RFL
Kigali

Mu ibaruwa yageneye abakristo Peter Ntigurirwa yavuze imyato abayobozi ba ADEPR ku mpinduka bazanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/08/2016 11:53
0


Umunyamakuru Petre Ntigurirwa wo muri Isange Corporation ifite n'ibinyamakuru bya Gikristo, yanditse ibaruwa ndende yageneye abakristo ba ADEPR abasobanurira impamvu bakwiye kwakira neza impinduka ziri kuzanwa n’abayobozi bayoboye ADEPR uyu munsi aribo Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana.



Mu ibaruwa yahaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com akadutangariza ko yayandikiye abakristo ba ADEPR, Peter Ntigurirwa ashimira byimazeyo abayobozi ba ADEPR ku mpinduka bazanye mu itorero kuva aho bagereye ku buyobozi. Ni nyuma abakristo b’iri torero bavuga rumwe ku buyobozi buriho uyu munsi wa none kuko hari n’ababita ibirura abandi bakabashimira ibyiza byinshi babakesha.

Peter Ntigurirwa komeza avuga ko abakristo ba ADEPR bakwiye kumenya ikirezi bambaye kuko itorero barimo ngo ryifuzwa na benshi ndetse ngo hari abifuza kurizamo haramutse habaye n'izindi mpinduka. Urugero yatanze ni igihe iri torero ryaramuka ryemereye abagore kuba abapasitori. Yavuze ku mpinduka zitakiriwe neza ubwo zadukaga ariko uyu munsi buri wese akaba azishimira. Urugero yavuze iringaniza ry'imishahara, avuga no ku mitangire y'igaburo ryera aho cyera banyweraga ku gikombe kimwe ariko ubu buri wese akaba ahabwa agakombe ke, ibintu bamwe babanje gufata nko kunenana bamwe bagafata umwanzuro wo gusohoka mu itorero.

Ibaruwa ya Peter Ntigurirwa iteye gutya;

Nyuma yo kubona ubuzima ndetse n’urugendo Itorero rya ADEPR ryanyuzemo, naganiriye n’imvamutima zanjye maze nifuza kuganira n’abayoboke b’iri Torero ku mpamvu zitandukanye. Nifuje gutanga umusanzu wanjye, inyunganizi, inama ndetse no kubashimira aho bagejeje umurimo.

Ubusanzwe muri Sosiyeti, bavuga ko imihini mishya itera amabavu. Ni nayo mpamvu akenshi iyo habayeho impinduka runaka, usanga hari abantu bahita bananirwa kuzakira ahanini bitewe n’uburyo baba bamenyereye uburyo babayeho, bwaba bubi cyangwa se bwiza bitewe n’imyumvire runaka.

Iyo urebye neza mu Itorero rya ADEPR, usanga haragiye habamo ibintu byinshi bitandukanye byagaragazaga impinduka ahanini zerekezaga ku gutuma Itorero riba mu bihe byiza kurutaho, ariko rimwe na rimwe izo mpinduka zigakomwa mu nkokora n’abantu bake ku nyungu zitandukanye.

Urugero rwa hafi ni nk’igihe habagaho impinduka ku bigendanye n’uburyo igaburo ryera ritegurwa ndetse n’imitangirwe yaryo. Aha byari mu mwaka wa 2001, aho igice kini cy’abakristo cyagumuwe n’umuntu umwe akagisohora mu Itorero ashingiye ku mpamvu zihabanye cyane n’izari zasobanuwe n’ubuyobozi bw’Itorero bwari ho icyo gihe. Nyamara, abakristo benshi nyuma bemeje ko ugushyiraho udukombe twinshi ku igaburo ryera, byatumye hatabaho uwanduzanya indwara, kandi ko bitakozwe ku mpamvu zo kunenana nk’uko abigumuye ku Itorero babivugaga. Uyu munsi, bitatu bya kane by’abari barasohotse ubu bagarutse mu Itorero kandi basobanukiwe ko bari barajyanywe mu buyobe bukomeye.

Iyo urebye neza muri ADEPR usanga harimo abakristo bake bafite imyumvire yuko igihindutse cyose kiba cyakozwe ku mpamvu z’ubuyobe, ahubwo ko hari ibyashyizweho n’abazungu bashinze iri Torero mu 1940 bidakwiye guhinduka. Ese ubu ko igihugu cy’u Rwanda cyagiye kivugurura amategeko bitewe n’igihe, kandi ko abanyagihugu bemeza ko ayo mategeko uyu munsi ababereye, ni iki cyatuma imiyoborere y’Itorero iba idakwiriye guhinduka bitewe n’aho igihe kigeze cyangwa se mu rwego rwo kurengera inyungu z’Itorero muri rusange?

Mu Kinyarwanda baravuga ngo “Nta mwiza wabuze inenge” nta munsi numwe mbona abayoboke ba ADEPR bazigera bahuriza ku muyobozi runaka ngo bavuge ko bamwemeranyaho. Nta n’umunsi numwe mbona bazigera babona intungane ibabereye nkuko babitekereza kuko umuntu burya ni umuntu. Igikwiriye, ni ugutekereza neza kuruta kwishyiramo ko ibintu byacitse, ko Itorero ry’ukuri ritakibaho.

Yesu ubwe yavuze ko azahagarara ku Itorero rye kandi akaryishyira ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari. Bibiliya itubwira ko ubuyobozi bwose bushyirwaho n’Imana. Njye mbona uyu murongo hari abakristo benshi bo muri iri Torero bashobora kuba batawuzirikana. Ni kuki hari abakristo ba ADEPR bakererezwa n’ibintu bisenya kuruta ibyubaka bagashyira imbere inzangano, ishyari, uguhemukirana n’ibindi kandi byitwa ko bari mu Itorero benshi bafatiraho urugero rwiza?

Iyo turebye impinduka zazanywe n’ubuyobozi buriho ubu, usanga hari umusaruro zazanye. Urugero ni nko kuringaniza imishahara y’abakozi, ugushyiraho ubwisungane mu kwivuza, kubaka ubumwe bw’Itorero, kwegereza ubuyobozi abakristo binyuze muri gahunda z’uturere n’ibindi. Iringaniza ry’imishahara ku bapasiteri, ryatumye umurimo ugira imbaraga nyinshi hirya no hino mu byaro ku buryo ikizere cy’ubuzima bw’abashumba baho cyiyongereye nta gushidikanya.

Njye wakoze iri sesengura,nigeze gusurwa n’umwe mu bapasiteri ba hano mu mujyi wa Kigali, ambwira ko ababajwe n’uburyo bamuringanije, maze ndamubaza nti “None se niba bakuringanije ukababara, uribuka ko uwo mu cyaro yababaye imyaka 75?”

Nyuma uwo mupasiteri twongeye guhura ambwira ko iringaniza abona ryaraciye ubusumbane, ruswa ndetse n’ikimenyane mu Itorero kuruta uko byari kugumaho. Mu gihe iringanizwa ryabagaho, igikuba nabwo cyaracitse, ibitangazamakuru birandika, ariko nyuma, abakristo barahumutse babona ko ryari rikwiriye kubaho kubw’inyungu z’umurimo w’Imana muri rusange hatarebwe kuza bamwe.

Ubwo hashyirwagaho abayobozi b’uturere ndetse hakagabanywa abantu bari bagize inteko rusange dore ko yabagamo abagera kuri 400, nabwo havuzwe byinshi. Nyamara nyuma yaho gato, byatumye amafaranga yasesagurwaga mu manama adashira ashyirwa mu bindi bifitiye Itorero akamaro. Ishyirwaho ry’abashumba b’Uturere naryo ryavuzweho byinshi, bamwe bemeza ko ari gahunda Leta yategetse ADEPR, ariko siko byari biri kuko nyuma y’igihe kigufi, byagaragaye ko iyi gahunda yatumye habaho itumanaho n’imikoranire ya hafi hagati y’inzego zo hejuru n’izo hasi. Mbese, muri make njye mbona urwego rw’Uturere rwarabaye ikiraro gihuza amaparuwasi n’ubuyobozi bwo hejuru.

Ikindi umuntu yavuga, ni uko mu gihe cya kera wasangaga abayobozi bayoboye Ururembo, batagera ku bakristo mu buryo bwa hafi. Hari n’aho wasangaga mandat irangira umuyobozi w’ururembo adakandagiye ku maparuwasi amwe n’amwe bitewe n’ubunini bw’ahantu yayoboraga. Uyu munsi, biryoroshye ko umushumba w’akarere yazenguruka amaparuwasi yose mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa mu gihe nta zindi gahunda nyinshi yaba afite.

Iyo urebye mu bikorwa bigamije Iterambere, usanga harashyizweho ingamba zo kuzamura no guha agaciro ibikorwaremezo ku buryo bimaze guha isura nziza Itorero rya ADEPR mu ruhando rw’andi matorero yitwa ko akomeye cyane. Reka mvuge gato ku nyubako za Gisozi (Dove Hotel) yagiye ivugwaho byinshi kugeza n’aho ihimbiwe amazina ku mpamvu zo gusuzuguza no gutesha agaciro umurimo wakozwe kandi uhesha ishema Itorero. Abakristo babeshywe ko inyubako zahagaze kubakwa kandi ko amafranga yabo aribwa n’abayobozi, nyamara uyu munsi zirenda kuzura kandi mu kwezi kwa 10 zishora gufungurwa ku mugaragaro nk’uko Bishop Sibomana Jean aherutse kubitangariza abanyamakuru.

Ntitwavuga ko hatagiye habaho ibibazo rimwe na rimwe, ahanini bishingiye ku myumvire y’abagombaga gushyira mu bikorwa ibijyanye no kumvisha abagenerwabikorwa gahunda ziriho. Ariko kandi na none, umuntu ahinduye indi paji akareba ibyiza n’inyungu Itorero ryagira mu gihe habayeho imyumvire idapfobya gahunda z’igihe kirekire ubuyobozi biba bwarashyizeho, wasanga Itorero rya ADEPR rizaba rifite ijambo n’icyubahiro mu gihe cya vuba, uhereye muri Leta kugeza ku matorero atandukanye.

Umunyarwanda yaravuze ati “Uwambaye ikirezi burya ntamenya ko cyera!” Umunsi umwe nigeze kujya mu Itorero rimwe riyoborwa n’umugore ntifuje gutangaza, ambaza aho nsengera. Namubwiye ko nsengera muri ADEPR, amze undi mugenzi wanjye twari kumwe amubwira ko asengera mu rindi Torero ritandukanye n’iryanjye. Uwo mugore yahise ambwira ati “Uramenye, uramenye ntuzigere uva muri ADEPR. Nanjye ndamutse mbonye bakomoreye abagore ku guhabwa inshingano muri ADEPR , umenya nahita mfunga iri Torero ryanjye maze nkajya muri ADEPR!” Ibi byanteye kwibaza uwo ndiwe, n’icyo mfite.

Uwavuga abashumba n’abapasiteri bavuye mu Itorero rya ADEPR bajya gushing yabo, bwakwira bugacya. Iyo usesenguye neza, usanga kugenda kwabo, ahanini kwaraturukaga ku burangare n’ubumenyi buke ku bw’abashumba babaga bariho icyo gihe. Maze imyaka 2 nkora ubugenzuzi bwimbitse kuri iyi ngingo, nsanga harasohotse abapasiteri 2 gusa, mu gihe nta kwezi kwashiraga hadasohotse umuntu. Uyu munsi, umubare munini w’abasohotse muri ADEPR bakajya gushinga amatorero yabo, usanga bita ADEPR “Umubyeyi wabibarutse”.

Impamvu abantu batakomeje gusohoka, ni uko abayobozi bariho ubu bafashe ingamba zo guha inshingano abantu babishoboye kandi bakunzwe cyane mu yandi matorero. Urugero rwa hafi ni nk’uburyo bahaye inshingano abari abavugabutumwa b’ubushake kimwe n’abandi bakunzwe hirya no hino. Iki kintu, cyatumye Itorero rigira ukutajegajega kuri iyi ngingo, kandi ivugabutumwa ryakomeje kwagukira mu Itorero kuruta uko ryari kujya mu maboko y’ayandi matorero.

Njya gusoza iri sesengura ryanjye, nakwibaza impamvu abakristo ba ADEPR baticara ngo babanze batekereze, barebe ibyiza bimaze kugerwaho maze ngo babigereranye n’ibyo bo bita ko ari amakosa kandi wenda ahanini biba byasiizwe icyasha n’abandi bafite imyumvire isubiza inyuma icyerekezo cy’Itorero ku nyungu za benshi.

“Ubuzima tubamo, bugizwe n’amakosa kandi tubaho kugira ngo twige” Nta gihe na kimwe muri sosiyeti wabona abantu badafite inenge. Nta gihe muri sosiyeti wazigera ugera ku bintu bizima utarabivunikiye. Inama natanga ku bakristo ba ADEPR, ni uko bakwiriye kwigira ku byo bagiye banyuramo, bakareba imbere, bagasenga aho gutinda mu byasenya umurimo, dore ko iyawutangije ari nayo izawusohoza.

Uyu munsi, ADEPR ifite abayoboke bagera kuri Miliyoni 2. Mu bihugu birimo abaturage benshi nk’ubushinwa, usanga babyaza umusaruro ubwinshi bwabo, kuko ngo burya ababiri baruta umwe. Icyampa Imana igafungura amaso yabo, bakabona ibitangaza byakoreka baramutse bahuje imbaraga aho kuzitataniriza mu bintu bisenya.Mbere yo kurwanya impinduka, bakwiriye kubanza gukaraga ururimi inshuro zirindwi, ndetse bagasenga kuko nta n’umwe ukunze Itorero ry’Imana kuyirusha. Mbona badakwiriye guhangayikishwa n’impinduka runaka, kereka ibaye idafite aho ihuriye na Bibiliya.

Gusa hari icyo mbakundira! Nkunda ko mukunda Itorero ryanyu kandi mukabigaragaza. Nkunda ko mukomera mu mwimerere waryo n’ubwo hari bike biba bikwiriye guhinduka. Nkunda ko mugira ishyaka n’umuhati mu byo mukora. Nkunda ko mugira ukwihangana n’ubwo hari bake babavangira. Nkunda ko muri mwe hakirimo urukundo n'ubwo hari aho rwakonje. Mugire amahoro n’umugisha w’Imana.

Mwene so ubakunda, Peter NTIGURIRWA.

Image result for Peter Ntigurirwa umunyamakuru

Umunyamakuru Peter Ntigurirwa wa Isange Corporation

Image result for Bishop Sibomana Jean inyarwanda

Bishop Sibomana na Bishop Tom abayobozi ba ADEPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND