RFL
Kigali

MU MAFOTO 100:Igitaramo cyo gufasha Sheja kitabiriwe na benshi barimo ibyamamare hitangwa hafi miliyoni 4

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2017 17:37
4


Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeli 2017 ku Gisozi kuri Bethesda Holy church habereye igitaramo cyo gufasha umwana Sheja umaze imyaka 2 arwaye ikibyimba mu bwonko. Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi barimo ibyamamare.



Igitaramo ‘A Night For Sheja’ cyateguwe mu rwego rwo gufasha Gasana Sheja urwaye ikibyimba mu bwonko. Ni igitaramo cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gisozwa saa Saba z’ijoro. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi barimo abantu b’ibyamamare hano mu Rwanda aho twavugamo Mike Karangwa, Anita Pendo wari kumwe n’umugabo we Ndanda, aba bakaba basize uruhinja mu rugo bakitabira igitaramo cyo gufasha Sheja, ibintu byakoze ku mitima ya benshi.

Anita Pendo

Anita Pendo na Ndanda bitabiriye iki gitaramo nyuma y'iminsi micye bibarutse

Hari kandi abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana banaririmbiye abari muri iki gitaramo. Mu bahanzi baririmbye twavugamo; Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Alex Dusabe, Albert Niyonsaba, Tonzi ari nawe wayoboye iki gitaramo, Theo Bosebabireba, Israel Mbonyi n’abandi benshi barimo n'amakorali. Usibye aba bahanzi baririmbye, hari n’abandi bahanzi benshi bitabiriye iki gitaramo mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango wa Sheja. 

Alex Dusabe

Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo

Muri iki gitaramo, Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church yavuze ko Imana yamubwiye ko Sheja agiye gukira. Yagize ati: "Imana yambwiye ko Sheja agiye gukira, ahubwo se ni gute atakirira aha?" Bishop Rugamba yahise amurambikaho ibiganza aramusengera, abari aho barimo na mama Sheja bizera ko hari icyo Imana igiye gukora kuri Sheja. Mu kwizera kwinshi, Bishop Rugamba yahise asaba abantu kwitanga amafaranga yo gufasha umuryango wa Sheja hakaboneka ubushobozi bwo kujyana Sheja mu ishuri no kumugurira ibikoresho by'ishuri kuko Imana igiye kumukiza.

Sheja

Bishop Rugamba Albert ubwo yasengeraga Sheja

Uwagaba Joseph Caleb umwe mu itsinda ryateguye iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko bafite ishimwe rikomeye ku Mana yabashoboje ikabakorera ibyo batatekerezaga. Abajijwe impamvu basoje igitaramo mu masaha y'ijoro, yavuze ko nabwo abantu batabishakaga kubera kuryoherwa. Yavuze kandi ko yakozweho cyane no kubona Anita Pendo aza muri iki gitaramo agasiga uruhinja mu rugo. Uyu Anita Pendo akaba yaranitabiriye igikorwa cyo koza imodoka kubwa Sheja,igikorwa yitabiriye, nyuma y'iminsi ibiri agahita yibaruka. Uwagaba Joseph Caleb yagize ati: 

Igitaramo cyagenze neza cyane, twabonye ibyo tutatekerezaga kuko twagiteguye mu gihe gito cyane twabonye ukuboko kw'Imana pee,amasengesho yabaye ay'imbaraga. Byagenze uko twabyifuzaga ndetse nuko tutabitekerezaga kuko wibaze nawe kumenyekanisha igitaramo mu minsi itanu gusa kikitabirwa ku rwego mwabonye, abahanzi bose twatumiye baje ndetse n'abatari kuririmba baje, aba star benshi ibintu babigize ibyabo, nakozwe ku mutima cyane no kubona Anita Pendo ahari. Habonetse amafaranga 3,776,600Frw kandi abantu baracyarimo kohereza. Ahubwo twatashye kare abantu ntibashakaga gutaha, kuri gahunda twagombaga gusoza saa sita zuzuye ariko twagejeje saa Saba. 

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Gasana Vincent papa wa Gasana Sheja, yadutangarije ko uyu mwana wabo w'umuhungu (Gasana Sheja) amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko, bakaba baramuvurije mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda birimo CHUK n'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko uburwayi bwe bukanga gukira. Ubu barasabwa ibihumbi 25 by'amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 21 z'amafaranga y'u Rwanda) kugira ngo baje kumuvuriza mu Buhinde. 

Sheja

Sheja hamwe na nyina

Umuryango wa Gasana Vincent (papa Sheja) utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyombo hafi na Kabuga. Sheja yavutse ari muzima, nyuma y'umwaka umwe arwara ikibyimba mu bwonko, ubu hashize imyaka ibiri arwaye iki kibyimba. Igikorwa cyo koza imodoka kubwa Sheja cyabonetsemo asaga miliyoni ebyiri y'amanyarwanda, mu gitaramo 'A night for Sheja' habonekamo hafi miliyoni 4, bivuze ko hagikenewe amafaranga menshi cyane asaga miliyobi 15 z'amanyarwanda kugira ngo Sheja avurwe n'inzobere z'abaganga mu Buhinde. 

Hari ubundi buryo nawe wakoresha mu gufasha Sheja

Hari ubundi buryo bwo gufasha Sheja, aho ushobora gukoresha Mobile money ukohereza inkunga yawe kuri numero ya Telefone 0788330333 ya Uwagaba Joseph cyangwa kuri konti 00046-00474371-45 ya Kayitesi Christine ari we mama wa Sheja, iyi konti ikaba iri muri Banki ya Kigali. Ushaka ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa, wahamagara izi nimero; 0783698035 Mama wa Sheja na 0782754323 Papa wa Sheja.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO 'A NIGHT FOR SHEJA'

ANightForSheja

Aba bana bato bari mu gitaramo cyo gufasha umwana mugenzi wabo

ANightForShejaANightForShejaANightForSheja

Theo Bosebabireba yaririmbye muri iki gitaramo

ANightForShejaANightForSheja

Patient Bizimana mu gitaramo cyo gufasha Sheja

ANightForSheja

Abahanzikazi Uwera Kallen na Satura

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye

A Night For ShejaMike Karangwa

Tonzi na Mike Karangwa

A Night For Sheja

Ev Becky hamwe na Tonzi

A Night For Sheja

Bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2017 nabo bari bahari;Mukabagabo Carine na Queen Kalimpinya

Queen

Miss Queen Kalimpinya, Igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017

Arsene Tuyi

Umuhanzi Arsene Tuyi

Justin BelisJustin Belis

Umunyamakuru Justin Belis hamwe na Theo Bosebabireba

Bishop Rugamba Albert

Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church

Bishop Rugamba AlbertBishop Rugamba AlbertBishop Rugamba AlbertBishop Rugamba AlbertBethesda Holy churchBethesda Holy churchBethesda Holy churchBethesda Holy churchBethesda Holy church

Anita Pendo (hagati) ni cyo gitaramo cya mbere yitabiriye nyuma yo kwibaruka imfura

ShejaBishop Rugamba Albert

Bishop Rugamba ngo Imana yamubwiye ko Sheja agiye gukira

Bishop Rugamba AlbertBishop Rugamba AlbertTonzi

Tonzi

Mama wa Sheja

Mama wa Sheja (hagati) yavuze ko afite icyizere ko umwana we azakira

A Night For ShejaAnita PendoAnita Pendo

Anita Pendo na Mike Karangwa bahagiriye ibihe byiza

A Night For ShejaA Night For Sheja

Gasana Sheja bari bamuzanye muri iki gitaramo

Gasana Sheja

Tonzi asengera Mama wa Sheja

Mama ShejaKaiga

Pastor Kaiga, Tonzi na mama wa Sheja

Sheja

Batanze ituro ryo gufasha Sheja

A Night For ShejaA Night For Sheja

Uyu mugabo uri ibumoso yahamagaje abantu 10 ngo bitange maze nawe yitange 1/10 cy'ayo bari bwitange yose hamwe, habura numwe uza, nuko birangira yitanze 200$

A Night For Sheja

Fiacre Nemeyimana aganira na Tonzi na Mama wa Sheja

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire

Aline GahongayireA Night For Sheja

Yatanze ubuhamya biramurenga ararira,... nawe ngo yigeze kurwara bikomeye, yavuze ko afite icyizere ko Sheja azakira

Mike Karangwa

Mike Karangwa

A Night For ShejaA Night For ShejaA Night For ShejaA Night For ShejaA Night For Sheja

Patient Bizimana nawe yaririmbye muri iki gitaramo

A Night For ShejaA Night For ShejaA Night For ShejaShejaA Night For ShejaShejaA Night For ShejaA Night For ShejaA Night For ShejaA Night For ShejaA Night For Sheja

Egide Bizima hamwe na Ev Uwagaba Joseph Caleb

Sheja

Beauty For Ashes bararirimbye ngo 'Ntako bisa kubona umwana w'umukobwa asoma Bibiliya, Yesu ni sawa'

A Night For ShejaRwibasira

Rev Rwibasira

A Night For ShejaA Night For ShejaA Night For ShejaA Night For ShejaA Night For ShejaA Night For ShejaSheja

Gasana Sheja ateruwe na mama we

Bishop Rugamba Albert

Bishop Rugamba yapfukamye hasi asengera Sheja

ShejaShejaShejaShejaShejaA Night For Sheja

Bafatanije na Bishop Rugamba gusengera Sheja

ShejaShejaBishop Rugamba AlbertBishop Rugamba Albert

Bishop Rugamba ngo Imana yamuhishuriye ko Sheja agiye gukira akajya ku ishuri

Mama ShejaMama ShejaA Night For ShejaA Night For Sheja

Uyu musore yahisemo gusenga aryamye hasi

A Night For Sheja

Apotre Claude Kamuhanda na Bishop Rugamba basengera Sheja

A Night For ShejaBishop Rugamba AlbertA Night For ShejaA Night For ShejaAlex Dusabe

Alex Dusabe wari umaze igihe kinini cyane asa nk'uwiheje yaririmbye muri iki gitaramo

Israel MbonyiBa Nyampinga

Barimo kubara amafaranga yitanzwe

A Night For Sheja

Miss Kalimpinya na Carine Mukabagabo ni bamwe mu babaraga amafaranga

Queen KalimpinyaMiss Queen KalimpinyaA Night For ShejaA Night For Sheja

Serge Iyamuremye nawe yaririmbye

Yesu Araje

Korali Yesu Araje yashimishije benshi

Yesu Araje

Mike Karangwa na Aline Gahongayire bakuriye ingofero korali Yesu Araje

Yesu ArajeYesu ArajeYesu ArajeA Night For ShejaAline Gahongayire

Aline Gahongayire nawe yaririmbye

Aline GahongayireAline GahongayireAlbert

Albert Niyonsaba nawe yaririmbye muri iki gitaramo

Albert NiyonsabaA Night For ShejaRonnie

Umunyamakuru Ronnie (ibumoso) umwe mu bateguye iki gitaramo

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi ni we waririmbye nyuma y'abandi bahanzi, yabanje kureba ku isaha

Israel MbonyiIsrael Mbonyi

Byakugora kubona Israel Mbonyi acuranga 'Playback'

Aline GahongayireAnita Pendo

Aline Gahongayire ateruye Sheja

AMAFOTO: IDADUKUNDA DESANJO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bwitonzi Bella6 years ago
    Isaha y'Imana igeze yihesha icubahiro.Mana ndagusavye ngo wiheshe icubahiro ubugira kenshi Amen.
  • 6 years ago
    Ariko mwagiye mureka kubeshya ko twari tuhibereye natwe Bishop yavuze ko Imana ishobora kumukiza aramusengera mwimuvugira ibyo atavuze Imana ibababarire pee Mushaka kuryoshya inkuru gusa?
  • ineza6 years ago
    niba atari n Imana yabimubwiye izabokorera kugirango izina ryayo ritazatukwa.Yesu niyamamare kubwa Sheja, kandi irashoboye ntakiyinanira.Tuyizere
  • Mimi6 years ago
    mana ndakwinginze umva aya magana y'aabantu yaretse ibyabo bakaza kugutakira kubwa Sheja. Wumve gusenga kwabo umukize ndakwinginze





Inyarwanda BACKGROUND