RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Healing Worship Team bakoze igitaramo cy'amateka cyikitabiriwe n'abantu uruvunganzoka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/06/2018 9:39
0


Kuri iki Cyumweru tariki 24 Kamena 2018 Healing Worship team bakoze igitaramo gikomeye bamurikiyemo album yabo nshya y'amashusho bise 'Mwami icyo wavuze'. Ni igitaramo cyahuruje imbaga y'abantu ndetse abandi basubirayo babuze aho bicara n'aho bahagarara.



Healing worship team igizwe n'abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Igitaramo bakoreye muri Kigali Culture & Exhibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigali cyakoze ku mitima ya benshi ndetse na n'ubu hari abacyivugishwa kubera umunezero udasanzwe bagiriye muri iki gitaramo cy'amateka. Habaye ibihe bidasanzwe byo gusirimbira Imana.

Healing Worship Team imbere y'abakunzi bayo

Muri iki gitaramo, Healing worship team yari iri kumwe na Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, True Promises ndetse na Israel Mbonyi. Ni cyo gitaramo cya mbere Healing Worship team bakoze cyo kwishyuza, gusa ubwitabire bwacyo bwatunguye bikomeye aba baririmbyi. Kwinjira byari 10,000Frw muri VIP ndetse na 5,000Frw mu myanya isanzwe. Ndetse hari hateguwe imyanya ya VVIP yagenewe abantu 8 baguze table y'ibihumbi 160,000Frw. 

Israel Mbonyi mu gitaramo cya Healing Worship Team

Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w'amajwi muri Healing worship team yatangarije Inyarwanda.com ko Imana yabiyeretse mu gitaramo cyabo. Yavuze ko icyabashimishije cyane ari ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru ndetse no kuba abantu bose babashije kwitabira igitaramo cyabo baratashye banezerewe mu buryo bukomeye. Yagize ati:

Concert yarabaye kandi neza cyane. Twashimishijwe n'ubwitabire burenze. Ibyo twari twiteze Imana yaratwiyeretse, hagaragaye umunezero ukomeye muri tent. Abantu batashye bishimye birenze, abatumirwa bose bakoze neza, imitima y'abaje muri concert batahana umunezero. Abantu benshi basubiyeyo ntibaba mu gitaramo kubera tent yari yuzuye.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Bakoze igitaramo cy'amateka

Diane Nyirashimwe ishyiga ry'inyuma muri Healing Worship Team

Hari abantu benshi cyane

Healing Worship Team mu gitaramo cyabo cya mbere cyo kwishyuza

Alain Numa birumvikana ntabwo yari gucikwa n'iki gitaramo

Miss Umunyana Shanitah mu gitaramo cya Healing Worship Team

Pastor Flory mu gitaramo cya Healing Worship Team

Igitaramo cyarangiye abantu benshi batabishaka

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND