RFL
Kigali

Mpundu Bruno agiye kumurika album mu gitaramo yatumiyemo Munishi, Alarm Ministries na True Promises

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/12/2017 16:36
0


Mpundu Bruno ubarizwa no muri Alarm Ministries, agiye kumurika album ye yise 'Yesu uri Uwera' mu gitaramo kizaba kuri Noheli tariki 25/12/2017 kikabera ku Kicukiro kuri New Life Bible church.



Nkuko Mpundu Bruno yabitangarije Inyarwanda.com, iki gitaramo cye yagitumiyemo Pastor Munishi Faustin uba muri Kenya, Alarm Ministries, True Promises, Bosco Nshuti na Ben&Chance. Iki gitaramo kizatangira saa cyenda z'amanywa gisozwa saa mbiri z'ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw muri VIP ugahabwa na CD y'indirimbo ze na 2000Frw mu myanya isanzwe.

Mpundu

Mpundu Bruno agiye kumurika album ye ya mbere

Pastor Munishi agiye kugaruka i Kigali ku butumire bwa Mpundu Bruno. Munishi yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na Timamu Jean Baptiste. Ni igitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bucye cyane dore ko kitabiriwe n'abantu batagera ku 100. Ibi byatumye twibaza impamvu, Mpundu Bruno yatumiye uyu muhanzi utarahuruje imbaga ubwo yari yatumiwe mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, Mpundu adutangariza ko yafashe umwanya uhagije wo gutegura iki gitaramo no kugisengera ndetse akaba yaragiye atumira abantu bakuze bazi neza umuziki wa Munishi, kubw'izo mpamvu akaba yizeye ko igitaramo cye kizitabirwa. 

Image result for Munishi inyarwanda amakuru

Munishi agiye kuza mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Mpundu

Mpundu Bruno wari watumiye Munishi

Mpundu

Mpundu

Igitaramo Mpundo Bruno agiye gukora

Mpundu

Ubusanzwe Mpundu aririmba muri Alarm Ministries 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND