Mu gihe babura amezi abiri ngo bibaruke umwana w’umukobwa, umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana; Aline Gahongayire yashyize ahagaragara indirimbo nshya yumvikanamo ijwi ry’umugabo we Gahima Gabriel, uyu akaba yumvikana muri iyi ndirimbo arimo kurapa.
Iyi ndirimbo ya Aline Gahongayire yitwa “Aweza yote”, umugabo wa Aline Gahongayire ni we wayanditse ayandikiye umugore we, gusa nyuma biza kuba ngombwa ko nawe ashyira ijwe rye muri iyi ndirimbo, hanyuma Producer Bob wayitunganyije na we yumva ni byiza birangira indirimbo isohotse irimo amajwi y’uyu mugabo n’umugore we, ibintu byashimishije cyane Aline Gahongayire kumva bwa mbere mu buzima bwe indirimbo irimo ijwi ry’umugabo we.
Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bashinze urugo mu mpera z'umwaka ushize wa 2013
Aline Gahongayire ubu atwite inda nkuru
Gahima Gabriel n’ubwo adasanzwe azwi mu ruhando rwa muzika, mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com yashimangiye ko asanzwe azi kwandika indirimbo ndetse akaba akora n’ubuhanzi bwo gushushanya ariko ntabikore nk’akazi ke gasanzwe kuko afite akandi kazi kamutunze.
Producer Bob watunganyije iyi ndirimbo nawe yemeza ko yishimiye uburyo umugabo wa Gahongayire arapamo
Muri iyi ndirimbo byumvikana ko Aline Gahongayire afite imbaraga cyane nyamara atwite inda nkuru kuburyo benshi batibaza ko yabasha kuririmbana ingufu, dore ko bateganya kwibaruka umwana w’umukobwa mu kwezi kwa cyenda, ni ukuvuga mu mezi abiri gusa ndetse uyu mwaka bakaba baramaze no kumutegurira akazina ka “Perla”.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO