Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mata 2018 i Remera ku itorero Anglikani (St Peter Church) habereye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe n'umuryango w’abana bavuka mu miryango y’ababyeyi b’abapasitori bo muri Anglican mu Rwanda APKF (Anglican Pastors’ Kids Fellowship).
Anglican Pastors’ Kids Fellowship yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufatanya n’ababyeyi babo umurimo mwiza w’ivugabutumwa batangiye. Iki gitaramo cyabaye mu materaniro ya gatatu (3rd Service), bakaba baragiteguye ku bufatanye na 'St Peter Youth union'. Igitaramo cyatangiye Saa kumi (16:00) gisozwa saa moya z'umugoroba (19:00).
Iki gitaramo bateguye babinyujije muri Korali yitwa APKF (Anglican Pastors’ Kids Fellowship choir) cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya no gusirimbira Imana, bamwe birabarenga amarira arashoka. Bamwe mu bari muri iki gitaramo babwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bagiriye ibihe byiza cyane muri iki gitaramo, basaba ko igikorwa nk'iki cyajya gitegurwa inshuro nyinshi.
Yahimbaje Imana biramurenga amarira aratemba
Umwe mu bayobozi b’uyu muryango Anglican Pastors’ Kids Fellowship Elisha Ruzagiriza avuga kuri iki gitaramo cyahurije hamwe abana b'abapasitori bo muri Angilikani, yagize ati: "Nk'uko umukozi w’Imana Pawulo yabivuze mu rwandiko yandikiye Abefeso 2:10, Turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza kandi Imana yari yarayiteguye kera ngo tuzayigenderemo. Mu buzima bwacu rero buri muntu agira mission ku isi nk’umukristo, iya mbere Yesu yarayisobanuye ubwo yavugaga ngo mugende hose mubwire abantu bose ko Yesu akiza."
Yakomoje ku bikunzwe kuvugwa ko abana b'abapasitori ari ibirara
Abana bakuriye mu biganza by’abavugabutumwa twatojwe kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu tukiri bato ku buryo ari nk’umuriro uhora utugurumanamo ntabwo kubyihunza bitworohera. Ikindi bikunzwe kuvugwa ko abana b’abapastori ari ibirari, ibi rero ni nk’umutego satani akoresha ngo agushe benshi mu rubyiruko rwo mu nsengero ruvuga ngo nabo kwa Pasitori barabikora ariko nanone kuko tuba turi inyenyeri yo kwitegererezwaho biroroha ko uwakoze nabi wese agaragara koko ko ari ikirara.Elisha
Elisha Ruzagiriza yakomeje agira ati: "Mu rwego rwo kudaha urwaho satani rero twiyemeje no gushaka uburyo twakwikuraho iryo zina ribi dufasha ababyeyi bacu kandi natwe twifasha kugarura abavandimwe bazimiye ndetse tunaharurira barumuna bacu inzira bazacamo ngo babone uko bagaragaza impano zabo kandi bakorera Imana bakiri bato. Kuri uriya munsi rero tubahishiye byinshi mu ndirimbo ndetse n'intangiro z'ibikorwa byinshi APKF Choir yateguye muri uyu mwaka, tuzagenda tubamenyesha. Gusa turahamanya n’Imana yaduhamagaye ko izadukoresha iby’ubutwari bityo izina rya Yesu rikamamazwa mu mahanga yose. Muzaze dufatanyarize hamwe kuzamura ibendera rya Kristo, turatumira abantu bose nta n'umwe uhejwe”.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
N'abanyeshuri bitabiriye iki gitaramo
Basirimbye karahava
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'igitaramo
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO