RFL
Kigali

Beauty For Ashes yatangaje impamvu yatumiye Adrien Misigaro ndetse n'impamvu igitaramo cyabo bacyise 'Renaissance'

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:7/07/2017 8:15
0


Beauty for Ashes na Adrien Misigaro bazahurira mu gitaramo “Renaissance live concert” bagize icyo bakivugaho. Ni igitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017 kikazabera muri Kigali Serena Hotel.



Kuri uyu wa kane tariki 06 Nyakanga 2017,abanyamakuru bagaragarijwe aho imyiteguro y’igitaramo “Renaissance live concert”igeze dore ko ari nk’aho igeze ku musozo. Kavutse Olivier wari uhagarariye Beauty for Ashes yavuze ko iki gitaramo kiswe Renaissance urebye igihe Beaut for Ashes yatangiriye kuririmba n’imbaraga yatangiranye zasaga nkaho zagabanutse kubera ko abo batangiranye iri tsinda bagiye barivamo bitewe n’impamvu zitandukanye.

Iki gitaramo kikazaba ari icyo kumurika album yabo ya kane n’ubundi yiswe “Renaissance”bivuze ko ari nk’aho bavutse bundi bushya kuko nyuma ya album eshatu bakoze hari haciyemo imyaka irenga ine nta album bakoze. Abajijwe impamvu bahisemo gutumira Adrien Misigaro yasubijeko ari uko injyana Adrien aririmbamo ijya kumera nk’iyabo kuko bose intego y’indirimbo zabo ari ukugira ngo cyane cyane zumvwe n’urubyiruko  yaba ababarizwa mu matorero atandukanye ndetse n’abatayabarizwamo.

Renaissance

Kavutse Olivier wo muri Beauty for Ashes asobanura ibijyanye n'igitaramo

Renaissance

Adrien Misigaro ngo azashimishwa no kongera kwifatanya n'imbaga y'abanyarwanda mu guhimbaza Imana

Renaissance

Miss Kwizera Peace Ndaruhutse igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016 yari muri iki kiganiro n'abanyamakuru

Renaissance

Ku ruhande rw'abaterankunga nabo bavugako nta gihombo kuko nta kabuza igitaramo kizitabirwa cyane cyane urubyiruko

Renaissance

Renaissance

Amafoto:Lewis IHORINDEBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND