abantu b’ibyamamare hano mu Rwanda aho twavugamo Mike Karangwa, Anita Pendo wari kumwe n’umugabo we Ndanda, aba bakaba basize uruhinja mu rugo bakitabira igitaramo cyo gufasha Sheja, ibintu byakoze ku mitima ya benshi.
Anita Pendo na Ndanda bitabiriye iki gitaramo nyuma y'iminsi micye bibarutse
Hari kandi abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana banaririmbiye abari muri iki gitaramo. Mu bahanzi baririmbye twavugamo; Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Alex Dusabe, Albert Niyonsaba, Tonzi ari nawe wayoboye iki gitaramo, Theo Bosebabireba, Israel Mbonyi n’abandi benshi barimo n'amakorali. Usibye aba bahanzi baririmbye, hari n’abandi bahanzi benshi bitabiriye iki gitaramo mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango wa Sheja.
Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo
Muri iki gitaramo, Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church yavuze ko Imana yamubwiye ko Sheja agiye gukira. Yagize ati: "Imana yambwiye ko Sheja agiye gukira, ahubwo se ni gute atakirira aha?" Bishop Rugamba yahise amurambikaho ibiganza aramusengera, abari aho barimo na mama Sheja bizera ko hari icyo Imana igiye gukora kuri Sheja. Mu kwizera kwinshi, Bishop Rugamba yahise asaba abantu kwitanga amafaranga yo gufasha umuryango wa Sheja hakaboneka ubushobozi bwo kujyana Sheja mu ishuri no kumugurira ibikoresho by'ishuri kuko Imana igiye kumukiza.
Bishop Rugamba Albert ubwo yasengeraga Sheja
Uwagaba Joseph Caleb umwe mu itsinda ryateguye iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko bafite ishimwe rikomeye ku Mana yabashoboje ikabakorera ibyo batatekerezaga. Abajijwe impamvu basoje igitaramo mu masaha y'ijoro, yavuze ko nabwo abantu batabishakaga kubera kuryoherwa. Yavuze kandi ko yakozweho cyane no kubona Anita Pendo aza muri iki gitaramo agasiga uruhinja mu rugo. Uyu Anita Pendo akaba yaranitabiriye igikorwa cyo koza imodoka kubwa Sheja,igikorwa yitabiriye, nyuma y'iminsi ibiri agahita yibaruka. Uwagaba Joseph Caleb yagize ati:
Igitaramo cyagenze neza cyane, twabonye ibyo tutatekerezaga kuko twagiteguye mu gihe gito cyane twabonye ukuboko kw'Imana pee,amasengesho yabaye ay'imbaraga. Byagenze uko twabyifuzaga ndetse nuko tutabitekerezaga kuko wibaze nawe kumenyekanisha igitaramo mu minsi itanu gusa kikitabirwa ku rwego mwabonye, abahanzi bose twatumiye baje ndetse n'abatari kuririmba baje, aba star benshi ibintu babigize ibyabo, nakozwe ku mutima cyane no kubona Anita Pendo ahari. Habonetse amafaranga 3,776,600Frw kandi abantu baracyarimo kohereza. Ahubwo twatashye kare abantu ntibashakaga gutaha, kuri gahunda twagombaga gusoza saa sita zuzuye ariko twagejeje saa Saba.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Gasana Vincent papa wa Gasana Sheja, yadutangarije ko uyu mwana wabo w'umuhungu (Gasana Sheja) amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko, bakaba baramuvurije mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda birimo CHUK n'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko uburwayi bwe bukanga gukira. Ubu barasabwa ibihumbi 25 by'amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 21 z'amafaranga y'u Rwanda) kugira ngo baje kumuvuriza mu Buhinde.
Sheja hamwe na nyina
Umuryango wa Gasana Vincent (papa Sheja) utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyombo hafi na Kabuga. Sheja yavutse ari muzima, nyuma y'umwaka umwe arwara ikibyimba mu bwonko, ubu hashize imyaka ibiri arwaye iki kibyimba. Igikorwa cyo koza imodoka kubwa Sheja cyabonetsemo asaga miliyoni ebyiri y'amanyarwanda, mu gitaramo 'A night for Sheja' habonekamo hafi miliyoni 4, bivuze ko hagikenewe amafaranga menshi cyane asaga miliyobi 15 z'amanyarwanda kugira ngo Sheja avurwe n'inzobere z'abaganga mu Buhinde.
Hari ubundi buryo nawe wakoresha mu gufasha Sheja
Hari ubundi buryo bwo gufasha Sheja, aho ushobora gukoresha Mobile money ukohereza inkunga yawe kuri numero ya Telefone 0788330333 ya Uwagaba Joseph cyangwa kuri konti 00046-00474371-45 ya Kayitesi Christine ari we mama wa Sheja, iyi konti ikaba iri muri Banki ya Kigali. Ushaka ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa, wahamagara izi nimero; 0783698035 Mama wa Sheja na 0782754323 Papa wa Sheja.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO 'A NIGHT FOR SHEJA'
Aba bana bato bari mu gitaramo cyo gufasha umwana mugenzi wabo
Theo Bosebabireba yaririmbye muri iki gitaramo
Patient Bizimana mu gitaramo cyo gufasha Sheja
Abahanzikazi Uwera Kallen na Satura
Serge Iyamuremye
Tonzi na Mike Karangwa
Ev Becky hamwe na Tonzi
Bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2017 nabo bari bahari;Mukabagabo Carine na Queen Kalimpinya
Miss Queen Kalimpinya, Igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017
Umuhanzi Arsene Tuyi
Umunyamakuru Justin Belis hamwe na Theo Bosebabireba
Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church
Anita Pendo (hagati) ni cyo gitaramo cya mbere yitabiriye nyuma yo kwibaruka imfura
Bishop Rugamba ngo Imana yamubwiye ko Sheja agiye gukira
Tonzi
Mama wa Sheja (hagati) yavuze ko afite icyizere ko umwana we azakira
Anita Pendo na Mike Karangwa bahagiriye ibihe byiza
Gasana Sheja bari bamuzanye muri iki gitaramo
Tonzi asengera Mama wa Sheja
Pastor Kaiga, Tonzi na mama wa Sheja
Batanze ituro ryo gufasha Sheja
Uyu mugabo uri ibumoso yahamagaje abantu 10 ngo bitange maze nawe yitange 1/10 cy'ayo bari bwitange yose hamwe, habura numwe uza, nuko birangira yitanze 200$
Fiacre Nemeyimana aganira na Tonzi na Mama wa Sheja
Aline Gahongayire
Yatanze ubuhamya biramurenga ararira,... nawe ngo yigeze kurwara bikomeye, yavuze ko afite icyizere ko Sheja azakira
Mike Karangwa
Patient Bizimana nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Egide Bizima hamwe na Ev Uwagaba Joseph Caleb
Beauty For Ashes bararirimbye ngo 'Ntako bisa kubona umwana w'umukobwa asoma Bibiliya, Yesu ni sawa'
Rev Rwibasira
Gasana Sheja ateruwe na mama we
Bishop Rugamba yapfukamye hasi asengera Sheja
Bafatanije na Bishop Rugamba gusengera Sheja
Bishop Rugamba ngo Imana yamuhishuriye ko Sheja agiye gukira akajya ku ishuri
Uyu musore yahisemo gusenga aryamye hasi
Apotre Claude Kamuhanda na Bishop Rugamba basengera Sheja
Alex Dusabe wari umaze igihe kinini cyane asa nk'uwiheje yaririmbye muri iki gitaramo
Barimo kubara amafaranga yitanzwe
Miss Kalimpinya na Carine Mukabagabo ni bamwe mu babaraga amafaranga
Serge Iyamuremye nawe yaririmbye
Korali Yesu Araje yashimishije benshi
Mike Karangwa na Aline Gahongayire bakuriye ingofero korali Yesu Araje
Aline Gahongayire nawe yaririmbye
Albert Niyonsaba nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Umunyamakuru Ronnie (ibumoso) umwe mu bateguye iki gitaramo
Israel Mbonyi ni we waririmbye nyuma y'abandi bahanzi, yabanje kureba ku isaha
Byakugora kubona Israel Mbonyi acuranga 'Playback'
Aline Gahongayire ateruye Sheja
AMAFOTO: IDADUKUNDA DESANJO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO