RFL
Kigali

Minisitiri Byabagambi yibasiye amatorero y’Abapantekote ayagereranya nka sekibi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/02/2017 8:11
0


Minisitiri John Byabagambi yibasiye amatorero y’Abapantekote ayagereranya nka sekibi. Mu mvugo itishimiwe n’abakristo benshi, Byabagambi yanenze uburyo abapasiteri baka abakristo kimwe mu icumi cy’ibyo batunze, bakabasengera, bo bagahita batangira ngo kugurisha imiceri n’ibindi bya 10 baba bahawe n'abakristo.



Karamoja Affairs (MINKA) ni Minisiteri ifite mu nshingano zayo kureberera gahunda zose za Leta ya Uganda mu turere dutanu twa Karamoja. Umuyobozi wa Karamoja Affairs kuri ubu ni John Byabagambi wavutse mu 1958, akaba afite imyaka 58 y’amavuko. Mbere yo kujya kuri uwo mwanya amazeho umwaka umwe, yabaye Minisitiri w’umurimo ndetse mbere yaho yigeze kuba mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda.

Minisitiri John Byabagambi wa Karamoja Affairs,yatangaje ibi mu muhango wabaye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize mu birori byo gukusanya amafaranga yo kubaka ishuri ry’incuke muri kaminuza ya Ruharo iherereye mu mujyi wa Mbarara muri Uganda. Ibi yabitangaje nyuma yo kwakira Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda nk’umushyitsi mukuru muri ibyo birori.

Mu byo Minisitiri Byabagambi anenga abapasiteri b’aya matorero y’umwuka ni ukuba ngo bashyize imbere inyungu z’ibintu kuruta kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Abashinja kandi kunyunyuza abakristo utwabo. Yagize ati “(…) Uzabumva bavuga ngo muzane icyacumi cy’umutungo wanyu tubasengere, bo bagatangira gucuruzi umuceri, bakavuga ngo uyu ni umuceri wejejwe kandi ari umuceri w’i Masindi n’i Kiryandongo.”

Nk’uko Daily Monitor ibitangaza, Ministiri Byabagambi akomeza agira ati “Umupasiteri umwe agurisha amazi, mu gihe twese tuzi ko ari ay'umugezi cyangwa iriba, erega ukabona abantu batonze umurongo n’amajerekani bajya kugura ayo mazi! Ndi mo ndavuga ku matorero ashaka inyungu z’indi mu bakristo zitari iz’umurimo w’Imana. Ayo matorero yataye inzira yo kwamamaza ubutumwa bwiza, ubu barimo kwigisha sekibi kuko niba bashobora kunyunyuza abantu b’Imana, nshobora kubagereranya nka sekibi."

Image result for John Byabagambi

Minisitiri John Byabagambi wibasiye abapasiteri ba Uganda

Amagambo yatangajwe na Minisitiri Byabagambi ntabwo yavuzweho rumwe mu bantu bayumvise kuko hari abemeranya na we bagatanga n’ingero z’amatorero agurishiriza ibintu mu rusengero ugasanga nk’ihene iguze miliyoni imwe, ikilo kimwe cy’umuceri kikaba cyagurwa ibihumbi 50 by’amashiringi ya Uganda muri gahunda ya fundraising mu kwitanga no gushyigikira umurimo w’Imana.

Abandi biganjemo abakristo ntabwo bishimiye aya magambo dore ko benshi barimo kumuvumira ku gahera bakibaza impamvu yavuze amatorero yose muri rusange ntatunge urutoki aho abona icyo kibazo. Pastor Cyrus Tayebwa umuyobozi wa Ankole National Fellowship ihuza amatorero y’Abapantekote muri Uganda, yatangaje ko ukuri guhari ari uko hari abantu batishimira kuba abavutse ubwa kabiri b’ukuri, abo akaba ari abapfumu binjiza imikorere yabo mu matorero.

Pastor Cyrus Tayebwa yaboneyeho gutangaza ko icyacumi atari icy'abapasiteri ahubwo ko ari icya Yesu bivuze ko ugitanze ataba ahaye pasiteri ahubwo aba ahaye Yesu Kristo, Yagize ati “Ntabwo dubasaba abantu amafaranga kugira ngo tubasengere, iyo umuntu atanze kimwe mu icumi, aba agitanze kuri Yesu Kristo.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND