RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Patient yishimiwe cyane mu gitaramo cya mbere aririmbyemo i Burayi aho yahuriye na Gaby Kamanzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2017 15:46
1


Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017 ni bwo mu Bubiligi mu mujyi wa Brussels habaye igitaramo cyatumiwemo Patient Bizimana by’akarusho akaba ari yo nshuro ye ya mbere yari ataramiye ku mugabane w’uburayi.



Igitaramo Patieny Bizimana yatumiwemo mu Bubiligi cyabereye mu mujyi wa Bruxelles (Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles) kikaba cyarateguwe na Eglise Assemblee des Rachetes A.SB.L ku bufatanye na La Chorale de Sion. Usibye Patient Bizimana, abandi bahanzi bari muri iki gitaramo hari Basirwa Mirelle, Nzinga Massamba na Gaby Irene Kamanzi umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel yaba mu Rwanda no hanze.

Patient Bizimana

Patient Bizimana mu gitaramo cya mbere aririmbyemo i Burayi

Patient Bizimana yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze biba akarusho ageze kuri ‘Ubwo buntu‘ dore benshi bizihiwe cyane ndetse na Patient Bizimana ubwe akongera kugaragara yasimbutse cyane nkuko ajya abikora mu bitaramo bimwe na bimwe, ahanini akabikora bitewe nuko nawe aba yakozweho cyane. Nyuma y'igitaramo, Patinet Bizimana yashimiye Imana yamushoboje ndetse ashimira abo mu Bubiligi bifatanyije nawe mu gitaramo atazibagirwa mu buzima bwe.

 

Kwinjira muri iki gitaramo byari ukugura itike y’amayero 15 ku bantu baguze amatike ku munsi w’igitaramo, gusa abayaguze mu minsi ya mbere y’igitaramo, bishyuraga amayero 10. Kwinjira mu gitaramo ugahabwa na CD ya korali Sion yateguye iki gitaramo byari amayero 25 mu gihe CD imwe yonyine ari amayero 15. Abana bari munsi y’imyaka 10 bo binjiriye ubuntu.

Patient Bizimana

Benshi bizihiwe cyane bafatanya na Patient Bizimana guhimbaza Imana

Nyuma yo kuvuga ubutumwa mu Bubiligi, Patient Bizimana ateganya kujya no mu bindi bihugu birimo Suwede, Finland n’ibindi muri gahunda yise ‘Europe Tour’. Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com ko hari n’igitaramo cye bwite azakorera kuri uyu mugabane, gusa amakuru yacyo akazayatangaza mu minsi iri imbere.  

REBA ANDI MAFOTO

Patient Bizimana

Patient Bizimana kuri stage

Patient Bizimana

Abantu bamwishimiye cyane

Patient Bizimana

Ni uku Patient Bizimana yari yambaye mu gitaramo cya mbere yaririmbyemo i burayi

Patient Bizimana

Menye neza ko isi ntacyo itanga kirengeje ubuntu n'imbabazi wangiriye,.... Patient

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Uwari muri iki gitaramo ni we wagusobanurira neza uburyohe bwacyo

Patient Bizimana

Nubona Patient Bizimana yasimbutse gutya ujye umenya ko aba arimo kuririmba indirimbo ye akunda cyane yitwa Ubwo buntu

Patient BizimanaPatient Bizimana

Bahagiriye ibihe byiza cyane hamwe na Patient Bizimana

Patient BizimanaPatient Bizimana

Uyu mugabo w'umuzungu uri hagati yakozweho cyane n'imiririmbire ya Patient Bizimana

Patient Bizimana

Arimo gufata amashusho ngo abone urwibutso azaha abantu batageze muri iki gitaramo cyaririmbyemo Patient na Gaby

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi yaririmbye muri iki gitaramo

Patient Bizimana

Umwe mu bacuranzi bacurangiye Patient Bizimana

Patient Bizimana

Patient Bizimana

Patient Bizimana

Korali Siyoni yateguye iki gitaramo

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Uyu mwana yishimiye cyane guhura na Patient Bizimana

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana hamwe na Gaby Kamanzi mushiki we mu buryo bw'umwuka 

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana yafashe ifoto y'urwibutso n'abakunzi b'indirimbo ze

REBA HANO UBWO BUNTU YA PATIENT BIZIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ibra6 years ago
    Mungu asifiwe, soliste festus barikiwa sana





Inyarwanda BACKGROUND