Kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 muri Kigali Convention Centre habereye amasengesho yo gushima Imana kuba amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yaragenze neza. Aya masengesho yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship ku bufatanye na PEACE PLAN umuryango uhuza amadini n'amatorero akorera mu Rwanda.
Aya masengesho y'abayobozi bakuru b'igihugu 'Thanksgiving Prayer Breakfast' yakozwe hagamijwe gushima Imana kubw'amatora ya Perezida yagenze neza, abanyarwanda bagatora mu mahoro asesuye. Ni amasengesho yitabiriwe na Perezida Paul Kagame n'abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta, iz'abikorera hamwe n'abayobozi b'amadini n'amatorero akorera hano mu Rwanda.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye Imana yabanye n'u Rwanda n'abanyarwanda mu gihe cy'amatora y'umukuru w'igihugu. Yashimiye kandi abanyarwanda kuba baritwaye neza mu gikorwa cy'amatora ya Perezida. Yabwiye abari muri aya masengesho ko Imana yagarutse mu Rwanda, ubu akaba ari ho isigaye irara. Yagize ati
Imana yaragarutse rero isigaye irara mu Rwanda. Ni na cyo mu byo dukora byose dukwiye gukomeza, u Rwanda tukarugira ururarwamo na ba nyirarwo, ururarwamo n’abahisi n’abagenzi, ururarwamo n’abashyitsi, icyo gihe murumva ko Imana buri joro izajya irara hano.
Perezida Kagame yashimiye Imana yabanye n'abanyarwanda mu matora ya Perezida
Eric Munyemana umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship yateguye aya masengesho y'abayobozi bakuru ba Leta n'abanyamadini,yashimiye Imana kuba yarahaye u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ngo aruyobore. mu byamuteye gushima Imana harimo kuba Perezida w'u Rwanda Paul Kagame akunda Imana ndetse n'abanyarwanda. Yagize ati “Turashima Imana yakuduhaye Nyakubahwa Perezida wacu ukunda Imana kandi ukunda Abanyarwanda.”
Abahanzi banyuranye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baririmbye muri aya masengesho aho bakoze itsinda rimwe 'Mass choir'. Abo bahanzi twavugamo Patient Bizimana, Aime Uwimana, Israel Mbonyi, Guy Badibanga n'abandi. Knowless Butera, Yvan Buravani na The Ben nabo bari bitabiriye aya masengesho. Aba bahanzi bazwi mu muziki wa Gospel, baje gutera indirimbo yitwa 'Nda ndambara' bashimangira ko kuba Imana yarabanye n'abanyarwanda kuva mu bihe byashize kugeza uyu munsi, kubw'ibyo nta ntambara n'imwe ikwiriye kubatera ubwoba.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Knowless Butera yitabiriye aya masengesho
Rev Dr Pascal Bataringaya umuyobozi w'itorero EPR mu Rwanda
Umuhanzi Israel Mbonyi
Umuhanzi Aime Uwimana (iburyo)
Ubwo Perezida Kagame yari ageze ahabereye amasengesho
Perezida Kagame asuhuzanya na Musenyeri Birindabagabo Alex
Perezida Kagame aganiriza abitabiriye amasengesho
Perezida Kagame yavuze ko Imana irara mu Rwanda
Nyuma y'amasengesho bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame
Abahanzi nabo bafashe ifoto y'urwibutso; Uhereye ibumoso hari Mbonyi, Buravani, Patient, The Ben na Aime Uwimana
Abahanzi bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'umunyamakuru wa RTV Ingabire Egidie Bibio (uwa kabiri uhereye ibumoso)
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO; Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO