RFL
Kigali

MU MAFOTO: Diana Kamugisha na Rose Ngabo bakoze igitaramo cyanyuze benshi, Apotre Mignonne atanga impanuro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/11/2017 17:58
0


Diana Kamugisha na Pastor Rose Ngabo bahuriye mu gitaramo cyiswe 'Atmosphere of Healing Worship Concert' cyabereye ku Kicukiro kuri New Life Bible church kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017.



Mu muziki, Diana Kamugisha yamenyekanye cyane mu ndirimbo Impamba,Haguruka,Ku musozi n’izindi akaba yaherukaga gukora igitaramo mu mwaka wa 2016 cyiswe Refresh Worship and Music Festival naho Pastor Rose Ngabo yamenyekanye cyane mu ndirimbo Sinzatinya,Mwami Ndaje n’izindi akaba n’umushumba Mukuru mu itorero Baho Church riherereye i Kabuga. 

Igitaramo cya Diana Kamugisha na Rose Ngabo cyatangiye isaa kumi z'umugoroba, kwinjira byari ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo Diana Kamugisha na Pastor Rose Ngabo bari kumwe n'abandi bahanzi barimo Bosco Nshuti, Healing worship team na Dinah Uwera.Usibye aba bahanzi baririmbye hari n'abandi bahanzi banyuranye barimo Tonzi, Aline Gahongayire, The Pink, Phanny Wibabara, Asoumpta Muganwa, Gaby Kamanzi, Kavutse Olivier n'abandi banyuranye. 

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha na Rose Ngabo imbere y'abakunzi babo

Apotre Alice Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family church ni we wigishije ijambo ry'Imana, atanga impanuro ku bantu bose ku kuramya Imana bibavuye ku mutima, abasaba kujya bashimisha Imana bakiri ku isi bagakora ibyubahisha Imana. Apotre Mignonne yagize ati: "Inanga ya Dawadi yacurangiwe mu isi none twe turashaka kuzaririmba neza tugeze mu ijuru? kubera iki? Dukwiriye kunezeza Imana tukiri ku isi". Abantu basaga 20 bakiriye agakiza bafata umwanzuro wo gukurikira Yesu. 

Diana Kamugisha

Apotre Mignonne ni we wigishije ijambo ry'Imana

Diana Kamugisha na Rose Ngabo bishimiwe cyane mu gitaramo cyabo bagaragarijemo ubuhanga mu miririmbire yabo buherekejwe n'amajwi yabo meza. Ubwo Diana Kamugisha na Rose Ngabo binjiraga muri iki gitaramo, binjiye mu buryo bwihariye bwanyuze benshi. Diana Kamugisha na Rose Ngabo bakozweho n'igitaramo cyabo, bashimira Imana yabashoboje, banashimira abantu bose babashyigikiye mu buryo bunyuranye yaba mu masengesho, amafaranga ndetse n'ababashije kwitabira igitaramo cyabo. 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA DIANA NA ROSE NGABO

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi yitabiriye iki gitaramo

Diana Kamugisha

Abantu bagerageje kwitabira nubwo muri Kigali hari habereye ibitaamo byinshi

Diana Kamugisha

Ev Becky ni we wayoboye iki gitaramo

Diana Kamugisha

Hagurishijwe za Calendar zanditseho Diana Kamugisha na Rose Ngabo

Diana Kamugisha

Diana na Rose ubwo bari bageze kuri stage

Diana KamugishaApostle Mignone

Apotre Mignonne

Apotre MignoneRose NgaboDiana KamugishaDiana KamugishaDiana Kamugisha

Abantu bakozweho cyane

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha

Rose Ngabo

Rose Ngabo

Diane NyirashimweDiana Kamugisha

Basabanye n'Imana mu buryo bukomeye

Diana KamugishaDiana KamugishaDiana KamugishaDiana KamugishaDiana KamugishaDiana KamugishaDiana Kamugisha

Diana KamugishaDiana Kamugisha

Pastor Rose Ngabo yahawe impano n'abo mu itorero ayohora (Baho church)

Rose NgaboDiana KamugishaDiane NyirashimweDianeDiana Kamugisha

Abashumba basabiye ku Mana abahanzikazi Diana na Rose

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha hamwe n'umugabo we

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha na Rose Ngabo hamwe n'abatware babo

Apotre Mignone

Apotre Mignonne yahawe impano

Diana Kamugisha

Rose Ngabo hamwe n'umugabo we

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha hamwe n'umugabo we

Apotre Mignone

Apotre Mignonne ubwo yarimo yigisha ijambo ry'Imana

Diana KamugishaDiana KamugishaDiana KamugishaDiana KamugishaDiana Kamugisha

Abatari bacye bakiriye agakiza

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba_Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND