RFL
Kigali

MU MAFOTO 150:Israel Mbonyi yakoze igitaramo gikomeye kitabirwa n'abantu ibihumbi barimo n'ibyamamare

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/12/2017 4:32
3


Ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 10/12/2017 ni bwo Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi yamuritse album ye ya kabiri yise Intashyo mu gitaramo kitabiriwe mu buryo bukomeye ndetse gihembura imitima ya benshi.



Igitaramo kitabiriwe cyane, salle yari yuzuye abandi bahagaze

Iki gitaramo 'Intashyo Album Launch Concert' cyabereye muri Camp Kigali kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa tatu n'igice kitabirwa n'abantu benshi cyane dore ko salle cyabereyemo yari yuzuye ndetse abantu bagera ku 100 bakaba batashye batageze muri iki gitaramo kubera ko babwiwe ko amatike yashize. Kwinjira byari ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro byari 10,000Frw ku bantu baguze amatike mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bayaguze ku munsi w'igitaramo. Ni igitaramo cya kabiri uyu muhanzi akoze kuva yatangira umuziki dore ko icyo yaherukaga gukora cyabaye tariki 30 Kanama 2015 kikitabirwa n'abantu ibihumbi abandi amagana bagataha babuze aho bicara.

Yahagiriye ibihe bidasanzwe adashobora kuzibagirwa mu buzima bwe

Igitaramo cyahuruje imbaga harimo n'abantu b'ibyamamare

Abanyamuziki batandukanye bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi ndetse wabonaga ku maso yabo banyuzwe cyane n'umuziki we n'uw'abahanzi bari kumwe. Mu bantu b'ibyamamare bitabiriye iki gitaramo harimo Knowless Butera wari kumwe n'umugabo we Clement Ishimwe, Yvan Buravan, Bruce Melodie, Alex Muyoboke umujyanama wa Charly na Nina, Christopher, Sugira Ernest, Dominic Ashimwe, Olivier Kavutse uyobora itsinda Beauty For Ashes, Olivier Habiyaremye umugabo wa Esther Mbabazi, Eddy Kamoso, Serge Iyamuremye (waririmbye muri iki gitaramo ari hamwe na Dudu), Bishop Dr Fidele Masengo uyobora Four Square Gospel church wari kumwe n'umufasha we,Rev Aaron Ruhimbya wa Restoration church Kimisagara, Aimable Twahirwa (wari no mu itsinda ryateguye iki gitaramo), Nelson Mucyo, Aline Gahongayire n'abandi barimo abahanzi baririmbye muri iki gitaramo ari bo Patient Bizimana, Dudu T Niyukuri na Aime Uwimana.

Israel Mbonyi

Aba ni bamwe mu bantu basubiyeyo babuze amatike

Uko abahanzi bakurikiranye kuri stage n'uko bakiriwe

Luc Buntu ni we wabanje kwa mbere kuri stage aririmba indirimbo ze zinyuranye. Ahagana isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba, Patient Bizimana yakurikiyeho, aririmba Menye neza n'indi ivuga ngo Imana yacu irahambaye, yishimirwa cyane n'abari muri iki gitaramo, benshi bakorwaho cyane kandi ubwo hari bahagurutse bose. Patient Bizimana nk'umuhanzi wabanjirije Mbonyi mu muziki by'akarusho bakaba basengana muri Restoration church i Masoro, yaje guhabwa umwanya yakira Israel Mbonyi amuvugaho amagambo meza ndetse akomeye cyane avuga uburyo Mbonyi ari umukozi w'Imana ufite indirimbo zubatse neza zifasha imitima ya benshi, akaba umuhanzi usenga cyane ndetse akaba n'amaboko Gospel yungutse.

Patient Bizimana yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo

Patient Bizimana yasabye abari muri iki gitaramo kwakirana Mbonyi urugwiro rwinshi ndetse bakaryoherwa n'ubutumwa yari amaze iminsi abafitiye. Israel Mbonyi yaje gukurikiraho nk'umuhanzi wari utegerejwe na benshi, yakirizwa amashyi n'impundu nyinshi. 'Sinzibagirwa' ni yo ndirimbo Israel Mbonyi yaririmbye bwa mbere, benshi baramwishimira bikomeye. Yakurikijeho Uri number one, Amaraso, Ku migezi no Ku marembo y'ijuru.

KANDA HANO UREBE VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE

Yafashe akanya gato k'akaruhuko, Mc (Ev Kwizera Emmanuel) ashimira abaterankunga b'iki gitaramo, nyuma yaho Mbonyi agaruka kuri stage, aririmba izindi ndirimbo enye ari zo; Hari ubuzima, Gorigota (yayiririmbye ahagaze hagati mu bantu), Ndanyuzwe na Nzi ibyo nibwira. Mu bantu Israel Mbonyi yashimiye harimo n'ababyeyi be ari bo Hitimana Shoshi Jean Claude papa we na Murorunkwere Dorcas mama we nabo bitabiriye iki gitaramo, avuga ko n'iyo abandi bose babura ariko ababyeyi be bakaboneka ngo nta kabuza byari kumushimisha.

Mbonyi yaceje umuziki abantu baratangara

Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo zirenga 10

Israel Mbonyi yakozweho cyane no kubona abantu bahagaze kuko bari babuze aho bicara nuko ababwira ko anezerewe cyane kubera bo. Yagize ati: "Abahagaze mwihangane nta hantu hanini handi dufite. Guhagarara kwanyu, mwabuze aho mwicara byakoze ku mutima wanjye" Israel Mbonyi yafashe umwanya ashimira abamuteye inkunga mu gitaramo cye ashimira ibigo binyuranye birimo na Konka Ltd yaje nayo kumutungura ikamuha impano itigeze yerekwa abari muri iki gitaramo. Israel Mbonyi yabwiye abakunzi be ko umwaka utaha wa 2018 azabagezaho album nshya ya gatatu. Israel Mbonyi yahise yakira umuhanzi Dudu w'i Burundi amushimira ko atigeze amugora ubwo yamutumiraga ku munota wa nyuma kugira ngo bafatanye mu gitaramo cye. 

Dudu na Mbonyi bahoberanye,..... Dudu yifurije Mbonyi kuzagera kure mu muziki

Dudu T Niyukuri yabanje nawe gushimira Israel Mbonyi avuga ko ari umuhanzi Imana ihagurukije muri iki gihe. Yamwatuyeho umugisha wo gukomera cyane mu muziki we. Dudu yerekanye ko ari umuhanzi w'umuhanga cyane mu muziki we ukundwa na benshi. Yaririmbye indirimbo eshatu, abantu baramwishimira cyane. Ni umuhanzi ufite ubuhanga bwo kwigisha abantu indirimbo ye nshya, bagahita bayimenya ako kanya. Ni ko byagenze kuko Dudu yabanje kwigisha abantu indirimbo ze ebyiri nuko abari mu gitaramo bafatanya nawe kuziririmba nk'aho bari basanzwe bazizi. 

Aime Uwimana yajyanye abari muri iki gitaramo mu bihe bidasanzwe byo kuramya Imana

Saa mbiri n'iminota icumi kugeza saa mbiri n'iminota mirongo itatu (8:10-8:30 pm) ni yo masaha Aime Uwimana yamaze kuri stage. Mu minota 20 yamaze kuri stage, yaririmbyemo indirimbo ebyiri, abantu baramya Imana mu buryo budasanzwe. Hano abantu bose bahise batuza, ibintu by'urwenya n'akandi kavuyo kose barabihagarika, binjira mu mwanya wo kuramya Imana ubona benshi bibavuye ku mitima. 

"Urakwiriye gushima Mwami w'igitangaza izina ryawe ryamamare hose. Sinzi ukuntu ubigenza, sinzi ukuntu ubikora, icyo nzi nuko unyitaho" Ayo ni amagambo Aime Uwimana yagarukagaho cyane mu ndirimbo ye 'Urakwiriye gushimwa' aho yishimiwe n'imbaga yari muri iki gitaramo. Aime Uwimana yagaragaje ubuhanga buhanitse mu ijwi rye no mu miririmbire ye mu magambo ageza benshi imbere y'intebe y'Imana. Nta bintu byinshi yigeze avugira kuri stage mbere na nyuma yo kuririmba, ahubwo iminota ye yarangiye ahita ajya kwicara. 

Aime Uwimana yahembuye imitima ya benshi

Israel Mbonyi mu gice cya nyuma cy'indirimbo yari yateguye, yaririmbye Intashyo n'izindi nshya ziri kuri album ye ya kabiri. Yaje guhamagara kuri stage abahanzi bose yatumiye (Patient,Dudu na Aime), ahamagara na Dominic Ashimwe, baramutungura bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko dore ko tariki 10/12 ari wo munsi yaboneyeho izuba. Ikindi gikorwa cyabereye muri iki gitaramo, ni imishinga y'umuryango Israel Mbonyi Foundation ugizwe n'abakunzi b'ibihangano bye.

Herekanywe ibikorwa bakoze birimo gusura urwibutso rwa Genocide rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse berekana n'igikorwa cy'urukundo bakoze cyo gusura abakecuru b'incike za Jenoside yakorewe abatutsi, baba mu karere ka Rwamagana bakabagezaho ubutumwa bubahumuriza imitima. Herekanwe kandi umuryango utishoboye basuye, uba mu nzu ishaje yenda kugwa, nuko hakusanywa inkunga yo kububakira, buri muntu yitanga bijyanye nuko umutima we umuhata hakoreshejwe impapuro zatanzwe zo kwiyandikaho. Saa tatu n'igice z'ijoro (9H:30 Pm) ni bwo igitaramo cyasojwe nyuma yo gusengera abakiriye agakiza, isengesho ryayobowe na Rev Aaron Ruhimbya.

MU MAFOTO REBA UKO IKI GITARAMO CYAGENZE

Ev Kwizera Emmanuel wayoboye iki gitaramo yavuze ko Mbonyi ari umuhanga akaba afite n'amavuta y'Imana

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru

Patient Bizimana ni we wabanje kuri stage

Patient Bizimana yishimiwe cyane mu ndirimbo ye Menye neza

Patient Bizimana yafashije benshi kwegera intebe y'Imana


Betty (iburyo) wo muri Kingdom of God yari mu baririmbyi ba Mbonyi

Igitaramo cyaranzwe n'umuziki w'umwimerere

Mbonyi yari afite abacuranzi b'abahanga

Basigaranye urwibutso rw'iki gitaramo

Izi ni zo nkweto Israel Mbonyi yari yambaye

Israel Mbonyi yaririmbaga anicurangira gitari

Bamwe mu bagize Israel Mbonyi Foundation (IMF)

Dudu yabanje kuvuga amagambo y'ubuhanuzi kuri Mbonyi

Producer BillGates yacuranze muri iki gitaramo

Aime Uwimana yajyanye abantu mu mwuka wo kuramya Imana

Aime Uwimana ati 'Sinzi ukuntu ubigenza, sinzi uko ubifaburika (uko ubikora)'

Israel Mbonyi ntiyigeze ahinduranya imyenda

Dominic Ashimwe yatunguriwe muri iki gitaramo yifurizwa isabukuru nziza y'amavuko

Patient Bizimana, Dominic Ashimwe na Dudu

Dudu ubwo yaririmbaga indirimbo ya Mbonyi

Elise Bigira wo muri Gisubizo Ministries yasanze Mbonyi kuri stage bararirimbana,... igitaramo cyari cyasojwe

Bagiye mu bicu basirimbira Imana

Abasore bacuranze muri iki gitaramo bafashe ifoto y'urwibutso

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

REBA HANO VIDEO YUKO IKI GITARAMO CYAGENZE


AMAFOTO: Ashimwe Shane Constantin-Afrifame Pictures

VIDEO: Murindabigwi Eric Yvan-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric6 years ago
    mbonyi weee bakureke mbona Imana muruhande rwawe, HARI UBUZIMA. aho wayandikiye simpazi gusa nakwifuriza burumwe kwi si ko yayumva.
  • Uciccd6 years ago
    Imana yabikoze neza kbs
  • Rebero6 years ago
    Umuntu yakurahe indirimbo za Mbonyi





Inyarwanda BACKGROUND