Umuhanzi Kagabo Geofrey mu mashusho y’indirimbo ye yashyize hanze yitwa “Nzamubona” ari nayo ya mbere akoreye amashusho, avuga ko afite isezerano ryo kuzabona umukunzi we bakibanira akaramata.
Kagabo Geofrey uzwi nka Fils akaba umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishuri ry’ubuvuzi(ryahoze ari KHI) mu mwaka wa kane, mu ndirimbo ye “Nzamubona” ahamya ko n’ubwo hari byinshi bimuca intege ko azabona umwami we Yesu Kristo yicaye iburyo bwa se bakazibanira akaramata. Kagabo ati:
Nzamubona, mfite isezerano ry’uko azaza kunjyana aho azaba niho nanjye nzaba. Mpura na byinshi bica intege ariko sinzacika intege kuko nzamubona yicaye iburyo bwa se twibanire akaramata.
Umuhanzi Kagabo Geofrey yabwiye inyarwanda.com ko agiye gukora andi mashusho y'indirimbo ze
REBA HANO INDIRIMBO "NZAMUBONA" YA KAGABO GEOFREY UZWI NKA FILS
TANGA IGITECYEREZO