RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: ‘Gisenyi Miracle Festival’ yabonetsemo iminyago myinshi, Israel Mbonyi ahakura isomo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2017 10:24
0


Umuhanzi Israel Mbonyi yakuye isomo mu giterane ‘Gisenyi Miracle Festival’ kimaze iminsi itatu kibera mu karere ka Rubavu. Iki giterane cyosojwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017.



Ni igiterane cyateguriwe umunyamerikakazi Jennifer Wilde, gitegurwa n’umuryango Baho Global Mission ku bufatanye na mpuzamatorero yo mu karere ka Rubavu. Iki giterane kitabiriwe n’abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel barimo Theo Bosebabireba, Aime Uwimana, Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, Theo Bosobabireba, Stella Manishimwe, Guy Badibanga, Pastor Mugabo Venuste n’abandi barimo Christine Shusho wo muri Tanzania.

Israel Mbonyi yaririmbye ku munsi wa nyuma w’iki giterane ni ukuvuga ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 aho yari kumwe n’abaririmbyi be ndetse n’abacuranzi be. Israel Mbonyi yishimiwe bikomeye n’imbaga y’abantu bitabiriye iki giterane na cyane ko bwa ubwa mbere ataramiye muri aka karere. Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zigize album ya mbere, anaririmba indirimbo ze nshya nyuma yo kubisabwa na bamwe mu bari muri iki giterane. 

Gisenyi Miracle Festival

Iki giterane cyaritabiriwe ku rwego rwo hejuru

Muri iki giterane, abantu benshi bakiriye agakiza, abandi bakira indwara zitandukanye nkuko bagiye babitangamo ubuhamya. Mu minsi ibanza ni ukuvuga ku wa Gatanu no kuwa Gatandatu, Theo Bosebabireba ni we muhanzi wishimiwe cyane i Rubavu, abantu bafatanya nawe kuririmba indirimbo ze badaterwa, ibintu byagaragaje ko uyu muhanzi yubatse izina mu buryo bukomeye. Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 ari nawo munsi wa nyuma w'iki giterane, Israel Mbonyi ni bwo yaririmbye, abantu benshi cyane bamugaragariza ko bafashwa mu buryo bukomeye n'indirimbo ze dore ko baziririmbaga badategwa. 

Israel Mbonyi yahakuye isomo

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yadutangarije ko yishimiye cyane kuririmbira abanya Rubavu, gusa ngo yahakuye isomo. Abajijwe isomo yahakuye iryo ari ryo, yadutangarije ko iki giterane cyamweretse ko ivugabutumwa ryo hanze y'insengero rikenewe cyane. Ikindi ngo nuko byamweretse ko no mu ntara (hanze ya Kigali) naho hakenewe kuvugwa ubutumwa bwiza kandi bugafata bugashinga imizi. Yunzemo ko mu nzozi afite mu gihe kiri imbere ari ukujya akora ibitaramo byagutse akabikorera mu ntara. Yagize ati: 

Igiterane cyari kimeze neza. Nubwo ntabashije kubona akanya gahagije ko gutaramira abanya Rubavu ariko byansigiye icyifuzo cy'uko nimbona uburyo nzajya gutaramayo mfite umwanya uhagije. Byanyeretse ko uretse muri Kigali gusa, hari n'ahandi henshi twabasha kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kandi bugafata bugashinga imizi. 

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi imbere y'abantu ibihumbi n'ibihumbi bari mu giterane

Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri 'Intashyo'

Twabibutsa ko Israel Mbonyi agiye kumurika album ya kabiri y’amajwi yitwa 'Intashyo‘ mu gitaramo kizaba tariki 10/12/2017 kikazabera muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali. Abajijwe impamvu yahisemo Camp Kigali, yavuze ko ari ahantu hagutse kandi heza hazorohera abantu benshi kuhagera. Ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ndetse n'abahanzi bazafatanya ntabwo biratangazwa.

Hamanutse ubuhanuzi ku Rwanda bwanyuze muri Ev Jennifer Wilde

Ev Jennifer Wilde umunyamerikakazi wateguriwe iki giterane kibanziriza ibindi bikomeye bizaba umwaka utaha wa 2018 bizabera muri Afrika yose, ibitaramo byiswe 'One-God,One-day,One Africa yahanuriye u Rwanda ko nta maraso azongera kumeneka mu Rwanda. Yasabiye umugisha abanyarwanda bose kuva ku bayobozi bakuru kugeza ku bayobozi b'inzego z'ibanze. Yasengeye inzego zose z'ubuyobozi, abasabira amahoro n'ubwenge biva ku Mana. Uyu Jennifer Wilde aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko akunda cyane u Rwanda, igihugu avuga ko ari cyiza  cyane muri Afrika, akaba afata u Rwanda nk'igihugu cye cya kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu cye cy'amavuko. Kuri we asanga u Rwanda ari igihugu Afrika yose ikwiye gufatiraho icyitegererezo.

REBA AMAFOTO

Ku munsi wa mbere

Gisenyi Miracle Festival

Ev Jennifer Wilde yagiye i Rubavu muri iyi ndege

Jennifer Wilde

Ubwo Ev Jennifer Wilde yavaga mu ndege

Jennifer Wilde

Theo Bosebabireba ari mu bakiriye Jennifer Wilde i Rubavu

Jennifer Wilde

Ev Jennifer Wilde ati "U Rwanda ni igihugu cyiza cyane muri Afrika yose"

Jennifer Wilde

Mu gutangira igiterane habanje kubaho akarasisi

Gisenyi Miracle Festival

Aime Uwimana yahesheje umugisha abari muri iki giterane

Gisenyi Miracle Festival

Jennifer Wilde yigisha ijambo ry'Imana

Jennifer Wilde

Ibitangaza byarakoretse, bamwe bakize indwara abandi barabohoka

Gisenyi Miracle Festival

Liliane Kabaganza mu giterane Gisenyi Miracle Festival

Jennifer Wilde

Theo Bosebabireba na Pastor Mugabo Venuste

Gisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Theo Bosebabireba yagaragarijwe ko akunzwe cyane

Theo BosebabirebaGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Christine Shusho, Aline Gahongayire na Liliane Kabaganza

Liliane Kabaganza

Aline aganira na Kabaganza

KabaganzaGisenyi Miracle Festival

Gisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Christine Shusho i Rubavu

Gisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Ev Jennifer Wilde yafashijwe cyane n'indirimbo za Christine Shusho

Gisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Israel Mbonyi

Israel MbonyiGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalIsrael MbonyiGisenyi Miracle Festival

Twarayisenze Eric watombole moto nawe yari mu giterane nk'abandi

Gisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Israel Mbonyi hamwe n'abaririmbyi be

Gisenyi Miracle Festival

Umunsi umwe habaga hari abantu basaga ibihumbi 10

Gisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze

Gisenyi Miracle FestivalGisenyi Miracle Festival

Moto yatombowe

Gisenyi Miracle Festival

Pastor Baho Isaie umuhuzabikorwa w'igiterane

Gisenyi Miracle Festival

Tombola

Twarayisenze Eric yasekewe n'amahirwe atombola moto

Gisenyi Miracle Festival

Meya wa Rubavu Murenzi Janvier ni we washyikirije Twarayisenze moto yatomboye

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA NYUMA W'IGITERANE GISENYI MIRACLE FESTIVAL 


AMAFOTO: Lewis Ihorindeba & Nsengiyumva Rene Hubert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND