Umuhanzi Israel Mbonyi wari uteregerejwe na benshi bari bamuzi gusa mu ndirimbo ze zabubatse imitima ariko bataramubona amaso ku maso, kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama 2015 yataramiye abakunzi be mu gitaramo ntagereranywa kitazibagirana mu mateka y’ibitaramo byo mu Rwanda byitabiriwe cyane kandi bigakora ku mitima ya benshi.
Iki gitaramo “Yesu uri number one” byari biteganyijwe ko gitangira isaa kumi n’imwe z’umugoroba ariko abantu benshi batangiye kugera muri Serena Hotel kuva isaa kumi z’amanywa. Salle yo hejuru ya Serena Hoteli yabereyemo igitaramo, yaje kuzura abantu benshi babura aho bahagarara bituma bamwe basubirayo kubera kubura imyanya.
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi baturutse impande zose z'igihugu
Benshi mu bantu bari muri icyo gitaramo ni abishyuye ibihumbi icumi by’amanyarwanda ndetse hari n’abandi basaga 200 biganjemo abishyuye ibihumbi icumi batashye kandi barishyuye gariko basubizwa amafaranga yabo nyuma y’aho bamwe bari bamaze guhuruza Polisi bashinja abateguriye Israel Mbonyi iki gitaramo ubujura bujyanye no kugurisha amatike menshi arenze umubare w’abantu bajya muri Serena Hoteli.
Ku bantu bagize amahirwe yo gutaramana na Israel Mbonyi, bagize ibihe byiza cyane byo gusabana n’Imana mu kuramya no guhimbaza hamwe n’umuhanzi bakunze batamuzi kubw’ibihangano bye byahinduye benshi. Mu muziki uri live uryoheye amatwi n’umutima, Israel Mbonyi, yashimishije abakunzi be mu gitaramo benshi bashyize ku mwanya wa mbere mu byitabiriwe cyane mu mateka y’umuziki wo mu Rwanda.
Abagize amahirwe yo kuboneka muri iki gitaramo , bahagiriye ibihe byiza cyane
Umuhanzikazi Tonzi nawe yahagiriye ibihe byiza
Gaby Kamanzi na bagenzi be bagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyatangiriye ku gihe kandi kirangwa n’ubusabane mu Mana ndetse abarokore benshi bavugaga ko aho hantu hari amavuta y’Imana. Kuva isaa kumi n’imwe kugeza isaa kumi n’ebyiri zuzuye, itsinda True Promises niryo ryatangije igitaramo mu guhimbaza Imana. Haje gukurikiraho Simon Kabera, Liliane Kabaganza.
Itsinda True Promises ryafashije benshi gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza
Simon Kabera yataramiye abari muri icyo gitaramo anatera Mbonyi inkunga y'ibihumbi 100
Liliane Kabaganza ni umwe mu bataramiye abari muri icyo gitaramo
Isaa moya n’iminota 22 nibwo Israel Mbonyi yageze kuri stage ahera ku ndirimbo "Yankuyeho urubanza" ivuga uburyo amaraso ya Yesu yamukuyeho urubanza, ubu akaba afite izina rishya.Nyuma y'iyo ndirimbo, yaririmbye izindi ndirimbo zitandukanye nko Ku migezi, Nzibyo nibwira, Ndanyuzwe, Agasambi, Uri number one, n’izindi zirimo n'imwe nshya itarajya hanze ariko nayo benshi bakaba bayikunze cyane.
Indirimbo za Israel Mbonyi zakoze ku mitima ya benshi
Iki gitaramo “Yesu uri number one” kitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Intumwa Masasu Yoshuwa uyobora Itorero Evangelical Restoration ari naryo Israel Mbonyi asengeramo. Apotre Masasu nyuma yo kubatiza Mbonyi izina “Isoko y’umugisha idakama”, yamusabye kuzaguma ku ibanga ry’akarago(gusenga Imana) kuko aribwo azamamara kurushaho.
Apotre Masasu yarambitse ibiganza kuri Israel Mbonyi amusabira umugisha
Apotre Masasu yamusabiye umugisha wo kuzumvirwa n’abadayimoni, kuzabyara abantu benshi bamwumva kandi bamwimvira ndetse no guha umugisha urushako rwe n’abazamukomokaho. Yasabye Imana kuzamurinda inyatsi no gukenyuka kugirango arusheho guhesha umugisha abanyarwanda. Kubera abantu benshi babuze uko binjira muri iki gitaramo, Apotre Masasu wabyise akavuyo gatagatifu, yatangaje ko ubutaha bazajya muri Petit sitade ndetse na Sitade Amahoro kugirango abafashwa n’indirimbo za Mbonyi babashe gutaramana nawe.
Apotre Yoshuwa Masasu yasabye Mbonyi kuzaguma ku ibanga ryo gusenga
Abahanzi benshi bari baje gushyikira Israel Mbonyi, harimo Liliane Kabaganza, Simon Kabera, Gaby Kamanzi, Tonzi, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Gogo, Jackie Mugabo, Dudu, Appolinaire n’abandi. TMC wo mu itsinda rya Dream Boys nawe yari ahari ariko abura aho yicara, gusa wabonaga yishimiye cyane iki gitaramo.
Gaby Kamanzi na Tonzi ni bamwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Mbonyicyambu Eric Israel uzwi nka Israel Mbonyi, yatangaje ko byamurenze cyane nyuma yo kubona abantu benshi baza kwifatanya nawe mu kuramya no guhimbaza Imana, bikaba byamushimishije bitavugwa bikamwereka urukundo abanyarwanda bakunda Imana. Mbonyi wangiriye umuziki we mu Buhinde, yatangaje ko agiye gufatanya n’abandi bahanzi bagenzi be bagasenyera umugozi umwe mu rugamba rwo kuvana benshi mu byaha.
Bamwe mu bantu bitabiriye iki gitaramo baganiriye n’inyarwanda.com bavuze ko Israel Mbonyi ari gukorera Imana mu gihe cye. Umuhanzi Jackie Mugabo yavuze ko Mbonyi afite amavuta y’Imana. Dudu yavuze ko Mbonyi afite ibihangano bifasha cyane ababyumva, na cyane ko bishingiye muri Bibiliya. Muhawenimana Elsa waturutse mu ntara, yavuze ko azitabira ibitaramo byose y’uyu muhanzi azakora nyuma yo kumuhesha umugisha. Ange Uwera Mignone yavuze ko atabona aho ahera avuga ibyiza yaboneye mu gitaramo cya Mbonyi, gusa akaba yatangaje ko aricyo gitaramo cya mbere cyiza abonye mu Rwanda.
ANDI MAFOTO YARANZE IKI GITARAMO CYA ISRAEL MBONYI
Israel Mbonyi nawe byamurenze, yabuze uko abisobanura
Patient Bizimana nawe yitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Simon Kabera yafashije benshi gufashwa mu buryo bw'umwuka
Byari ibihe byiza cyane ku bantu bitabiriye iki gitaramo
Mbere yo kwinjira ikite yawe yashyirwagaho ikimenyetso
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yavuze ko yifuza ko Israel Mbonyi yamubera umwana
Israel Mbonyi hamwe n'umubyeyi we mu buryo bw'umwuka, Apotre Masasu Yoshuwa
Bamwe mu bagize itsinda True Promises
Benshi bafashirijwe muri iki gitaramo
Salle yo hejuru muri Hoteli Serena, yari yuzuye abantu abandi bahagaze hanze
Aimable Twahirwa byamurenze yiyicarira hasi
Umuhanzikazi Liliane Kabaganza nawe yagaragarijwe ko akunzwe
Liliane Kabaganza hamwe na Apotre Yoshua Masasu
Umuhanzi Israel Mbonyi abaye umuhanzi wa mbere ukoze igitaramo cya mbere kikitabirwa cyane
Israel Mbonyi aririmba indirimbo ye irimo Hip Hop Agasambi afatanyije na Gasirabo Gregoire
Benshi bafataga amashusho n'amafoto y'iki gitaramo
Ababyeyi ba Israel Mbonyi nabo bari bitabiriye iki gitaramo
Abavandimwe ba Israel Mbonyi nabo bari bahari
Israel Mbonyi yashimiye buri wese wagize uruhare kugirango ibihangano bye bigere ku banyarwanda
Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo
Saa tatu z'ijoro zarinze zigera abantu badashaka gutaha
Israel Mbonyi yanditse amateka muri Kigali
Igitaramo cye cyakoze ku mitima ya benshi
Photo/Moise NIYONZIMA
TANGA IGITECYEREZO