RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Korali Friends of Jesus (FOJ) yakoze igitaramo gikomeye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2017 8:46
1


Kuri uyu wa Gatandatu (ku isabato) tariki 19 Kanama 2017 muri Kigali Convention Center habereye igitaramo gikomeye cya korali Friends of Jesus (FOJ) aho yizihizaga isabukuru y’imyaka 20 imaze mu murimo wo kuririmbira Imana.



Iki gitaramo cya korali Friends of Jesus (FOJ) yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi muri Kigali English church (KEC) cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gisozwa hafi saa sita z’ijoro. FOJ yari kumwe n’amakorali akomeye mu karere arimo Ambassadors of Christ choir yo mu Rwanda, The Voice yo muri Tanzania na For Him yo muri Kenya. Abandi baririmbyi bifatanyije na FOJ harimo Elevate igizwe na bamwe mu baririmbyi ba FOJ ndetse n’Urugero y’i Rubavu. Aba baririmbyi bose bishimiwe cyane biba akarusho kuri FOJ yateguye iki gitaramo.

Igitaramo cyitabiriwe cyane

Iki gitaramo cyitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari 10.000 Frw ku bantu bakuru, 5000Frw ku bana bari hagati y’imyaka 5 n’imyaka 10,abana bari munsi y’imyaka 5 bo bakaba binjiriye ubuntu. Muri iki gitaramo cyaranzwe n’amashimwe, FOJ yari iri kumwe n’abanyamuryango bayo babarizwa hirya no hino ku isi aho bamwe baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza, mu Bubiligi no mu bindi bihugu binyuranye byo muri Afrika. Bamwe mu bahoze baririmba muri FOJ bakaza kuyivamo kubera impamvu zinyuranye, bagaragaye muri iki gitaramo ndetse batangaza ko bifuza gukomezanya nayo. Ibi byateye ibyishimo bikomeye abagize FOJ babishimira Imana. 

Korali Friends of Jesus mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20

Nyuma y’igitaramo James Gahunde umuyobozi wa korali Friends of Jesus yabwiye Inyarwanda.com ko nka FOJ bafite ishimwe rikomeye ku Mana yabanye nabo kuva mu myiteguro y’iki gitaramo kugeza ku munsi wacyo nyirizina. Yavuze ko ikintu cyabashimishije cyane aruko igitaramo cyabaye, bakabona umwanya wo gushima Imana ku byo yabakoreye mu myaka 20 bamaze bakora ivugabutumwa mu ndirimbo. Abajijwe ibanga bakoresheje kugira ngo bakore igitaramo gikomeye nk'iki, yavuze ko bihaye igihe gihagije mu kugitegura ndetse bafata umwanya wo kugisengera. Irindi banga ngo ni uko batakihereranye ahubwo bakaba baregereye abantu banyuranye bagafatanya kugitegura no kucyamamaza. Yagize ati: 

Igitaramo cyagenze neza cyane, impungenge twari dufite ni abantu, ariko baje ari benshi, byatunejeje cyane, abaririmbyi twatumiye baje bose, abantu bishimye. Icyadushimishije cyane nuko concert yabaye, Imana yakoze ibikomeye mu myaka 20 tumaze. Ibanga twakoresheje kugira ngo igitaramo cyacu kigende neza nuko twabihaye igihe, twatangiye gutegura iki gitaramo mu ntangiriro z'uyu mwaka, ikindi twarasenze cyane, Imana rero yadusubije. Icya gatatu ntabwo twabyihereranye, twegereye abantu baradufasha. 

REBA HANO AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO

Icyapa kikwereka ahaberaga iki gitaramo

Ambassadors of Christ mu gitaramo cya FOJ

Igitaramo cyitabiriwe ku rwego rushimishije

FOJ kuri stage

Itsinda For Him ryishimiwe cyane

Bamwe mu bagize korali Urugero y'i Rubavu

The Voice berekanye ubuhanga buhanitse bafite mu kuririmba mu majwi yabo y'umwimerere

FOJ yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zayo zinyuranye

Aliza Akaliza umwana muto cyane wahawe umwanya agasoza asaba abantu kwitegura kubana na Yesu ibihe bidashira


Aliza Akaliza ati "....Twitegure kubana nawe ibihe bidashira"

Manzi Nelson umwe mu baririmbyi ba Ambassadors of Christ

James Gahunde umuyobozi wa korali Friends of Jesus

Musonera (iburyo) n'umugore we Monica bari bamaze imyaka 7 bataririmba bongeye kugaruka muri Friends of Jesus choir, hano Musonera yari ahagararanye na James Gahunde perezida wa FOJ

Igitaramo cyasojwe ubona abantu batabishaka kuko bari bakinyotewe no gutaramana na FOJ

AMAFOTO: Sabin Abayo - Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro 6 years ago
    Imana ibishimirwe kuba yahabaye ibintu bikagenda neza





Inyarwanda BACKGROUND