RFL
Kigali

Miss Mutoni Fiona yabatijwe mu mazi menshi nyuma yo kubwirizwa na Amanda Kavutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/04/2017 18:30
1


Mutoni Fiona wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015 yabatijwe mu mazi menshi nyuma ya mugenzi we Miss Lynka Akacu na we uherutse kubatizwa. Mutoni Fiona yabwiye Inyarwanda ko yabatijwe nyuma yo kubwirizwa na Amanda Fung umugore wa Kavutse Olivier.



Mu minsi micye ishize Inyarwanda.com yabagejejeho inkuru ivuga ko Miss Lynka Akacu wabaye igisonga cya kabiri muri Mss Rwanda 2015 yakiriye agakiza akabihamisha kubatizwa mu mazi menshi, akaba yarabatirijwe mu itorero New Life Bible church. Kuri ubu mugenzi we Miss Mutoni Fiona Naringwa, umunyamideli wanabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015 na we yamaze kubatizwa mu mazi menshi.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2017 ni bwo Miss Mutoni Fiona Naringwa yabatijwe mu mazi menshi abatirizwa mu itorero Christian Life Assembly (CLA). Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Mutoni Fiona yadutangarije ko yari asanzwe asenga na cyane ko kuva akigera mu Rwanda muri 2014 umuryango we wasengeraga muri CLA, gusa ngo ibintu byo kubatizwa ntiyabikozwaga kuko yumvaga nta gaciro bifite. Nyuma yaho ngo yaje guhura na Fung amuganiriza ku mubatizo, ni uko Miss Fiona afata umwanzuro wo kubatizwa mu mazi menshi. Yagize ati:

Kuva mbere hose ntabwo nabyumvaga neza, numvaga abantu ngo babatijwe, simenye ibyo ari byo simenye ko ari ibintu byanditse muri Bibiliya tugomba gukora. Umubatizo mbere najyaga nywuca amazi ariko ngera ahantu aho nahuye n’abantu turaganira, mbabaza ibibazo byinshi nari mfite bijyanye n’umubatizo, abantu baradusobanurira, umuntu wansobanuriye njyewe cyane cyane ni Amanda uririmba muri Beauty For Ashes.

Mutoni Fiona

Mutoni Fiona abatizwa mu mazi menshi

Amanda Fung

Amanda Fung umugore wa Kavutse Olivier ni we wasobanuriye Fiona byinshi ku mubatizo

Kuki Mutoni Fiona na Lynka Akacu (ibisonga bya Miss Rwanda 2015)babatijwe mu minsi yegeranye, babigizemo uruhare?

Kuba Miss Mutoni Fiona Naringwa abatijwe nyuma y’iminsi micye Lynka Akacu na we abatijwe, Inyarwanda twabajije Mutoni impamvu yabyo niba  bo ubwabo bibatunguye cyangwa se ari ko babyifuje, adutangariza ko we na Lynka ari inshuti z’akadasohoka ndetse ngo bari bifuje ko babatirizwa igihe kimwe ariko ntibyabakundira kuko buri umwe asengera mu itorero ritandukanye n’irya mugenzi we. Miss Mutoni Fiona yagize ati:

Njyewe na Lynka tumaze igihe turi inshuti, twahuye mbere ya Miss Rwanda (2015). Nyuma ya Miss Rwanda dukomeza kuba inshuti, tukagendana, maze duhura n’abantu badufasha, dutangira gusoma ijambo ry’Imana hamwe, dutangira kwiga hamwe maze dufata umwanzuro wo kubatirizwa icyarimwe ariko dusengera ku matorero atandukanye, we asengera New Life Bible church, njyewe nsengera CLA (Christian Life Assembly). Kuri New Life babatije mbere yacu maze ngewe mbanza gutegereza umunsi kuri CLA urusengero rwanjye nabo bazabatirizaho, byaje kuba mu cyumweru gishize ni bwo nabatijwe ariko njyewe na Lynka turi inshuti, turanasengana tukanafashanya mu gusoma ijambo ry’Imana.

Mutoni FionaMutoni Fiona

Miss Mutoni yatewe ishema no kubatizwa mu mazi menshi

lynka

lynka

Miss Akacu we yabatijwe mu mazi menshi tariki 12 Werurwe 2017 abatirizwa mu itorero New Life Bible church

Mutoni Fiona ni iki yahindutseho nyuma yo kubatizwa?

Nyuma yo kubatizwa, uyu mukobwa Miss Mutoni Fiona yabwiye Inyarwanda.com ko akiri Fiona, gusa ngo icyahindutse kuri we ni uko afite icyizere ku bintu byose akora aho aba yizeye Imana ko igomba kumushoboza, yagize ati: "Ikintu mfite gitandukanye na mbere ni icyizere mfite ku kintu cyose ndi gukora. Kuva mbere hose nari nziko Imana ihari najyaga nsenga rimwe na rimwe bitari cyane nkasenga iyo nibutse ko ndi mu kibazo ariko ubu maze kwiga uko Imana iba ibashaka ko tubaho, iba ishaka ko dusoma ijambo ryayo."

Mutoni Fiona

Mutoni Fiona ngo ari gusenga cyane mu gihe mbere yasengaga rimwe na rimwe

Miss Mutoni Fiona Naringwa yavuze ko ashaka kugaragaza Imana mu bikorwa bye byose nyuma yo kubatizwa akagera ikirenge mu cya Yesu. Ku bijyanye n’inshuti ze zidakijijwe, yavuze ko atazicira urubanza, gusa ngo icyo yakora ni ukugaragaza ubwiza bw’Imana. Yagize ati: "Inshuti zanjye za kera, na zo ziracyari inshuti zanjye, ntabwo nahindutse cyangwa ngo nzivemo."

Miss Mutoni Fiona yabaye igisonga cya 3 muri Miss Rwanda 2015

Mutoni Fiona

Mutoni Fiona asanzwe amurika imideri

UMVA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA MUTONI FIONA AVUGA KU KUBATIZWA KWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JP6 years ago
    Umubatizo nyawo si ariya mazi menshi abasitari bari kurwanira kwinikwamo muri ino minsi ahubwo nibabatizwe imitima, bahindure imyitwarire bari bafite naho ubundi ntaho bizatanira no gukina film cyangwa koga muri swimming pool. Ngaho ba Kanyombya, ngaho..... very funny.





Inyarwanda BACKGROUND