RFL
Kigali

MTN Kigali Praise Fest 2019: Ibyiyumviro bya Israel Mbonyi abwiwe ko azahurira ku ruhimbi na Don Moen i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2018 15:52
0


Monyicyambu Israel wamenyekanye nka Israel Mbonyi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, yatangaje ko ari amahirwe y’imbonekarimwe agize kuba agiye guhurira ku ruhimbi na rurangiranwa mu baramyi Don Moen yamenye ataratangira umurimo wo gukorera Imana mu buryo bweruye.



Israel Mbonyi agiye guhurira ku ruhimbi rumwe n’icyamamare ku isi yose Don Moen mu gitaramo bazakorera i Kigali, ku ya 09 Gashyantare 2019. Ni igitaramo kandi cyatumiwemo itsinda ry'abaramyi Aflewo Rwanda. Mu kiganiro na INYARWANDA, Israel Mbonyi yavuze ko guhurira ku ruhimbi na Don Moen ari ikintu gikomeye kandi kidasanzwe kuko hashize imyaka myinshi afite inyota yo kubonana nawe.

Yagize ati “Kuri njyewe kuririmbira ku ruhimbi rumwe na Don Moen, ni ikintu gikomeye, ni ikintu kidasanzwe. Ni imyaka myinshi itambutse, umuntu ataranatangira no kuririmba yumva Don Moen aririmba… Kuba Imana idushoboje ikaguhagurutsa kugeza aho bakugirira icyizere kugira ngo ufatanye n’umuhanzi nk'uriya w’umukozi w’Imana, ni ibintu bitangaje." 

Yakomeje agira ati "Ndanezerewe! N’icyo cya mbere ikindi kandi nditeguye. Nzashyiramo imbaraga nyinshi mu kubyitegura neza.Turizera ko tuzagira ibihe byiza kandi bidasanzwe.”

Israel Mbonyi yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuba yatumiwe mu gitaramo agiye guhuriramo na Don Moen yakuze akunda

Uyu muhanzi avuga ko atari ubwa mbere abonye Don Moen kuko ngo aho yigaga yakunze kuhataramira. Yavuze ko atari we bahamagaye amenyeshwa ko yatoranyijwe ngo azahurire ku ruhimbi na Don Moen, ngo bahamagaye umuvandimwe we. Ati “…Ntabwo ari njye wa mbere bahamagaye. Bahamagaye umuvandimwe wanjye, bamubwira ko ari njye uzaririmba. Abimbwiye numva ni ukwikinira, numva ni ibintu nyine bitari byo. Ariko arambwira ngo tuzajya muri ‘concert’ ya Don Moen. Ndavuga ok. Nyuma nzakubona birayabaye. Numvise nezerewe."

Mbonyi avuga ko muri iyi minsi afite ibitaramo bitandukanye aho ari kujya mu Burundi ndetse na Zambia. Ngo imyiteguro y’igitaramo azahuriramo na Don Moen, irarimbanyije. Yavuze ko agihagaze ku cyemezo cyo kudakora amashusho y’indirimbo ze. Ariko ngo arateganya kuzafata amashusho y’indirimbo mu gitaramo ‘live recording’, igihe cyabyo nikigera.

Israel Mbyonyicyambu yavutse kuwa 20 Gicurasi, 1992. Yamenyekanye mu ruhando rw’abaramya Imana nka Israel Mbonyi. Yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ise yitwa Jean Claude Bizimana naho Nyina yitwa Dorcas Murorunkwere. Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi.

Mu mwaka w’1997 nibwo we n’umuryango we bimukiye mu Rwanda. Mbonyi yatangiriye umurimo wo gukorera Imana muri korali, yaje kumenya ko abifitemo impano akiri muto. Yatangiye kubikora nk’umwuga muri 2010. Ni urugendo yatangiriye mu gihugu cy’u Buhinde, aho yakurikiranaga amasomo, akabifatanya no gukora indirimbo zaje kumenyakana mu Rwanda ndetse na bimwe mu bice byo mu Buhinde nka: “Yankuyeho urubanza”, “Ndanyuzwe”, “Number one”, “Ku migezi”n’izindi nyinshi.

Ku wa 22 Werurwe, 2014, Israel Mbonyi yashyize hanze alubumu yise “Number One”, yaje gukurikirwa n’indi ya kabiri yise “Intashyo” yasohotse mu Ukuboza, 2017. Ni umunyamuziki wegukanye amashimwe nka Gospel Festival Awards yatangiwe mu Buhinde, yanegukanye kandi ibihembo bya Groove Awards Rwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana n’ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf), ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi magana abiri (200,000Rwf). Ubuyobozi bwa RG-Consultant INC buvuga ko ibi biciro mu ntangiriro z’Ukuboza bizahinduka ari nayo mpamvu basaba abantu gutangira kugura amatike bakoresha murandasi banyuze kuri Website: www.rgtickets.com.

AMAFOTO:

Ikiganiro n'itangazamakuru, MTN Rwanda na RG-Consultinc bavuga ku gitaramo Don Moen azakorera i Kigali.

Remmy Lubega wa RG-Consultinc ashyira umukono kubufatanye na MTN Rwanda.

Herekanwe amashusho ya Don Moen yemeza ko azataramira i Kigali, muri Gashyantare, 2019.


Eliud Kagema, wa RG-Consultinc

Andi mafoto menshi kanda hano:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND