RFL
Kigali

Apotre Gitwaza yasangiye Noheli n'abana atangaza igikenewe kugira ngo bazakore ibihambaye ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/12/2017 11:06
2


Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi, yasangiye Noheli n'abana bato bo muri Zion Temple mu gikorwa cyiswe Kid's Christian Festival cyari kigamije kwishimana n'abana mu gihe cya Noheli.



Igikorwa cyo gusangira Noheli n'abana, Apotre Dr Gitwaza yagikoreye i Kigali tariki 26/12/2017 mu rusengero rwa Zion Temple ruri mu Gatenga. Mu butumwa yatanze ku bakristo bari mu materaniro, yasabye ababyeyi kuraga abana babo umurage mwiza, bakabigisha kuba mu nzu y'Uwiteka kuko bizafasha abana gukora ibihambaye ku isi. Yasoje yifuza abanyarwanda bose Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2018. Apotre Dr Paul Gitwaza yagize ati: 

Turashima Imana kubw’uyu munsi twishimanye n’abana dusangira Noheli tunashima Imana kubwo kuduha Umwana Wayo w’ikinege. Umurage mwiza twaraga abana bacu ni ukubigisha kuba mu nzu y’Uwiteka, bityo bakazakora ibihambaye muri iy’isi ya none. Umwami Salomon yasabye Imana ngo Imuhe ubwenge, nanjye nsabiye abana bose ubwenge buva kuri Yo kugira ngo bazakore imirimo ihambaye muri iki gihe. Nkomeje kubifuriza ibihe byiza bya Noheli n’Umwaka mushya muhire wa 2018.

REBA AMAFOTO

Apotre Gitwaza yakatanye umutsima na bamwe mu bana bagize 'Moses Generation'

Apotre Gitwaza yakiranye urugwiro rwinshi abana

Abana bakorewe umunsi mukuru

Apotre Gitwaza arasaba ababyeyi gutoza abana kuba mu nzu y'Imana

Muri Zion Temple harimo abana bazi kwigisha ijambo ry'Imana

Byari ibirori bikomeye

Dj Spin yafashije abana kwizihirwa

AMAFOTO: ZTCC-Kigali 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maurice 6 years ago
    Ni byiza cyane. Imana ihabwe icyubahiro.
  • Jado6 years ago
    Deejay Spin yakoze akazi keza cyane, azi gushimisha abana kandi nawe numukozi w'Imana ukomeye ndamwemera.





Inyarwanda BACKGROUND