RFL
Kigali

Mu birori by' Agakiza Family mu isabukuru y'imyaka 5,Pastor Desire yagaragarije umugore we urwo amukunda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/12/2015 14:00
2


Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015, Kimironko ku rusengero rwa Four Square Gospel Church habereye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 urubuga Agakiza rumaze rutangiye gukora ivugabutumwa.



Ibi birori by’Isabukuru ya Agakiza.org byitabiriwe n’abantu benshi bavuye mu matorero atandukanye, buzura urusengero rwa Four Square rwakira hafi 3000. Uwo munsi wari uwo amashimwe ku bagize umuryango Agakiza Family kubwa byinshi bamaze kugeraho mu myaka 5.

Agakiza Family

Hakaswe umutsima wa kizungu

Agakiza Family

Uyu muhango waritabiriwe cyane

Pastor Desire Habyarimana umuyobozi w’urubuga rwa Gikristo Agakiza.org ari nawe warutangije yashimye Imana yamushoboje kuva atangiye kugeza ubu benshi bakaba bamaze kwakira agakiza kubwo gusoma inyigisho zitambutswa kuri urwo rubuga.

Pastor Desire Habyarimana

Pastor Desire Habyarimana afite ishimwe rikomeye ku Mana yamurinze mu myaka itanu

Ubwo yari ageze mu mwanya wo gushimira abantu bose bamubaye hafi mu ivugabutumwan Imana yamuhamagariye gukorera kuri Interineti binyuze mu itangazamakuru ritagamije ubucuruzi, yaje no gushimira umugore Adda Darleine Kiyange, amuha ururabo nk’ikimenyetso cy’urwo amukunda.

Pastor Desire Habyarimana

Pastor Desire Habyarimana yahaye umugore we ururabo rufite amabara y'umutuku n'umweru nk'ikimenyetso cy'urukundo

Pastor Desire Habyarimana watangiye kohereza inkuru z’ijambo ry’Imana ku zindi mbuga akabanza kuzishyurira agamije ko benshi bakizwa, kuri ubu urubuga yatangije, avuga ko rusurwa n’abasaga ibihumbi 90 ku isi. Mu migabo n’imigambi afite ni uko yizera kuzatangiza Radio na Televiziyo by’Agakiza Family.

ANDI MAFOTO YO MURI UYU MUHANGO

Agakiza Family

Umuhanzi Dominic Nic ni umwe mubaririmbiye iteraniro ryari aho rirafashwa cyane

Agakiza Family

Simon Kabera yafashije imitima ya benshi bari aho

Agakiza Family

Pastor Desire Habyarimana n'umugore we bari mu byishimo

Agakiza Family

Agakiza Family

Pastor Desire Habyarimana n'umuryango we

Agakiza Family

Korali Besarel ya ADEPR Murambi

Agakiza Family

Benshi baturutse hirya no hino bitabira uyu muhango

New Melody

New Melody choir nayo yitabiriye uyu muhango

Neema Marie Jeanne

Bamwe mu baririmbyi ba New Melody choir

Amafoto; Moise Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Yooo amen abana babo babatoje neza
  • Bernard Rutayisire8 years ago
    Igitekerezo mwagize n,ikiza.gusa Imana ikomeze ibashyigikire.





Inyarwanda BACKGROUND