Abantu basaga 140 biganjemo abasore n’inkumi bakiriye agakiza mu giterane “Youth Festival” cyateguwe n’urubyiruko rwo ku itorero New Life Bible rya Kicukiro kikaba cyaramaze iminsi ibiri kuva tariki ya 27 Kamena kugeza 28 Kamena 2015.
Iki giterane cyari gifite intego yo kwibutsa urubyiruko ko iki aricyo gihe cyarwo cyo gukorera Imana(Its time to advance), kitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Brian Blessed, Diana Kamugisha, Serge Iyamuremye, The Blessing Drama team, Beauty For Ashes ndetse n’itsinda riramya Imana ryo ku rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro.
Bamwe mu bakiriye agakiza
Ev Kwizera Emmanuel niwe wigishije ijambo ry'Imana
Mu minsi ibiri yose y’igiterane "Youth Festival", kitabiriwe na benshi biganjemo urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu matorero atandukanye maze bose hamwe bataramira Imana hamwe n’abahanzi batandukanye ndetse no mu mbyino zitandukanye dore ko hari hatumiwe abahanzi b'abaramyi, abaririmba indirimbo zihuta ndetse n’ababyina injyana zitandukanye.
Benshi bari muri icyo giterane, bagize ibihe byiza cyane
Brian Blessed umwe mu bahanzi bataramiye uru rubyiruko, yabwiye inyarwanda.com ko yanejejwe no kubona urubyiruko rukizwa ndetse no kuba benshi barimo kurushaho gukunda indirimbo zihimbaza Imana nk’aho yagiye ku ruhimbi agasanga abantu benshi bari indirimbo ze.
Umuhanzi Brian Blessed uzwi mu ndirimbo "Dutarame"
ANDI MAFOTO YARANZE IKI GITERANE "YOUTH FESTIVAL"
Habayeho umwanya wo gutaramira Imana
Umuhanzi Serge Iyamuremye nawe yafatanyije n'abari aho kuramya Imana
Kavutse Olivier wo mu itsinda Beauty For Ashes
Amanda wo mu itsinda Beauty For Ashes nawe yari muri iki giterane
Umuhanzi Brian Blessed mu giterane Youth Festival
Urubyiruko rwinshi rwari rwitabiriye iki giterane
Umuhanzi Brian Blessed mu gitaramo cy'ubushize benshi barushijeho kwishimira umuziki we uri ku rwego mpuzamahanga
AMAFOTO: Byishimo Espoir
TANGA IGITECYEREZO