RFL
Kigali

''Harabura amasaha macye kugira ngo Ijuru risaduke'' Satura avuga ku gitaramo amaze umwaka yamamaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/07/2018 12:46
0


Umuhanzikazi Muganwa Assumpta uzwi cyane nka Satura mu muziki agiye kumurika album ye ya mbere mu gitaramo yise 'Satura Ijuru Live Concert' giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018. Satura avuga ko muri iki gitaramo cye Ijuru rizasaduka.



Muganwa Assumpta yamamaye nka Satura bivuye ku ndirimbo ye yakunzwe cyane yitwa 'Satura Ijuru' ari nayo yitiriye album ye ya mbere agiye kumurikira mu gitaramo cye cya mbere ateguye kuva yakwinjira mu muziki. Muri iki gitaramo, Satura azaba ari kumwe na Tonzi, Aline Gahongayire, Arsene Tuyi na Brian Blessed. Iki gitaramo kizaba tariki 22/07/2018 kibere kuri New Life Bible church Kicukiro kuva isaa cyenda z'amanywa.

Image result for Muganwa Assumpta amakuru inyarwanda

Muganwa Assumpta uzwi nka Satura

Iki gitaramo Satura yatangiye kucyamamaza mu mpera za 2017 mu gihe haburaga umwaka ngo itariki yacyo igere. Mu gihe habura amasaha macye cyane ngo igitaramo cye, Satura avuga ko yamaze kwitegura bihagije. Satura yabwiye Inyarwanda.com ko habura akanya gato kugira ngo Ijuru risaduke na cyane ko ngo rizasadukira mu gitaramo cye yise 'Satura Ijuru'. Yagize ati:

Harabura amasaba macye kugira ngo #risaduke (yavugaga Ijuru). (....) Abahanzi bose tuzakorana bariteguye. Amatike barimo barayagura. Venue (aho igitaramo kizabera) ntabwo yahindutse iracyari New Life Bible church (Kicukiro). Ukuntu bivugwa rwose abantu benshi biteguye kuzitabira Satura Ijuru Album Launch (SAL).

Iyo Satura avuze ko Ijuru rizasaduka mu gitaramo cye, ngo aba avuga ko abazacyitabira bazanyagirwa n'imvura y'umugisha, Imana ikabakoraho. Ni ubutumwa buri mu ndirimbo ye 'Satura Ijuru' yanditse agenedeye ku Cyanditswe cyo muri Yesaya 64:1 havuga ngo:"Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe."

Kwinjira muri iki gitaramo cya Satura ni ukugura itike y'ibihumbi bitanu (5,000Frw) ugahabwamo na DVD iriho indirimbo za Satura, 3,000Frw ku bantu bazinjira ari babiri mu gihe uzinjira ari umwe azishyura 2,000Frw. Satura yabajijwe na Inyarwanda.com agashya ahishiye abantu mu gitaramo ari gutegura, asubiza iki kibazo muri aya magambo: "Ni twinshi (udushya), ni surprise (ni ibanga, agaseke gapfundikiye) ahubwo nzatuvuga nyuma (udushya)!"

Satura amaze umwaka yamamaza igitaramo cye

Inshuti ze za hafi ziri kumufasha kwamamaza igitaramo cye zikambara yanditseho 'Satura Ijuru Album Launch'

Igitaramo cya Satura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND