RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Women Foundation yafashije abana bafite ubumuga ikora n'igitaramo yatumiyemo Jehovah Jireh

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2017 2:12
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 24/11/2017 umuryango Women Foundation Ministries wakoze igikorwa ngarukamwaka cy'urukundo kizwi nka ‘Thanksgiving’, igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa, cyari kibaye ku nshuro ya 11.



Iki gikorwa cyabereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 mu masaha ya mu gitondo. Women Foundation Ministries yasuye inafasha abana bafite ubumuga butandukanye burimo ubwo mu mutwe no ku mubiri baba mu kigo INSHUTI ZACU cy'abamasera. Abagize Women Foundation Ministries baganiriye n'aba bana, barabahumuriza ndetse baranabasengera mu gikorwa cyayobowe na Apotre Alice Mignonne Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries.

Hanabayeho umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana hakoreshwa indirimbo zo mu barokore ndetse n'izo muri Kiliziya Gatorika. Abamasera nabo babyiniye Imana karahava. Hatanzwe imfashanyo zitandukanye zirimo ibikoresho by’isuku ndetse n'ibindi bikenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Bimwe muri byo bikoresho harimo; ibyo kurya (umuceri, amafu, isukari n'ibindi..), imyenda, ibiryamirwa, ibikoresho by'isuku, ibikoresho bikoreshwa babigisha n'ibindi ndetse yagabiye inka enyiri abana baba muri ik kigo. 

Ubuyobozi bw'ikigo INSHUTI ZACU gifasha aba bana bwishimiye cyane igikorwa cy'urukundo cyakozwe na Women Foundation Ministries. Nyuma y'iki gikorwa cy'urukundo, abanyamuryango ba Women Foundation Ministries n'inshuti zabo, bahuriye ku Kimihurura ahari icyicaro gikuru cy'uyu muryango, bashima Imana kubwa byinshi yabakoreye muri uyu mwaka wa 2017. Bari hamwe n'abaririmbyi barimo Baby Moses, korali Jehovah Jireh ya CEP ULK n'abandi baririmbyi batandukanye. 

Incamake ku gikorwa cya Thanksgiving gikorwa na Women Foundation Ministries

Mu bikorwa ngarukamwaka Women Foundation Ministries igira harimo igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa (Thanksgiving) cyavukiye mu iyerekwa ryahawe umushumba mukuru wa WFM binyuze mu Ijambo ry’Imana riri mu gitabo cyo Gutegekwa kwa Kabiri (Deutronomy) 8:12-14 "Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe n’ifeza zawe n’izahabu zawe, nibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa"

Apotre Mignonne Kabera umuyobozi wa Women Foundation

Gushimira Imana mu bikorwa (Thanksgiving) yatangiye kuva mu mwaka wa 2007. Ni ku nshuro ya 11 iki gikorwa kibaye mu buryo bwo gufasha abatishoboye hagamijwe gushishikariza abanyarwanda gushima Imana ku byo yabagejejeho no kubibutsa umuco nyarwanda w’ubupfura urangwa no gushimira,urukundo, gushyigikira abatishoboye n’ibindi. 

Women Foundation Ministries yakoze iki gikorwa cy'urukundo ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ushingiye ku kwizera ukaba ugamije kubaka umuryango binyuze mu mugore.Women Foundation Ministries yatangijwe na Apostle Alice Mignonne Kabera, akaba ari nawe uyibereye umuyobozi mukuru. Ifite Icyicaro gikuru ku Kimihurura.

REBA AMAFOTO UKO BYARI BIMEZE

Barapakira mu mudokoa ibyo bagiye gufashisha abatishoboye

Babanje kwiragiza Imana

Basuye abana bafite ubumuga

Women Foundation Ministries yahaye inka aba bana bafite ubumuga

Umuramyi Baby Moise

Apostle Alice Mignonne Kabera

Apotre Mignonne yapfukamye hasi aha Imana icyubahiro

Ba Masera baramburiye Imana amaboko bacinya umudiho

Apostle Mignonne aganiriza abitabiriye iki gikorwa

Bahawe impano y'igitenge

Apotre Mignonne na ba Masera bafashe ifoto y'urwibutso

Ibikoresho byatanzwe na Wome Foundation Ministries

Masera yashimiye cyane Women Foundation Ministries

Beretse urukundo abana bafite ubumuga

Apotre Mignonne aganira n'itangazamakuru

Nyuma yo gufasha abatishoboye habayeho kuramya Imana

Korali Jehovah Jireh yabahesheje umugisha


Burya koko Yesu ni sawa


Apotre Mignonne yahagurutse aririmbana na Jehovah Jireh choir

N'abakuze batambiye Imana mu mbaraga zabo zose

Pastor Liz umunyamabanga wihariye wa Apotre Mignonne yahagiriye umunezero udasanzwe

Yagize ibyishimo bivanze n'amarira

Apotre Mignonne yakiranye urugwiro rwinshi umwe mu baririmbyi ba Jehovah Jireh

Aloys Bikorimana umutoza wa Jehovah Jireh choir

Rev Pastor Masumbuko Josue ni we wigishije ijambo ry'Imana

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yva Kanzayire6 years ago
    Nukuri Imana izabahe umugisha mwinshiiii Gufasha abantu nkaba mutanategereje ko bazabitura iyaba twese twahishurirwaga kugiraneza uko dushoboye abantu benshi batabarwa kdi bakanazerwa uko niko guhesha Imana icyubahiro apana guhera mu kubwiriza gusa nta gushima mu bikorwa. Namwe Imana izibuke abana banyu kugera ku buvivi.





Inyarwanda BACKGROUND