RFL
Kigali

MU MAFOTO 70: Muri SEKA LIVE, Anne Kansiime yasekeje abantu bose ibitwenge bitagira uko bingana

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:27/08/2017 5:35
0


Abantu bari bakubise buzuye mu gitaramo cy’urwenya cyitwa SEKA LIVE cyabereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017.



Umunyarwenya Anne Kansiime ukomoka muri Uganda akaba ari umwe mu bakomeye ku mugabane wa Afurika ni we wari umutumirwa mukuru mu gusetsa abantu.

Muri iki gitaramo hari hanatumiwe kandi umuhanzi Sintex akaba yafatanije n’itsinda rimaze kumenyekana kubera ubuhanga buhanitse bafite mu gucuranga no gususurutsa ibirori ryitwa UMURAGE BAND, bakaba ari na bo batoranijwe kugira ngo bacurangire Anne Kansiime indirimbo ye amaze iminsi ahimbye.

Anne Kansiime ntiyari wenyine kuko yari kumwe n’abandi banyarwenya n’abanyamashyengo bazwi cyane hano mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, Michael, Babu na Herve bose hamwe bakaba batumye abitabiriye iki gitaramo baseka by’intangarugero na muzitsa ziragaragara. Kubera inzenya nyinshi, bamwe basetse batembagara hasi abandi amarira y’ibyishimo atemba ku matama.

Mu mafoto meza yafotowe na AFRIFAMEPictures dore ibitwenge byaranze "SEKA LIVE"

IGITWENGE nyacyo

Kansiime ati Ntimundebe gutya nsa, iwacu muri Uganda mba ndi ihogoza.

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI MEZA YA SEKA LIVE

Reba hano Anne Kansiime aririmba indirimbo ye yahimbye

AMAFOTO: ASHIMWE CONSTANTIN-AFRIFAME PICTURES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND