Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 Alarm Ministries yakoze igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, kitabirwa n'abantu benshi cyane dore ko no kwinjira byari ubuntu.
Iki gitaramo cyiswe 'True worship atmosphere live concert' cyabereye kuri Dove Hotel (aharebana na ULK) ku Gisozi kuva isaa munani z'amanywa kugeza hafi isaa mbiri z'ijoro. Alarm Ministries yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufatanya n'abanyarwanda kuramya no guhimbaza Imana ari nako aba baririmbyi banafata amashusho y'album yabo nshya bamaze igihe barimo gutegura. Ni igitaramo cyahuriwemo n'amwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda arimo Healing Worship team, True Promises Ministries, New Melody Worship team na Gisubizo Ministries.
Igitaramo kitabiriwe n'abagera ku bihumbi 6
Ni igitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana, abantu barasirimba karahava. Salle ya Dove Hotel yabereyemo iki gitaramo, yari yakubise yuzuye ndetse hari ababuze aho bicara n'aho bahagarara biba ngombwa ko bajya guhagarara hanze baba ari ho bakurikiranira iki gitaramo. Byari ibyishimo n'umunezero bidasanzwe ku mbaga y'abantu basaga ibihumbi bitandatu bitabiriye iki gitaramo aho baheshejwe umugisha na Alarm Ministries n'andi matsinda yafatanyije nayo mu muziki uryoheye amatwi n'amaso.
Alarm Ministries mu gitaramo True worship atmosphere
Ku rundi ruhande ariko hari bamwe batashye bijujuta bitewe nuko bakurikiranye iki gitaramo bahagaze hanze kuko bari babuze aho bicara n'aho bahagarara. Ibi byatumye bamwe basirimba bahagaze hanze mu gihe nta n'insakazamashusho zari zateganyijwe ngo nibura barebe uko muri salle bimeze. Umwe mu baganiriye na Inyarwanda.com yavuze ko Alarm Ministries yari ikwiye kujyana iki gitaramo ahantu hagutse cyangwa se ikishyuza abinjira muri iki gitaramo.
Twashatse uko tuvugana na Mazeze Charles umuvugizi mukuru wa Alarm Ministries ntibyadukundira. Bizima Egide umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries yabwiye Inyarwanda.com ko Imana yabiyeretse mu gitaramo cyabo, ikabaha abantu benshi ndetse bakahagirira ibihe byiza mu guhimbaza Imana. Abajijwe ku bijyanye n'ukwijujuta kwa bamwe aho ngo byaba byatewe nuko kwinjira byari ubuntu, yavuze ko ku ruhande rwe yumva Alarm Ministries ikwiye kwagura iri vugabutumwa ikaba yashaka ahandi hantu hagutse abantu bose bagahabwa karibu kuruta ko bashyiraho imipaka (kwishyuza). Yagize ati:
Numva twabyagura kurushaho tukabishyira ahantu hagutse, kuko ibi bifasha imitima y'abantu kurusha gushyiraho imipaka (kubishyuza), tubonye ubushobozi twabikora mu buryo bugari kurushaho kandi burya iyo abantu bakozweho n'Imana utabashyiriyeho imipaka ni byo byiza cyane. Igitaramo cyacu twacyakiriye neza kuko ubona cyageze ku ntego nkuko twabyifuzaga, cyari kiza pe, abaririmbyi bari bahagaze neza barasenze.
REBA AMAFOTO
True Promises ni yo yabanje kuri stage
New Melody yaririmbye muri iki gitaramo
Alarm Ministries yakoze igitaramo kitazibagirana muri Kigali
Abasore ba Alarm Ministries bahimbaje Imana mu mbaraga zabo zose
Mazeze Charles umuyobozi wa Alarm Ministries
Chance umwe mu baririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries
Dove Hotel yakubise iruzura
Igitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana
TANGA IGITECYEREZO