RFL
Kigali

MU MAFOTO: Beauty For Ashes yakoze igitaramo cy'amateka benshi batahana icyizere cy'ejo heza h'umuziki wa Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2017 19:53
2


Kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017 ni bwo itsinda Beauty For Ashes ryakoze igitaramo gikomeye cyo kumurika album yitwa ‘Renaissance’. Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel cyitabirwa ku rwego rwo hejuru.



'Renaissance Live Concert' ni igitaramo gikomeye Beauty For Ashes yamurikiyemo album nshya bise 'Renaissance' igizwe n’indirimbo 12 zirimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi hakiyongeraho kandi izindi ndirimbo 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi. Iki gitaramo cyatangiye isaa kumi n’ebyiri zuzuye (6:00 Pm) aho Dj Spin yatangiye avangavanga imiziki y’abahanzi banyuranye baririmba Gospel. Ni igitaramo cyamaze amasaha ane n’igice dore ko cyasojwe hafi saa tanu z’ijoro.

Iki gitaramo ‘Renaissance Live concert’ cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru mu gihe kwinjira byari 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro. Iki gitaramo cyahuruje imbaga y'abantu barimo n'abantu b'ibyamamare hano mu Rwanda aho twavugamo abakobwa bafite amakamba y'ubwiza, abahanzi ndetse n'abapasiteri bo mu matorero ya Gikristo atandukanye. Patient Bizimana, Aime Uwimana, Adrien Misigaro, Aline Gahongayire, Mike Karangwa, Pilote Esther Mbabazi, Apotre Mignone Kabera (Women Foundation Ministries & Noble Family church), Rev Dr. Charles Mugisha (New Life Bible church), Miss Kwizera Peace Ndaruhutse, Alain Numa (MTN Rwanda) n'umunyarwenya Nkusi Arthur ni bamwe mu bantu b'ibyamamare bari muri iki gitaramo cya Beauty For Ashes.

Umuhanzi M Olivier ni we wageze mbere kuri stage aririmba indirimbo ye ikunzwe na benshi yitwa ‘Ingofero y’agakiza’. Nyuma ye hakurikiyeho Patrick Nishimwe umusore uzamutse neza w’i Rusizi ufite indirimbo ziri kubaka imitima ya benshi ari zo: Agakiza naronse n’indi yitwa Impamvu ndirimba. The Blessing Family yaje gukurikiraho ibyinira Imana, nyuma yayo hakirwa umukirigisi w’inanga Deo Munyakazi waririmbye indirimbo ye ‘Urakwiriye Mana’ aherutse gusubiranamo n’umuhanzi w’icyamamare ku isi Joss Stone.

Beauty For Ashes yakoze igitaramo kitazibagirana muri Kigali

Umuraperikazi The Pink yerekanye ubuhanga buhanitse mu mirapire ye benshi baramwishimira cyane. Colombus umusore ukora injyana ye yihariye yise ‘RataJah’ na we yishimiwe na benshi. Aime Uwimana umwe mu baboneye izuba benshi mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki wa Gospel, yongeye guhembura imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze ziri mu njyana ya Raggae.

Itsinda Beauty For Ashes ryari rimaze igihe ridakora igitaramo, ryeretswe ko ryari rikumbuwe na benshi, bafatanya naryo guhimbaza Imana mu njyana ya Rock. Beauty For Ashes yaririmbye zimwe mu ndirimbo zayo zikunzwe zirimo: The wonders of the son, Turashima, Yesu ni sawa, Ni uwa mbere n’izindi. Nyuma ya Beauty For Ashes, hakurikiyeho Adrien Misigaro wamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Meddy yitwa “Ntacyo nzaba” ndetse n'indi yitwa “Nkwite nde” yakoranye na The Ben. Adrien Misigaro wari wifashishije abaririmbyi barimo Diane wa True Promises n'abandi bo muri Gisubizo Ministries, yishimiwe cyane n'abari muri iki gitaramo yatumiwemo, nawe ibyishimo biramurenga. 

 r

Adrien Misigaro kuri stage y'i Kigali

Muri iki gitaramo ‘Renaissance Live concert’ cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’umuziki wa Gospel aho umubare munini wari urubyiruko, Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes yateguye iki gitaramo, mu magambo y’ubuhanuzi,yakomoje ku bubyutse bwabereye i Gahini mu karere ka Kayonza, avuga ko mu Rwanda urubyiruko rugiye kugira uruhare mu bubyutse bugiye kongera kuhaba. Iri tsinda ryatangiye umuziki mu mwaka wa 2010, kugeza ubu rirashima Imana ko rigikomeje umurimo w’Imana kabone n’ubwo hari abo batangiranye batakiri kumwe bitewe n’impamvu zinyuranye. 

REBA AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO


Deo Munyakazi yabanje kuri stage akirigita inanga

Ingabire Egidie Bibio wa RBA yari MC


Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes

Beauty For Ashes kuri stage

Olivier Habiyaremye umwe mu bacuranzi ngenderwaho ba Beauty For Ashes

Kavutse Olivier

Mike Karangwa byamusabye gukuramo telephone ye afata amashusho y'urwibutso y'iki gitaramo cy'amateka

Bari bizihiwe cyane, burya koko Yesu ni sawa

Beauty For Ashes yari yambaye imyenda idozwe mu bitenge (Made in Rwanda)


Amanda Fung umugore wa Kavutse Olivier

Inkweto Amanda Fung yari yambaye

Ni igitaramo kitazibagirana muri Kigali

Olivier Habiyaremye witegura gukorana ubukwe na Esther Mbabazi


Amanda Fung yatunguye benshi mu kuririmba ikinyarwanda no mu buhanga mu miririmbire ye



Kavutse n'umugore we Amanda baririmbana muri Beauty For Ashes


'Turashima kuko iyo ataba Uwiteka tuba turi amateka'-Kavutse

Umuhanzi Colombus yagaragaye kuri stage aririmbana na Beauty For Ashes

Aime Uwimana yahesheje benshi umugisha mu gitaramo cya Beauty For Ashes

Adrien Misigaro ni we waherukiye abandi kuri stage

Adrien Misigaro mu gitaramo cya mbere yatumiwemo i Kigali nyuma y'imyaka 8 amaze aba muri Amerika

Apotre Mignone Kabera na Patient Bizimana bari bitabiriye iki gitaramo

Aime Uwimana, Aline Gahongayire na Esther Mbabazi mu gitaramo cya Beauty For Ashes

Bahagiriye ibihe byiza basabana n'Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza

Adrien Misigaro yifashishije abaririmbyi barimo Diane wa True Promises n'abandi bo muri Gisubizo Ministries

'Nkwite nde Mana we,..hoya sinakwita Data cyangwa se ngo nkwite mama' Adrien Misigaro 

Ibyishimo byari byamurenze


Ukibona ibi bicurangisho uhita wiyumvisha uburyohe bw'umuziki wa Live bwari muri iki gitaramo

Niba ufite ibirori cyangwa se ukeneye amafoto meza mubundi buryo,watwandikira kuri afrifame@gmail.com

AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy6 years ago
    Ewana nari mpibereye kabisa baduhaye umuziki wa live ureke bamwe badutuburira muri secular bagacurangirwa umuziki unaryoshye bakananirwa kuwugenderamo! Aime we nazamuye amaboko ndavuga nti uyu si uw'inaha!
  • prince6 years ago
    This is why beaty for ashers will always be the best guess, i wasn't there but now i'm free couse i ws waiting the result of that consert beaty for ashes you are the best in every thing and this is why we love you. Just contiue moving forward don't give up thats what i can ask you guess God bless u guess.





Inyarwanda BACKGROUND