Abanyamuryango ba Women Foundation Ministries bahuriye hamwe bashima Imana kuba amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yaragenze neza, akaba mu mahoro, abanyarwanda bagatora Paul Kagame.
Iki gikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana cyizwi nka Thanksgiving muri uyu mwaka wa 2017 cyabaye ku nshuro ya 11. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017 ibirori bisoza iki gikorwa byabereye ku Kimuhurura kuri Women Foundation Ministries kuva isaa moya n'igice kugeza isaa tanu z'ijoro. Women Foundation Ministries bakoze iki gikorwa nyuma y'aho ku munsi wabanje (kuwa Gatanu), basuye ndetse bagafasha abana bafite ubumuga butandukanye burimo ubwo mu mutwe no ku mubiri baba mu kigo INSHUTI ZACU cy'abamasera mu gikorwa cyabereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, Women Foundation itanga inkunga y'ibintu binyuranye ndetse itanga inka ebyiri kuri aba bana baba muri iki cyigo cy'ababikira.
Hano ni kuwa Gatanu ubwo Women Foundation bari bagiye gufasha abana bafite ubumuga
Women Foundation yagabiye inka aba bana
Umugoroba w'amashimwe usoza Thanksgiving 2017 witabiriwe na bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta, iz'abikorera, abanyamadini benshi n'abandi. Ni umugoroba waranzwe n'amashimwe, guhimbaza Imana ndetse no gusabana. Apotre Alice Mignonne Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries yavuze ko impamvu nyamukuru y'igikorwa bakoze gisoza Thanksgiving 2017, ari ugushima Imana kuba amatora ya Perezida w'u Rwanda yaragenze neza mu gihe mu bihugu binyuranye amatora ya Perezida akurikirwa n'imvururu. Yashimiye Imana yarahisemo ko Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka 7 abanyarwanda bamutoreye.
Apotre Mignonne uyobora Women Foundation Ministries
Apotre Mignonne yavuze ko Paul Kagame ari impano Imana yahaye u Rwanda. Yamushimiye ibikorwa byiza by'iterambere yagejeje ku banyarwanda, ibyo akomeje kubagezaho ndetse amushimira urukundo akunda u Rwanda n'abarutuye bose atarobanuye, asaba Imana kumuha umugisha w'uburyo bwose igahaza ukwifuza kwe ndetse by'akarusho ikazamuha ijuru. Si Apotre Mignonne gusa wavuze ibi, ahubwo n'abandi bapasiteri banyuranye bahabwaga umwanya, bashimiye byimazeyo urukundo Perezida Kagame akunda abanyarwanda, basaba Imana kumugirira neza we n'umuryango we ndetse n'igihugu cy'u Rwanda.
Knowless Butera ni umwe mu bitabiriye ibi birori
Rev Masumbuko Josue uyobora itorero ADEPR mu karere Nyarugenge ndetse na Pastor Zigirinshuti Michel ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR ni bamwe mu bitabiriye aya masengesho, bashimiye Perezida Kagame umutima w'urukundo agira ndetse bamusabira umugisha kuko nawe hari benshi yabereye umugisha yaba abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga. Bamushimiye kuba u Rwanda rwarasabye kwakira abimukira b'abanyafrika bagurishwa mu cyamunara muri Libya mu gihe amahanga yandi ntacyo yari yabikozeho. Ni nyuma y'abatari bacye bagiye barohama umusubirizo mu Nyanja ya Méditerranée bashaka ubuzima bwiza mu Burayi.
REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE
Ibi birori byabereye ahantu hateguwe neza cyane
Habanje kuba gahunda yo kuramya Imana
Umuhanzi Columbus ni umucuranzi muri Women Foundation
Apotre Alice Migonne Kabera ageza ijambo ku bari muri ibi birori
Women Foundation yashimiye abayishyigikiye muri Thanksgiving
Apotre Mignonne yashimiye nyakwigendera Patrick Kanyamirwa ku bwitange yagiriraga umurimo w'Imana, umugore we Mama Kenzo ni we wakiriye ishimwe
Deo Munyakazi yakirigise inanga muri ibi birori, uwo bari kumwe ni mushiki we Esther
Rev Masumbuko Josue ni we wigishije ijambo ry'Imana
Women Foundation yashimiwe n'akarere ka Gasabo ku bikorwa by'urukundo ikora
Pastor Zigirinshuti ni we wayoboye isengesho ryo gusengera igihugu
Florent Ndutiye wa TV7 nawe yari ahari
Habayeho no kwiyakira
Nyuma yo gushima Imana bamwe bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y'urwibutso
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Shane Ashimwe-Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO