RFL
Kigali

Mu gitaramo cye cya mbere Israel Mbonyi yanditse amateka mu Rwanda – AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/08/2015 11:30
29


Umuhanzi Israel Mbonyi wari uteregerejwe na benshi bari bamuzi gusa mu ndirimbo ze zabubatse imitima ariko bataramubona amaso ku maso, kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama 2015 yataramiye abakunzi be mu gitaramo ntagereranywa kitazibagirana mu mateka y’ibitaramo byo mu Rwanda byitabiriwe cyane kandi bigakora ku mitima ya benshi.



Iki gitaramo “Yesu uri number one” byari biteganyijwe ko gitangira isaa kumi n’imwe z’umugoroba ariko abantu benshi batangiye kugera muri Serena Hotel kuva isaa kumi z’amanywa. Salle yo hejuru ya Serena Hoteli yabereyemo igitaramo, yaje kuzura abantu benshi babura aho bahagarara bituma bamwe basubirayo kubera kubura imyanya.

Mbonyi

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi baturutse impande zose z'igihugu

Benshi mu bantu bari muri icyo gitaramo ni abishyuye ibihumbi icumi by’amanyarwanda ndetse hari n’abandi basaga 200 biganjemo abishyuye ibihumbi icumi batashye kandi barishyuye gariko basubizwa amafaranga yabo nyuma y’aho bamwe bari bamaze guhuruza Polisi bashinja abateguriye Israel Mbonyi iki gitaramo ubujura bujyanye no kugurisha amatike menshi arenze umubare w’abantu bajya muri Serena Hoteli.

Ku bantu bagize amahirwe yo gutaramana na Israel Mbonyi, bagize ibihe byiza cyane byo gusabana n’Imana mu kuramya no guhimbaza hamwe n’umuhanzi bakunze batamuzi kubw’ibihangano bye byahinduye benshi. Mu muziki uri live uryoheye amatwi n’umutima, Israel Mbonyi, yashimishije abakunzi be mu gitaramo benshi bashyize ku mwanya wa mbere mu byitabiriwe cyane mu mateka y’umuziki wo mu Rwanda.

Israel Mbonyi

Abagize amahirwe yo kuboneka muri iki gitaramo , bahagiriye ibihe byiza cyane

Tonzi

Umuhanzikazi Tonzi nawe yahagiriye ibihe byiza

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi na bagenzi be bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo

Iki gitaramo cyatangiriye ku gihe kandi kirangwa n’ubusabane mu Mana ndetse abarokore benshi bavugaga ko aho hantu hari amavuta y’Imana. Kuva isaa kumi n’imwe kugeza isaa kumi n’ebyiri zuzuye, itsinda True Promises niryo ryatangije igitaramo mu guhimbaza Imana. Haje gukurikiraho Simon Kabera, Liliane Kabaganza.

Mbonyi

Itsinda True Promises ryafashije benshi gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza

Mbonyi

Simon Kabera yataramiye abari muri icyo gitaramo anatera Mbonyi inkunga y'ibihumbi 100

Mbonyi

Liliane Kabaganza ni umwe mu bataramiye abari muri icyo gitaramo

Isaa moya n’iminota 22 nibwo Israel Mbonyi yageze kuri stage ahera ku ndirimbo "Yankuyeho urubanza" ivuga uburyo amaraso ya Yesu yamukuyeho urubanza, ubu akaba afite izina rishya.Nyuma y'iyo ndirimbo, yaririmbye izindi ndirimbo zitandukanye  nko Ku migezi, Nzibyo nibwira, Ndanyuzwe, Agasambi, Uri number one, n’izindi zirimo n'imwe nshya itarajya hanze ariko nayo benshi bakaba bayikunze cyane. 

 

 

Israel Mbonyi

Mbonyi

Mbonyi Israel

Indirimbo za Israel Mbonyi zakoze  ku mitima ya benshi

Iki gitaramo “Yesu uri number one” kitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Intumwa Masasu Yoshuwa uyobora Itorero Evangelical Restoration ari naryo Israel Mbonyi asengeramo. Apotre Masasu nyuma yo kubatiza Mbonyi izina “Isoko y’umugisha idakama”, yamusabye kuzaguma ku ibanga ry’akarago(gusenga Imana) kuko aribwo azamamara kurushaho.

Israel

Apotre Masasu yarambitse ibiganza kuri Israel Mbonyi amusabira umugisha

Apotre Masasu yamusabiye umugisha wo kuzumvirwa n’abadayimoni, kuzabyara abantu benshi bamwumva kandi bamwimvira ndetse no guha umugisha urushako rwe n’abazamukomokaho. Yasabye Imana kuzamurinda inyatsi no gukenyuka kugirango arusheho guhesha umugisha abanyarwanda. Kubera abantu benshi babuze uko binjira muri iki gitaramo, Apotre Masasu wabyise akavuyo gatagatifu, yatangaje ko ubutaha bazajya muri Petit sitade ndetse na Sitade Amahoro kugirango abafashwa n’indirimbo za Mbonyi babashe gutaramana nawe.  

 

Apotre Masasu

Apotre Masasu

Apotre Yoshuwa Masasu yasabye Mbonyi kuzaguma ku ibanga ryo gusenga

Abahanzi benshi bari baje gushyikira Israel Mbonyi, harimo Liliane Kabaganza, Simon Kabera, Gaby Kamanzi, Tonzi, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Gogo, Jackie Mugabo, Dudu, Appolinaire n’abandi. TMC wo mu itsinda rya Dream Boys nawe yari ahari ariko abura aho yicara, gusa wabonaga yishimiye cyane iki gitaramo.

Gaby

Gaby Kamanzi na Tonzi ni bamwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Mbonyicyambu Eric Israel uzwi nka Israel Mbonyi, yatangaje ko byamurenze cyane nyuma yo kubona abantu benshi baza kwifatanya nawe mu kuramya no guhimbaza Imana, bikaba byamushimishije bitavugwa bikamwereka urukundo abanyarwanda bakunda Imana. Mbonyi wangiriye umuziki we mu Buhinde, yatangaje ko agiye gufatanya n’abandi bahanzi bagenzi be bagasenyera umugozi umwe mu rugamba rwo kuvana benshi mu byaha.

Bamwe mu bantu bitabiriye iki gitaramo baganiriye n’inyarwanda.com bavuze ko Israel Mbonyi ari gukorera Imana mu gihe cye. Umuhanzi Jackie Mugabo yavuze ko Mbonyi afite amavuta y’Imana. Dudu yavuze ko Mbonyi afite ibihangano bifasha cyane ababyumva, na cyane ko bishingiye muri Bibiliya. Muhawenimana Elsa waturutse mu ntara, yavuze ko azitabira ibitaramo byose y’uyu muhanzi azakora nyuma yo kumuhesha umugisha. Ange Uwera Mignone yavuze ko atabona aho ahera avuga ibyiza yaboneye mu gitaramo cya Mbonyi, gusa akaba yatangaje ko aricyo gitaramo cya mbere cyiza abonye mu Rwanda. 

ANDI MAFOTO YARANZE IKI GITARAMO CYA ISRAEL MBONYI

Mbonyi

Mbonyi

Israel Mbonyi nawe byamurenze, yabuze uko abisobanura

Patient

Patient Bizimana nawe yitabiriye iki gitaramo

Mbonyi

Simon


Simon

Simon

Umuhanzi Simon Kabera yafashije benshi gufashwa mu buryo bw'umwuka

Simon

Israel Mbonyi

Byari ibihe byiza cyane ku bantu bitabiriye iki gitaramo

Israel Mbonyi

Mbere yo kwinjira ikite yawe yashyirwagaho ikimenyetso

Mama Bishop

Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yavuze ko yifuza ko Israel Mbonyi yamubera umwana

Masasu

Israel Mbonyi hamwe n'umubyeyi we mu buryo bw'umwuka, Apotre Masasu Yoshuwa

 

True Promises

Bamwe mu bagize itsinda True Promises

True Promises

Benshi bafashirijwe muri iki gitaramo

Mbonyi

Salle yo hejuru muri Hoteli Serena, yari yuzuye abantu abandi bahagaze hanze

Twahirwa

Aimable Twahirwa byamurenze yiyicarira hasi


Kabaganza

Kabaganza

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza nawe yagaragarijwe ko akunzwe

Kabaganza

Liliane Kabaganza hamwe na Apotre Yoshua Masasu

Mbonyi

Mbonyi

Israel Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyi abaye umuhanzi wa mbere ukoze igitaramo cya mbere kikitabirwa cyane

Mbonyi

Israel Mbonyi aririmba indirimbo ye irimo Hip Hop Agasambi afatanyije na Gasirabo Gregoire

Mbonyi

Benshi bafataga amashusho n'amafoto y'iki gitaramo

Mbonyi

Ababyeyi ba Israel Mbonyi nabo bari bitabiriye iki gitaramo

Mbonyi

Abavandimwe ba Israel Mbonyi nabo bari bahari

Mbonyi

Israel Mbonyi yashimiye buri wese wagize uruhare kugirango ibihangano bye bigere ku banyarwanda

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo

Israel Mbonyi

Saa tatu z'ijoro zarinze zigera abantu badashaka gutaha

Mbonyi

Israel Mbonyi yanditse amateka muri Kigali

Igitaramo cye cyakoze ku mitima ya benshi

Igitaramo cye cyakoze ku mitima ya benshi

Photo/Moise NIYONZIMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    eerega mu Mana hari byose. nabandi babonereho.(ndavuga abo bene data bavuze ko gospel ntacyo bayikuyemo).
  • lulu8 years ago
    Umva ndi mu bantu bacyitabiriye ariko kugeza n'ubu ndi mu bihe byiza. Nafashe umwanzuro wo gukorera Imana ntasubira inyuma, ndetse no kuva mu bitagira umumaro. yesu ni number 1.Uriya muhanzi arimo imbaraga z'Imana nyinshi cyaneeee!!!!
  • NYIZA CYANE8 years ago
    IBI BINTU NI BYIZA PEEEEEEEE
  • Kabula8 years ago
    IgitarAmo cyo kuyobya abantu mubeshya ngo nicyi Imana. Mushake inoti muburyo mushaka ariko ntumubeshyere Imana ntikeneye izo nduru
  • kibwa28 years ago
    Abanyamu baryoheje da!
  • Grace8 years ago
    Wawww he is so blessed and talented keep it up Mbonyi
  • fils 8 years ago
    I heard this young man for the first time from a friend of mine, he told me his anointed good songs I hardly believed him until I heard of 1 them ,I was disappointed in many so called gospel singers around, I advises him to be in prayers more that before and ask grace of God to do what is right into his eyes rather that social expectations there r some credited artists like Alex Dusabe I believe to have not changed he can learn from them ,God bless u
  • fils8 years ago
    I heard this young man for the first time from a friend of mine, he told me his anointed good songs I hardly believed him until I heard of 1 them ,I was disappointed in many so called gospel singers around, I advises him to be in prayers more that before and ask grace of God to do what is right into his eyes rather that social expectations there r some credited artists like Alex Dusabe I believe to have not changed he can learn from them ,God bless u
  • Gasongo8 years ago
    Eh!!!! Data we mbonye amasura y'abakobwa njya mpurira nabo B-Club muri wikend!!! Ndabona bari mumwuka! Ndumiwe koko. Genda Rwanda warakubititse. Uyu mwana Israel Mbonyi afite talent.
  • Patricking18 years ago
    Uwiteka ariho kandi arakora.icyo usabwa ni ukwiyoroshya no guca bugufi maze ukaba umuyoboro we akagucishamo ubutumwa bwe kubantu be. naho Israel MBONYI, ni umwana wahamagawe n'Imana akiri muto nkuko Imana yahamagaye Dawidi mu gihe cye. Bavandimwe nshuti basomyi b'uru rubuga, muramenye mutazikururira umuvumo mwiha gutuka abasizwe z'Imana.nimba udasobanukiwe n'iby'Imana usanzwe wikundira ibisanzwe by'isi ( iz'isi,izisanzwe nkuko bikunzwe kuvugwa) icecekere we kubumbura akanwa kawe utukana.ururimi iyo turukoresheje neza rutuzanira umugisha ariko iyo turukoresheje nabi rutuzanira umuvumo.
  • Paco8 years ago
    Ubuse nkawe koko uvuga ngo barayobya abantu wowe utarayobye uri muyihe nzira? muzabona ishyano mwe muhora mupinga ibyo mutazi.
  • Ngenzi8 years ago
    Lulu nanjye ejo nabashije kwinjira ariko nubu ndikumva mumutima wanjye nkaho nkicyicaye Serena. narafashijwe birenze urugero kuburyo nafashe ingamba zihamye zo kugerageza gukiranukira Imana.
  • Solange8 years ago
    Baryoheje bafite impano imva ukuntu uzanye shut the hell of bitch
  • benitha8 years ago
    n'ukuri n'utemera indirimbo za gospel twari duhari kuba twishyuye tugahagarara ariko twanyuzwe
  • carine8 years ago
    Yesu yazanywe no gucungura abanyabyaha, nta gitangaza kilimo igitangaje kandi kibabaje nukutemera imbabazi ze, zakayo yuriye igiti kandi agakiza katashye iwe, mariya yamusanze mubafarisayo akirizwayo, ntabwo rero intungane arizo zimukeneye.
  • 8 years ago
    Mana warakoze papa nukuri niwowe usezeranya ukanasohoza icyompamya ntashidikanya nuko wahamagawe na data
  • igisumizi38 years ago
    reka baryoshye impano yo kuririmba gospel bayifite mu maraso, naho kubita abanyamu sinzi impamvu uhisemo gukoresha iryo jambo. TWESE TURI UMWE Believe or not. icyakunyereka.
  • mukabizera8 years ago
    amen!icyubahiro n'icy'Imana!
  • NIYUBAHWE Douceur8 years ago
    Nukuri Imana ihe umugisha Mbonyi ndetse n'ababyeyi bamubyaye,ku bwanjye nahawe umugisha kandi bintera kongera kwisuzuma murinjewe,mfata ingamba mubyo ngomba guhindura mu gakiza kanjye ka buri munsi,ufite amavuta adasanzwe,kubona iriya gd salle ya serena yaruzuye double,nikubera Imana iri muri wowe,komeza iryo banga rya karago nkuko Apotre Masasu yabivuze,.kandi n'abandi bahanzi ba gospel nibarebe urugero rwiza kuri wowe!.. STAY BLESSED MBONYI Israël
  • Emma8 years ago
    Go ahead and influence the entire world.....proud of u yung bro let God keep anointing you for his glory





Inyarwanda BACKGROUND