Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015, Kimironko ku rusengero rwa Four Square Gospel Church habereye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 urubuga Agakiza rumaze rutangiye gukora ivugabutumwa.
Ibi birori by’Isabukuru ya Agakiza.org byitabiriwe n’abantu benshi bavuye mu matorero atandukanye, buzura urusengero rwa Four Square rwakira hafi 3000. Uwo munsi wari uwo amashimwe ku bagize umuryango Agakiza Family kubwa byinshi bamaze kugeraho mu myaka 5.
Hakaswe umutsima wa kizungu
Uyu muhango waritabiriwe cyane
Pastor Desire Habyarimana umuyobozi w’urubuga rwa Gikristo Agakiza.org ari nawe warutangije yashimye Imana yamushoboje kuva atangiye kugeza ubu benshi bakaba bamaze kwakira agakiza kubwo gusoma inyigisho zitambutswa kuri urwo rubuga.
Pastor Desire Habyarimana afite ishimwe rikomeye ku Mana yamurinze mu myaka itanu
Ubwo yari ageze mu mwanya wo gushimira abantu bose bamubaye hafi mu ivugabutumwan Imana yamuhamagariye gukorera kuri Interineti binyuze mu itangazamakuru ritagamije ubucuruzi, yaje no gushimira umugore Adda Darleine Kiyange, amuha ururabo nk’ikimenyetso cy’urwo amukunda.
Pastor Desire Habyarimana yahaye umugore we ururabo rufite amabara y'umutuku n'umweru nk'ikimenyetso cy'urukundo
Pastor Desire Habyarimana watangiye kohereza inkuru z’ijambo ry’Imana ku zindi mbuga akabanza kuzishyurira agamije ko benshi bakizwa, kuri ubu urubuga yatangije, avuga ko rusurwa n’abasaga ibihumbi 90 ku isi. Mu migabo n’imigambi afite ni uko yizera kuzatangiza Radio na Televiziyo by’Agakiza Family.
ANDI MAFOTO YO MURI UYU MUHANGO
Umuhanzi Dominic Nic ni umwe mubaririmbiye iteraniro ryari aho rirafashwa cyane
Simon Kabera yafashije imitima ya benshi bari aho
Pastor Desire Habyarimana n'umugore we bari mu byishimo
Pastor Desire Habyarimana n'umuryango we
Korali Besarel ya ADEPR Murambi
Benshi baturutse hirya no hino bitabira uyu muhango
New Melody choir nayo yitabiriye uyu muhango
Bamwe mu baririmbyi ba New Melody choir
Amafoto; Moise Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO