Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi, yasangiye Noheli n'abana bato bo muri Zion Temple mu gikorwa cyiswe Kid's Christian Festival cyari kigamije kwishimana n'abana mu gihe cya Noheli.
Igikorwa cyo gusangira Noheli n'abana, Apotre Dr Gitwaza yagikoreye i Kigali tariki 26/12/2017 mu rusengero rwa Zion Temple ruri mu Gatenga. Mu butumwa yatanze ku bakristo bari mu materaniro, yasabye ababyeyi kuraga abana babo umurage mwiza, bakabigisha kuba mu nzu y'Uwiteka kuko bizafasha abana gukora ibihambaye ku isi. Yasoje yifuza abanyarwanda bose Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2018. Apotre Dr Paul Gitwaza yagize ati:
Turashima Imana kubw’uyu munsi twishimanye n’abana dusangira Noheli tunashima Imana kubwo kuduha Umwana Wayo w’ikinege. Umurage mwiza twaraga abana bacu ni ukubigisha kuba mu nzu y’Uwiteka, bityo bakazakora ibihambaye muri iy’isi ya none. Umwami Salomon yasabye Imana ngo Imuhe ubwenge, nanjye nsabiye abana bose ubwenge buva kuri Yo kugira ngo bazakore imirimo ihambaye muri iki gihe. Nkomeje kubifuriza ibihe byiza bya Noheli n’Umwaka mushya muhire wa 2018.
REBA AMAFOTO
Apotre Gitwaza yakatanye umutsima na bamwe mu bana bagize 'Moses Generation'
Apotre Gitwaza yakiranye urugwiro rwinshi abana
Abana bakorewe umunsi mukuru
Apotre Gitwaza arasaba ababyeyi gutoza abana kuba mu nzu y'Imana
Muri Zion Temple harimo abana bazi kwigisha ijambo ry'Imana
Byari ibirori bikomeye
Dj Spin yafashije abana kwizihirwa
AMAFOTO: ZTCC-Kigali
TANGA IGITECYEREZO