RFL
Kigali

MTN Rwanda: Thacien Titus yahigitse Bosebabireba, Tonzi na Gaby yegukana igihembo cya Gospel Callertune Award

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/12/2016 17:35
1


Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2016, MTN Rwanda yatangaje umuhanzi wegukanye igihembo cya Gospel Callertune Award 2016. Thacien Titus ni we wahawe iki gihembo agitwara bagenzi be batatu bari bahanganye aribo; Tonzi, Gaby Kamanzi na Theo Bosebabireba.



Indirimbo ‘Aho ugejeje ukora’ ya Thacien Titus ni yo yakunzwe cyane muri iri rushanwa rya MTN Gospel Callertune Awards isabwa n’abantu benshi bagiye bifuza kujya bayitabiraho. Thacien Titus yashimiwe na MTN Rwanda kuba indirimbo ye yarabashije kuza ku mwanya wa mbere. Uyu muhanzi akaba yahise ahabwa na MTN sheki y’ibihumbi Magana ane y’amanyarwanda (400.000Frw).

Muri iri rushanwa rimaze amezi atatu abantu basaba indirimbo bashaka, Thacien Titus yari ahagarariwe n'indirimbo ye 'Aho ugejeje ukora' yari ihanganye n'izindi z'abahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel,aribo Theo Bosebabireba wari ufitemo indirimbo 'Acakuria', Gaby Kamanzi wari uhagarariwe n'indirimbo 'Arankunda', na Tonzi wari ufitemo indirimbo yitwa Sijja Muvako.

Christelle Musonera ukora muri MTN Digital Servises ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ari naho Callertune ibarizwa, yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda imaze umwaka ikora yo guhemba abahanzi baba batanze indirimbo zabo kugira ngo zikoreshwe muri Callertune zijye zitabirwaho n’abakunzi b’aba bahanzi.

Abajijwe impamvu harimo abahanzi ba Gospel gusa, Christelle Musonera yagize ati: “N’abandi twarabakoreye ubushize, ni ukuvuga ngo ab’ubushize ntabwo yari Gospel, ubu ngubu byari ukujyana n’ukwezi kwa Noheli, twumvaga bijyanye no kuba twahitamo abahanzi ba Gospel”. Yakomeje avuga ko iyi gahunda ikorwa mu rwego rwo gushyigikira umuziki wa Gospel n’abawukora.

Christelle Musonera yasabye abandi bahanzi kwitabira iyi gahunda kuko umwaka utaha wa 2017 MTN Rwanda ishaka kuyishyiramo imbaraga nyinshi mu rwego rwo kubashyigikira no kubahuza n’abakunzi b’ibihangano byabo.  Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com impamvu iri rushanwa ryitabiriwe n’abahanzi bane gusa mu gihe hari abahanzi benshi mu muziki wa Gospel, Christelle Musonera yavuze ko bagenda bahitamo bacye bacye. Ati

‘Tugenda duhitamo bacye bacye kugira ngo abakiriye bye kubacanga mu mutwe, ariko ntibivuze ko ari bo bazajya bagenda bagaruka kuko ari ikintu kizagenda kigaruka, dusigaza uwo mwanya wo kugira ngo n’abandi tubahe ayo mahiwe’.

Christelle Musonera

Christelle Musonera ashyikiriza Thacien Titus igihembo cya MTN Gospel Callertune Award

Ni irihe banga Thacien Titus yakoresheje kugira ngo yegukane iki gihembo?

Thacien Titus wamamaye mu ndirimbo 'Aho ugejeje ukora', 'Mpisha mu mababa', 'Umva gusenga' n'izindi, yabwiye abanyamakuru ko yishimye cyane igikombe yahawe na MTN Rwanda ashimira iyi kampani kubwo gushyigikira umuziki wa Gospel. Ku bijyanye n’ibanga yakoresheje  kugira ngo indirimbo ye ize ku isonga itsinde izindi z’abahanzi na bo b’ibyamamare, yavuze ko icyo yakoze ari ugushishikariza abakunzi be kumutora ndetse ikindi cyamufashije ari amasengesho no kwizera. Yagize ati:

Nta bundi buryo nakoresheje bundi uretse gushishikariza abantu kuntora bakoresheje amaterefone ndetse nkabishyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abantu babashe kubibona, nkabivuga mu ma concerts (ibitaramo) mbese ngira ngo nta bundi buryo budasanzwe uretse gusenga no kwizera Imana hanyuma narangiza nkakora n’ibishoboka kugira ngo abantu bamenye ko ndi muri aya marushanwa. Nta kindi numva naba narakoresheje uretse Imana yaba wenda yarabigiyemo abantu bakantora.

Thacien Titus

Thacien Titus arashimira Imana na MTN kubw'iki gihembo yegukanye

Thacien Titus umaze kugeza album eshatu zikubiyeho indirimbo 30 z’amashusho, yakomeje avuga ko igikombe yahawe cyamunejeje cyane kikamutera gushima Imana mu mutima we no gushimira abanyarwanda bamushyigikiye. Yavuze ko ibihumbi 400 ahawe bizamufasha gukomeza gukora umuziki we.

Kuba no muri Groove Awards Rwanda 2016 mu birori byabaye tariki 13 Ugushyingo 2016, Thacien Tutus ari we watwaye igihembo cya MTN Callertune cyaherekejwe na sheki y’ibihumbi 200 y’amanyarwanda, abajijwe icyo bivuze ku muziki we, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko bimuha icyizere ko umuziki we urimo gukundwa cyane ndetse bikaba bimuha imbaraga zo gukorera Imana.

Thacien Titus umaze hafi umwaka muri MTN Callertune yashimiye MTN Rwanda uruhare n’inkunga igira mu guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda. Yasabye MTN gukomeza iyi ganunda batangiye ndetse abasabira umugisha ku Mana.

MTN Rwanda

Thacien avuga ko igihembo yahawe kizamufasha kurushaho gukorera Imana

MTN Rwanda

Christelle Musonera yahamagariye abandi bahanzi kwitabira iyi serivisi ya Callertune kuko izabafasha kugeza ibihangano byabo ku bakunzi babo

Thacien Titus ari kuvuga imyato MTN kubwo gushyigikira umuziki wa Gospel

Tariki 13 Ugushyingo 2016 ubwo Thacien Titus yashyikirizwaga igikombe cya MTN Callertune yegukanye muri Groove Awards Rwanda 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Songambere tukuri nyuma turagukunda kandi turagushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND