RFL
Kigali

Isaac Rabine uririmba no muri korali Hoziyana yasohoye amashusho y'indirimbo 'Messiah'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2017 21:04
0


Umuhanzi Isaac Rabine Ruhigisha ufatanya kuririmba ku giti cye no kuririmba muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Gakinjiro yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yise 'Messiah' nyuma y'igihe gito ashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Twahindutse bashya'.



Amashusho y'iyi ndirimbo 'Messiah' ya Isaac Rabine aje akurikira;Tabara, Akira na Twahindutse bashya. Isaac Rabine ni umusore watangiye kuririmba kuva cyera akiri umwana muto, akurira muri korali y'abana nyuma aza kujya muri korali Hoziyana imwe mu zikunzwe cyane mu itorero rya ADEPR.

Kuri ubu Isaac Rabine akora umuziki ku giti cye ndetse akaririmba no muri korali Hoziyana no mu itsinda The worshipers riririmba mu majwi y'umwimerere nta byuma bikoreshejwe. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Isaac Rabine yavuze ko yifuza gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere. 

REBA HANO 'MESSIAH' YA ISAAC RABINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND