RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Gaby Irene Kamanzi na Patient Bizimana bakomeje kugirira ibihe byiza i Burayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/10/2017 11:34
4


Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka kugeza uyu munsi twandikiyeho iyi nkuru, Gaby Irene Kamanzi ari kubarizwa ku mubagane w’uburayi aho akomeje kugirira ibihe byiza nk’uko amafoto abigaragaza. Patient Bizimana nawe ari kuri uyu mugabane muri gahunda z'ivugabutumwa.



Tariki 7 Ukwakira 2017 Gaby Kamanzi yahuriye na Patient Bizimana mu gitaramo cyateguwe na korali Sion kibera mu Mujyi wa Bruxelles kuri Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles. Nyuma y'iki gitaramo, mu mafoto yagiye hanze, Patient Bizimana yagaragaye ari gutembera mu Mujyi wa Bruxelles ndetse hari n'aho agaragara ari kumwe na Gaby Irene Kamanzi, umuhanzi mugenzi we ndetse akaba na mushiki we mu buryo bw'umwuka dore ko bombi basengana muri Evangelical Restoration Church iyoborwa na Apotre Masasu Yoshuwa Ndagijimana bakunze kwita Daddy.

Gaby Kamanzi na Patient Bizimana bagize umugisha wo guhurira mu gitaramo i burayi

Gaby Kamanzi na Patient Bizimana i burayi

Gaby Irene Kamanzi uri i Burayi muri gahunda z’ivugabutumwa yatumiwemo mu bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane, tariki 9 Nzeri 2017 ni bwo yagaragaye mu gitaramo cya mbere yari yatumiwemo n’umuhanzi Jonathan Niyomwungere. Muri iki gitaramo Gaby Kamanzi yarishimiwe bikomeye na cyane ko ahafite abakunzi batari bacye. Mugenzi we Patient Bizimana nawe yaje kumusanga kuri uyu mugabane w'uburayi ndetse banahurira mu gitaramo tariki 7 Ukwakira 2017 cyateguwe na korali Sion. Nkuko bigaragara mu mafoto, buri umwe akomeje kugirira ibihe byiza i Burayi.

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi akigera i burayi mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeli

Gaby Irene Kamanzi aganira na Inyarwanda.com yashimiye cyane Fortran Bigirimana umuhanzi ukomoka i Burundi wamuhuje na Jonathan Niyomwungere wamutumiye i Burayi. Gaby Kamanzi yagize ati:"Nakiriye neza ubu butumire, ndashimira Fortran Bigirimana ni we wampuje n’uyu muhanzi (Jonathan) ufite gusohora album, Imana imumpere imigisha."

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi mu gitaramo yatumiwemo na Jonathan

Nyuma y’igitaramo cyabereye mu Bubiligi, Gaby Irene Kamanzi yaje kwerekeza muri Danemark mu giterane yatumiwemo na Zion Temple. Ni igiterane cyiswe ‘Stand ground in worship like David’ cyabaye tariki 15-16 Nzel i 2017. Tariki 6 Ukwakira 2017, Gaby Kamanzi yataramiye mu Bubiligi kuri Rue Brialmont 7,1210. Hatagize igihinduka, biteganyijwe ko Gaby Kamanzi azaba ari mu Rwanda muri uku kwezi k’Ukwakira 2017 ndetse akaba azitabira n’igiterane 'Gisenyi Miracle Festival' azahuriramo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. 

Patient Bizimana i Burayi ku nshuro ye ya mbere

Patient Bizimana yageze mu Bubiligi ku wa 6 Ukwakira 2017, ataramira ku nshuro ye ya mbere kuri uyu mugabane mu gitaramo cyabereye mu gihugu cy'u Bubiligi aho yahuriye n'umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi wamamaye mu ndirimbo 'Amahoro' n'izindi. Yahahuriye kandi n'abandi bahanzi barimo; Basirwa Mirelle na Nzinga Massamba. Nyuma y'iki gitaramo, Patient Bizimana azakurikizaho muri Danemark, Sweden, Finiland n'u Bufaransa ndetse hari n'igitaramo cye bwite azakorera mu gihugu kimwe cy'i Burayi nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. 

Patient Bizimana

Patient Bizimana yakirijwe indabo ku kibuga cy'indege cya Brussels

Patient Bizimana

Patient Bizimana yakiranywe urugwiro rwinshi

REBA AMAFOTO YA GABY KAMANZI ARI I BURAYI

Hano ni mu gitaramo Gaby yahuriyemo ba Patient Bizimana

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi mu gitaramo cyabereye muri Danemark

Gaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby Kamanzi

Bishimiye cyane guhura na Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi

Gaby KamanziGaby Kamanzi

Gaby Kamanzi mu bihe byiza i Burayi

Gaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby Kamanzi

Yafashe umwanya wo gutembera i Burayi

Gaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby KamanziGaby Kamanzi

Gaby Kamanzi amaze i Burayi ukwezi n'indi minsi

REBA AMAFOTO YA PATIENT MU BIHE BYIZA ARI KUGIRIRA I BURAYI

Patient Bizimana mu mujyi wa Bruxelles

Patient Bizimana yitegereza uyu muturirwa

Patient Bizimana i Burayi muri #Europe Tour

Imbeho y'iburayi na mwe murayizi cyangwa mujya muyumva,.. Patient Bizimana ni uku yagerageje kuyikinga

Patient Bizimanya ateganya kuzava iburayi ahakoreye igitaramo cye bwite

AMAFOTO: Internet

REBA HANO 'KING OF KINGS' YA PATIENT BIZIMANA NA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi6 years ago
    Ariko aba baramyi bazibaniye ko byaryoha!!!
  • Kevin6 years ago
    Ewan.. niba mutazishyize ho murasibye. Muragakoze kweri
  • Yayayyayay6 years ago
    Ariko nta byanyu pe,nimwe mutuma abanyafrica bashirira mu mazi ni gute ufata umwanya ukavuga ngo umuntu amerewe neza I burayi?ubwo byumvikane ntabwo urahagera kuko warahageze nibwo wamenye ibyo wakwandika Reka nkubwire abantu barashonje hariya bamwe banabuze na transport ibagarura muri Africa,have rero reka kuyobya abanyafrica bene wanyu,tubura kwirirwa twerekana ubwiza bwa Africa tukirirwa twandika ibihugu bya ba rutuku,ni gute tutazasuzugurwa?
  • Emmy6 years ago
    Muraberanye kabsa mugire mubirangize ,tubihaye umugisha!





Inyarwanda BACKGROUND