RFL
Kigali

MU MAFOTO 100:Ishusho y'igiterane cy'urubyiruko Gitwaza yimikiyemo abapasiteri barimo na Claude Ndayishimiye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/06/2018 13:08
1


Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru wa Zion Temple ku isi, muri iyi minsi ari kubarizwa hanze y'u Rwanda muri gahunda z'ivugabutumwa. Mu minsi ishize yasutse amavuta kuri bamwe mu bakristo be baba muri Amerika abaha inshingano zo kuba abapasitori.



Ku Cyumweru tariki 10 Kamena 2018 ni bwo Claude Ndayishimiye yasutsweho amavuta n'Intumwa y'Imana Paul Gitwaza. Claude Ndayishimiye azwi mu Rwanda nk'umunyamakuru, umuhanzi ndetse akaba n'umunyamideri. Mbere yo kuva mu Rwanda akajya kuba muri Amerika, Claude Ndayishimiye yari umuyobozi wa Radio Authentic ndetse yari n’umuyobozi wa PMA (Prime Model Agency) yerekana imideli.

Kuri ubu rero Claude Ndayishimiye yamaze kwimikwa agirwa Pasiteri mu gihe yari asanzwe ari umuvugabutumwa. Si Claude Ndayishimiye gusa wahawe inshingano z'ubupasitori ahubwo hari n'abandi batari bacye Apotre Gitwaza yimikiye mu giterane cy'urubyiruko cyabereye mu mujyi wa Orlando muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umuhango wabaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Apotre Dr Gitwaza ubwo yasukaga amavuta kuri Claude Ndayishimiye

Ubu yemerewe kwitwa Pastor Claude Ndayishimiye

Ni igiterane cy'ububyutse cyahuje urubyiruko rwaturutse muri Leta zinyuranye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa umubare munini ni abari baturutse muri Leta ya Florida ari naho uyu muhango wabereye. Iki giterane cy'urubyiruko cyiswe 'Authentic Youth Arise Conference'. Cyasojwe n'umuhango wo kwimika abapasitori bashya (Pastors Ordination), akaba ari umuhango wayobowe n'Intumwa Dr Paul Gitwaza ukuriye Zion Temple ku isi. Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2009 ari mu rubyiruko rwitabiriye iki giterane.

Bahati Grace (Miss Rwanda 2009) yitabiriye iki giterane

Apotre Dr Paul Gitwaza yagaragaje ko yakozwe ku mutima n'iki giterane cyahurije hamwe urubyiruko rw'abanyarwanda ruba muri Amerika hamwe n'inshuti zarwo. Yavuze ko ari igiterane cyateguwe n'umuryango 'Authentic Word Ministries' ari nawo wabyaye itorero Zion Temple Celebration Centre. Akoresheje urubuga rwa Facebook, Apotre Dr Paul Gitwaza yatangaje ko Imana iri gukora ikintu gishya mu bantu. 

REBA MU MAFOTO UKO BYARI BIMEZE

Apotre Gitwaza hamwe na Pastor Claude Ndayishimiye

Apotre Dr Gitwaza yasengeye abantu banyuranye abahesha umugisha

AMAFOTO: Apotre Gitwaza/Flickr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pastor Mpyisi5 years ago
    Gitwasza icyo ikintu yambaye hejuru yikote nigiki? Hato ntazaba nkabababwiriza bo muri west Africa cg south Africa usanga bambaye amahembe nimpu zinyamaswa basa nabapfumu aho gusa nabantu bakorera Imana. Gitwaza yambaye ikote rye ryiza, agakora akazi ke bitwaye iki? cg niba ashaka akantu kamutandukanya nabandi azakoreshe ikanzu nkiya abapadiri, isa neza, irubashywe. Naho ubundi kiriya kintu yarengeje kwikote ntabwo gifututse.





Inyarwanda BACKGROUND