RFL
Kigali

Mercy Masika ukunzwe muri Kenya agiye kuza i Kigali mu itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/12/2017 14:34
1


Umuhanzikazi Mercy Masika wo muri Kenya ukunzwe n'abatari bacye muri icyo gihugu ndetse no mu karere agiye kuza mu Rwanda mu itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017.



Amakuru y'uko Mercy Masika agiye kuza mu Rwanda, yemejwe n'ubuyobozi bwa Groove Awards Rwanda bwatangaje ko uyu muhanzikazi azaba ari mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 17/12/2017 ubwo hazaba hatangwa ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017 ku bahanzi n'abandi bo muri Gospel bakoze cyane mu mwaka wa 2017. Mercy Masika utegerejwe i Kigali ni we watwaye igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Kenya 2017. 

Image result for Mercy Masika Kenya Groove awards

Muri uyu mwaka Mercy Masika yabaye umuhanzikazi w'umwaka

Mercy Masika ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Mwema' agiye kuza mu Rwanda nyuma ya Daddy Owen wo muri Kenya waje mu Rwanda mu mwaka wa 2016 aho nawe yari yitabiriye ibirori byatangiwemo Groove Awards Rwanda. Mercy Masika agiye kuza i Kigali kandi nyuma ya Bahati nawe wo muri Kenya waje mu Rwanda mu mwaka wa 2015 nawe akaba yari yaje mu itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards Rwanda. Mu Rwanda, ni ku nshuro ya 5 ibi bihembo bigiye gutangwa. 

Noel Nkundimana

Noel Nkundimana ukuriye akanama nkemurampaka yerekana ibikombe bizatangwa uyu mwaka uko bizaba bimeze

Mercy Masika

Mercy Masika ni umwe mu bakunzwe cyane muri Kenya

Twabibutsa ko ibihembo bya Groove Awards Rwanda bizatangwa kuri iki cyumweru tariki 17/12/2017 mu birori bizabera i Kigali muri Serena Hotel. Kwinjira birasaba kuba ufite ubutumire. Ikindi ni uko gutora bikomeje ku bahanzi bahatanira ibi bihembo aho bikorerwa ku rubuga www.grooveawards.co.rw agatora uwo ashaka. Gutora kandi bikorerwa kuri terefone aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandikamo ijambo 'groove' ugasiga akanya, ugakurikizaho code yahawe buri wese uri mu irushanwa, ukohereza ku 5000. 

Mercy Masika

Mercy Masika ategerejwe i Kigali

Mercy Masika

Umuryango wa Mercy Masika 

Ibyiciro 13 biri muri Groove Awards Rwanda 2017

1. Umuhanzi w'umwaka

2. Umuhanzikazi w'umwaka

3. Korali y'umwaka

4. Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda

5.Indirimbo nziza y'umwaka

6. Indirimbo nziza yo kuramya y'umwaka

7. Indirimbo nziza ya Hiphop

8. Indirimbo nziza y'amashusho

9. Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka

10. Ikiganiro cyiza cya Gospel cya Radio

11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy'umwaka

12.Umunyamakuru mwiza w'umwaka (Radio)

13.Urubuga rwiza rwa Gikristo

Ibyiciro 6 byahariwe akanama nkemurampaka

1: Umwanditsi mwiza w'indirimbo

2. Umuntu utunganya indirimbo z'amajwi

3. Umuntu utunganya indirimbo z'amashusho

4. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y'u Rwanda

5. Umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane (MTN Caller ringtone)

6. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor)

REBA URUTONDE RW'ABAHATANIRA GROOVE AWARDS RWANDA 2017

GrooveAwardsRwanda2017

Abari mu cyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Ikiganiro cyiza cy'umwaka kuri Radio

GrooveAwardsRwanda2017

Indirimbo nziza ya Hiphop

GrooveAwardsRwanda2017

Icyiciro cy'indirimbo nziza yo kuramya

GrooveAwardsRwanda2017

Urubuga rwa Gikristo rw'umwaka 

GrooveAwardsRwanda2017

Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Indirimbo nziza y'amashusho y'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Ikiganiro cyiza cy'umwaka kuri Televiziyo

GrooveAwardsRwanda2017

Umunyamakuru mwiza w'umwaka kuri Radio

GrooveAwardsRwanda2017

Indirimbo nziza y'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Icyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Icyiciro cy'umuhanzi w'umwaka

REBA HANO 'MWEMA' YA MERCY MASIKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • angel liza6 years ago
    indirimbo yumwaka bigizi gentil umuhanzi wumwaka ni mbonyi





Inyarwanda BACKGROUND