RFL
Kigali

Mu guca akajagari, niba urusengero usengeramo rutujuje ibi bikurikira, menya ko rukwiriye gufungwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2018 17:33
2


Mu Rwanda hamaze gufungwa insengero zisaga ibihumbi 6 kubera kutuzuza ibisabwa bikubiye mu itegeko rishya ry'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB). Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo insengero zisabwa kuba zujuje yaba izo mu cyaro ndetse n'izo mu mujyi.



Nyuma y'aho Leta y'u Rwanda ifashe umwanzuro wo guca akajagari (Urusaku rukabije, isuku n'isukura bidahagije, inyubako zikoreshwa ku buryo budakurikije amategeko abigenga,...) ku nyubako zikoreshwa nk'insengero z'amadini n'amatorero hirya no hino mu gihugu, inzego z'ibanze ziri gushyira mu bikorwa icyo cyemezo aho ziri gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Kugeza ubu izigera ku bihumbi 6 zimaze gufungwa mu gihugu hose.

Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) ruvuga ko kugeza ubu gahunda yo kugenzura inyubako zisengerwamo irimo gukorwa neza cyane, gusa ngo hamwe na hamwe hagiye hagaragaye ibibazo mu gushyira mu bikorwa icyo cyemezo. Itsinda rihuriwemo n'abakozi ba RGB, MINALOC ndetse ku bufatanye n'izindi nzego, ryashyize hamwe ibikwiriye kugenderwaho mu kugenzuro inyubako zisengerwamo n'imitunganyirize y'imikorere y'imiryango ishingiye ku idini muri rusange.

RGB ivuga ko insengero zafunzwe ariko nyuma zikazagaragaza ko zujuje ibyo zasabwe, zizafungurwa zikongera gusengerwemo. Nk'uko tubikesha itangazo ryateweho umukono na Prof Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho ibyo insengero zisabwa kuba zujuje. Mu gihe urusengero uzi, usengeramo, muturanye,.. rwaba rutujuje ibi tugiye kuvuga, menya ko rukwiriye gufungwa.

Insengero ziherereye mu mujyi wa Kigali zirasabwa ibi bikurikira:

1.Urusengero rugomba kuba rufite icyangombwa cya RGB

2.Urusengero rugomba kuba rufite icyemezo cy'imikoranire n'akarere rukoreramo mu gihe rufunguye irindi shami.

3.Urusengero rugomba kuba rwujuje ibyangombwa biteganywa n'amategeko agenga imyubakire mu mujyi

4.Urusengero rugomba kuba rufite ubwiherero bwujuje ibisabwa.

5.Urusengero rugomba kuba rwujuje ibyangombwa bisabwa inyubako zihuriramo abantu benshi.

6.Urusengero rugomba kuba rufite aho abarugana baparika imodoka kandi hujuje ibisabwa.

7.Urusengero rugomba kuba rutarangurura urusaku hanze.

8.Urusengero rugomba kuba rufite uburyo bwo kubungabunga isuku bikurikije amabwiriza agenga isuku mu mujyi ruherereyemo.

9.Urusengero rugomba kuba rufite uburyo bwo gufata amazi y'imvura, atemba n'ibindi.

Insengero ziherereye mu cyaro zigomba kuba zujuje ibi bikurikira:

1.Urusengero rugomba kuba rufite icyangombwa cya RGB

2.Urusengero rugomba kuba rufite icyemezo cy'imikoranire n'akarere rukoreramo mu gihe rufunguye irindi shami ahandi hatandukanye n'aho rwasabiye icyangombwa cyo gukora bwa mbere.

3.Urusengero rugomba kuba rwujuje ibyangombwa biteganywa n'amategeko agenga imiturire mu cyaro.

4.Urusengero rugomba kuba rufite ubwiherero bwujuje ibisabwa.

5.Urusengero rugomba kuba rwujuje ibyangombwa bisabwa inyubako ihuriramo abantu benshi aho ruherereye. 

6.Urusengero rugomba kuba rufite imbuga itoshye kandi ihagije.

7.Urusengero rugomba kuba rutarangurura urusaku rubangamira abaturanyi

8. Urusengero rugomba kuba rufite uburyo bwo kubungabunga isuku no gufata amazi y'imvura.

RGB

Itangazo rya RGB rigaragaza ibyo insengero zisabwa kuba zujuje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Felix6 years ago
    Into ubuyobozi bwacu buvuga nibyo turabyemera gusa nibafashe insengero zatangiye gukora ibyo zasabwe gusenga ariko bagakomeza gukora amasuku nibindi bisabwa
  • Marthens 6 years ago
    Bari kubikora buhoro buhoro ariko ntibahite baduta hanze nka buriya abadive Iyo ufunze nyamirambo muhima gatsata tapis rouge nahandi hose si Ugukabya Koko





Inyarwanda BACKGROUND