RFL
Kigali

Choeur International yahuruje imbaga mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, ariko bamwe bataha bimyiza imoso-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/01/2017 15:59
2


Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali yaraye ikoreye igitaramo muri Kigali Serena Hotel yizihiza imyaka 10 imaze ibayeho. Ni ibirori byiganjemo indirimbo za Noheli byari byakoranije abantu batari bacye hanatumiwe korali y’abana b’i Kabgayi Pueri Cantores.



Ibi birori byatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba muri Kigali Serena Hotel, abantu bari bategerezanije amatsiko ibiza kubera muri iki gitaramo, Choeur International yahingutse bakeye cyane bahita batangirira ku ndirimbo yitwa ‘Baba Yetu’, gusa nta wakwirengagiza kuvuga ko ibyuma byifashishijwe muri ibi birori byari bifite ibibazo byicaga amajwi y’abaririmbyi bya hato na hato.

Choeur

Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali yizihije isabukuru y'imyaka 10

Mu mitegurire umuntu yavuga ko iciriritse, iki gitaramo cyakomeje, umwanya munini wakoreshejwe n’abaririmbyi batyaje amajwi baririmba batari kumwe na korali (soloists) gusa nabo bakajya bahura n’imbogamizi y’ibyuma byakomezaga kubatenguha bikavuga cyane cyangwa bigasamira.

Muri iki gitaramo hari hatumiwe na korali y’abana bo muri paruwasi ya Kabgayi yitwa Pueri Cantores yaririmbanye ubuhanga bwatunguye benshi. Uburyo aba bana bafite amajwi agororotse n’uburyo bafite mu mutwe buri jambo ry’indirimbo baririmbaga byari bishimishije.

Choeur

Abantu bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi

Hagezweho umwanya wo kuvuga muri macye uburyo Choeur International yatangiye n’uko yagiye ibaho mu myaka 10 imaze dore ko yatangiye muri 2006 ndetse kuvuka kwayo bikaba byaraturutse muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, abaminisitiri n’abandi bantu bakemeza kubaho kwayo nk’uko byatangajwe na Karemera Pierre uri mu batangiranye na Choeur International et Ensemble Instrumental.

Choeur

Karemera Pierre wabaye perezida wa mbere wa Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali

Mu ijambo yafashe, Karemera Pierre yashimiye abantu batandukanye bagiye baba hafi ya Choeur International mu bihe bitandukanye anaboneraho guha umwanya umuyobozi wa Choeur International Benjamin Mushinzimana ngo atange ibihembo ku bantu batangiranye n’iyi korali na n’ubu bakaba bakiyiririmbamo bataracitse intege mu myaka 10 yose ishize. Bashimiye kandi n’abayishinze barimo Karemera ubwe wanabaye perezida yungirijwe na Bayingana Aimable, Padiri Kageruka Joseph Emmanuel na Byiringiro Jean Claude.

Choeur

Bayingana Aimable niwe wari visi perezida wa Choeur International igitangira, azwi nka Perezida kandi wa FERWACY

Muri iki gitaramo abantu bishimiye cyane abaririmbyi baririmbye indirimbo ya Climie Fisher yitwa Love Changes Everything, mu majwi yuje ubuhanga abantu bakabakomera amashyi. Hanaririmbye kandi itsinda rya The Bright 5 Singers, abasore batanu bose babarizwa muri Choeur International, baririmba indirimbo ya Noheli (Nazareti ishime) hanyuma banaririmba Kuliko Jana ya Sauti Sol.

Muri iki gitaramo kandi habonetse n’umwanya w’abacuranzi, hari umwana muto w’imyaka 9 witwa Enzo watangaje abantu acurangana ubuhanga umwirongi. Uyu mwana avuga ko yatangiye kwitoza gucuranga mu mwaka wa 2015. Umubyeyi we wari wicaye mu myanya y’imbere yirebera impano y’umwana we. Uretse uyu mwana kandi hari n’umusore wacuranze inanga, acuranga indirimbo yamenyekanye cyane mu Rwanda ( U Rwanda rw’ejo.. ruzamenya gusoma...)

Choeur

Ku myaka 9 gusa, Enzo azi kuvuza umwirongi mu buryo bushimishije. Mike Karangwa ni we wari umusangiza w'amagambo muri ibi birori

N’ubwo abantu bari benshi bitabiriye iki gitaramo, batangiye guhaguruka urusorongo bitahira bitewe n’uburyo iki gitaramo wabonaga gifite utubazo duto duto dushingiye ku mitegurire hakiyongeraho n’ibyuma byasakuzaga cyane, inyuma y’umwenda (Rideau) aho abaririmbyi biherereye naho humvikana urusaku rw’abantu baganira bameze nk’abatazi ko indangururamajwi ziri kumvikanisha ibyo bavuga.

Ibi byose byatumye abantu bagenda bahaguruka gahoro gahoro ndetse kuri gahunda yari yatanzwe y’indirimbo ziri buririmbwe mu gitaramo hari izitaririmbwe bishobora kuba byatewe n’uko abantu bari bari gutaha umwe umwe cyangwa se n’amasaha, dore ko saa yine zari zamaze kugera.

Mu gusoza, hakaswe umutsima abari bagihari bawusangiraho bizihiza isabukuru y’imyaka 10 Choeur International et Ensemble Instrumental imaze ibayeho.

Reba amafoto y'uko iki gitaramo cyangenze:

Choeur

Abantu bari baje kwirebera Choeur International imaze imyaka 10

Choeur

Choeur

Choeur

Padiri Kageruka Joseph Emmanuel ari mu batangije Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali

Choeur

Aba ni abagabo baririmba ijwi rya 3 muri Choeur International

Choeur

Choeur

Choeur

Fabrice na Cecile bari mu bashimishije abantu cyane

Choeur

Baririmbaga 'Love Changes Everything'

Choeur

Choeur

Abantu babakomeye amashyi cyane kubera amajwi meza baririmbanye 'Love Changes Everything'

ChoeurIki gitaramo cyari cyitabiriwe na bamwe mu bapadiri

Choeur

Uyu ni Madeleine Kusinza aririmba 'Shiloh'

Choeur

Uyu ni umwe mu baririmbyi bafite ubuhanga butangaje mu kuririmba injyana ya opera itamenyerewe mu Rwanda

Choeur

Yaririmbye mu buryo bw'umukino, hano bakinaga ko asa nk'ushizemo umwuka bakamuhungiza

Choeur

Uyu mukino wasekeje abantu baratembagara

Choeur

Choeur

Karemera Pierre yahawe igihembo cy'umuntu wabanye na Choeur International mu myaka 10 imaze

Choeur

Na padiri Kageruka Joseph Emmanuel yahawe ishimwe

Choeur

Cyriaque, Flora, Cecile na Madeleine bahawe ibihembo by'uko ari bo batangiranye n'iyi korali ari abaririmbyi na n'ubu bakaba bakiririmba

Choeur

aba bashakaga kwitahanira ifoto ya Enzo avuza umwirongi

Choeur

uyu ni umubyeyi wa Enzo asuhuza imbaga abisabwe n'umusangiza w'amagambo

Choeur

Aba ni abasore bagize itsinda The Bright 5 Singers, baririmbye Kuliko Jana ya Sauti Sol

Choeur

Aba ni abana bo muri Ecole Belge baririmbana na Kusinza madeleine

Choeur

Choeur

Abacuranzi bakoze akazi katoroshye muri iki gitaramo

Choeur

Abasore n'inkumi bari babukereye baje kwihera ijisho iby'iki gitaramo

Choeur

Choeur

Ibirori byasojwe no gukata umutsima

Choeur

Choeur

Umutsima waje uherekejwe na divayi

Choeur

Ibirori byasojwe no gusangira umutsima

Amafoto: LEWIS @inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alias7 years ago
    ubutaha bizaryoha.
  • 7 years ago
    Byari bihebuje rwose





Inyarwanda BACKGROUND