RFL
Kigali

Igitaramo cya Alarm Ministries cyahuruje imbaga kirangwa n'ibyishimo bidasanzwe bamwe bataha bijujuta-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/10/2017 7:55
7


Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 Alarm Ministries yakoze igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, kitabirwa n'abantu benshi cyane dore ko no kwinjira byari ubuntu.



Iki gitaramo cyiswe 'True worship atmosphere live concert' cyabereye kuri Dove Hotel (aharebana na ULK) ku Gisozi kuva isaa munani z'amanywa kugeza hafi isaa mbiri z'ijoro. Alarm Ministries yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufatanya n'abanyarwanda kuramya no guhimbaza Imana ari nako aba baririmbyi banafata amashusho y'album yabo nshya bamaze igihe barimo gutegura. Ni igitaramo cyahuriwemo n'amwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda arimo Healing Worship team, True Promises Ministries, New Melody Worship team na Gisubizo Ministries.

Alarm Ministries

Igitaramo kitabiriwe n'abagera ku bihumbi 6

Ni igitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana, abantu barasirimba karahava. Salle ya Dove Hotel yabereyemo iki gitaramo, yari yakubise yuzuye ndetse hari ababuze aho bicara n'aho bahagarara biba ngombwa ko bajya guhagarara hanze baba ari ho bakurikiranira iki gitaramo. Byari ibyishimo n'umunezero bidasanzwe ku mbaga y'abantu basaga ibihumbi bitandatu bitabiriye iki gitaramo aho baheshejwe umugisha na Alarm Ministries n'andi matsinda yafatanyije nayo mu muziki uryoheye amatwi n'amaso. 

Alarm Ministries

Alarm Ministries mu gitaramo True worship atmosphere

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe batashye bijujuta bitewe nuko bakurikiranye iki gitaramo bahagaze hanze kuko bari babuze aho bicara n'aho bahagarara. Ibi byatumye bamwe basirimba bahagaze hanze mu gihe nta n'insakazamashusho zari zateganyijwe ngo nibura barebe uko muri salle bimeze. Umwe mu baganiriye na Inyarwanda.com yavuze ko Alarm Ministries yari ikwiye kujyana iki gitaramo ahantu hagutse cyangwa se ikishyuza abinjira muri iki gitaramo.

Twashatse uko tuvugana na Mazeze Charles umuvugizi mukuru wa Alarm Ministries ntibyadukundira. Bizima Egide umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries yabwiye Inyarwanda.com ko Imana yabiyeretse mu gitaramo cyabo, ikabaha abantu benshi ndetse bakahagirira ibihe byiza mu guhimbaza Imana. Abajijwe ku bijyanye n'ukwijujuta kwa bamwe aho ngo byaba byatewe nuko kwinjira byari ubuntu, yavuze ko ku ruhande rwe yumva Alarm Ministries ikwiye kwagura iri vugabutumwa ikaba yashaka ahandi hantu hagutse abantu bose bagahabwa karibu kuruta ko bashyiraho imipaka (kwishyuza). Yagize ati:

Numva twabyagura kurushaho tukabishyira ahantu hagutse, kuko ibi bifasha imitima y'abantu kurusha gushyiraho imipaka (kubishyuza), tubonye ubushobozi twabikora mu buryo bugari kurushaho kandi burya iyo abantu bakozweho n'Imana utabashyiriyeho imipaka ni byo byiza cyane. Igitaramo cyacu twacyakiriye neza kuko ubona cyageze ku ntego nkuko twabyifuzaga, cyari kiza pe, abaririmbyi bari bahagaze neza barasenze. 

REBA AMAFOTO

True Promises

True Promises ni yo yabanje kuri stage

New Melody

New Melody yaririmbye muri iki gitaramo

New MelodyAlarm Ministries

Alarm Ministries yakoze igitaramo kitazibagirana muri Kigali

Alarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm Ministries

Abasore ba Alarm Ministries bahimbaje Imana mu mbaraga zabo zose

Mazeze Charles

Mazeze Charles umuyobozi wa Alarm Ministries

Chance

Chance umwe mu baririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries

Alarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm MinistriesAlarm Ministries

Dove Hotel yakubise iruzura

Alarm MinistriesAlarm Ministries

Igitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • c6 years ago
    Be Blessed soooooo much
  • umuco6 years ago
    Aya madini y'inzaduaka ari mubishobora guca agashami k'umuco nyarwanda karebana no kubyina: guhamiriza, gushahaya, guca umugara, kuvuna sambwe, gutega nk'inka zo gahorana amata, etc..... Ibi bintu byo gusirimba ko nabajije ababyeyi bakambwira ko ari umuco wo muri Kongo, ni gute umuco w'igihugu kitagira shinge na rugero nka Congo waganza umuco nyarwanda?! Hakwiriye kugira igikorwa pe!
  • PearlG6 years ago
    Bambaye neza, kuririmba byo simbishidikanyaho, stage irasa neza..mbifurije ibyizagusa gusa
  • Angelique6 years ago
    mbega wowe wiyise umuco, ubwose uwo muco wabagejeje kuki kutari ugutema bene wanyu, uratinyuka ngo hagire igikorwa? uwo muco igihe jenoside yabagaho wariwagiheye? nta nisoni ugira iyo wiha gutuka igihugu ngo kitagira shinge na rugero kandi cyo kitarigeze gitemana nkamwe mwitwa ngo mufite umuco cyarabacumbikiye igihe mwabaga muryana. hypocrites hypocrites njye mbona wakagombye no gutinya kuvuga ijambo ngo umuco, umuco, umuco wa mbere nuwo kubaha abandi ukikiramo iryo ronda karere. uzakizwe
  • 6 years ago
    Ndumva kuvuga amagambo yo gutukana atarimeza gusa ugomba gukizwa reka gutuka abana b'Imana
  • 6 years ago
    @angelique have sigaho wikwitiranya umuco nyarwanda,umuco wacu wubakiye ku Mana y 'i Rwanda yo Gitare kidukingira,abo batemye abandi babikoze kuko bataye uwo muco bagakurikira imico ya satani yazanywe n abazungu y urwango n amacakubiri.umuco wacu ugizwe ahanini na amtegeko ya gipfura cg kirazira ariyo mategeko y Imana y 'i Rwanda uwugendeyemo aba akiranutse imbere y ishoborabyose.imbyino zo abantu bajye babyina izo bashaka icyambere ni uko intego bazibyinira ari nziza.
  • Senghor6 years ago
    Mwakoze ibikorwa byindashikirwa Imana ikomeze ibagure kumanwa na ninjoro





Inyarwanda BACKGROUND