Umuhanzikazi Mercy Masika wo muri Kenya ukunzwe n'abatari bacye muri icyo gihugu ndetse no mu karere agiye kuza mu Rwanda mu itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017.
Amakuru y'uko Mercy Masika agiye kuza mu Rwanda, yemejwe n'ubuyobozi bwa Groove Awards Rwanda bwatangaje ko uyu muhanzikazi azaba ari mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 17/12/2017 ubwo hazaba hatangwa ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017 ku bahanzi n'abandi bo muri Gospel bakoze cyane mu mwaka wa 2017. Mercy Masika utegerejwe i Kigali ni we watwaye igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Kenya 2017.
Muri uyu mwaka Mercy Masika yabaye umuhanzikazi w'umwaka
Mercy Masika ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Mwema' agiye kuza mu Rwanda nyuma ya Daddy Owen wo muri Kenya waje mu Rwanda mu mwaka wa 2016 aho nawe yari yitabiriye ibirori byatangiwemo Groove Awards Rwanda. Mercy Masika agiye kuza i Kigali kandi nyuma ya Bahati nawe wo muri Kenya waje mu Rwanda mu mwaka wa 2015 nawe akaba yari yaje mu itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards Rwanda. Mu Rwanda, ni ku nshuro ya 5 ibi bihembo bigiye gutangwa.
Noel Nkundimana ukuriye akanama nkemurampaka yerekana ibikombe bizatangwa uyu mwaka uko bizaba bimeze
Mercy Masika ni umwe mu bakunzwe cyane muri Kenya
Twabibutsa ko ibihembo bya Groove Awards Rwanda bizatangwa kuri iki cyumweru tariki 17/12/2017 mu birori bizabera i Kigali muri Serena Hotel. Kwinjira birasaba kuba ufite ubutumire. Ikindi ni uko gutora bikomeje ku bahanzi bahatanira ibi bihembo aho bikorerwa ku rubuga www.grooveawards.co.rw agatora uwo ashaka. Gutora kandi bikorerwa kuri terefone aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandikamo ijambo 'groove' ugasiga akanya, ugakurikizaho code yahawe buri wese uri mu irushanwa, ukohereza ku 5000.
Mercy Masika ategerejwe i Kigali
Umuryango wa Mercy Masika
Ibyiciro 13 biri muri Groove Awards Rwanda 2017
1. Umuhanzi w'umwaka
2. Umuhanzikazi w'umwaka
3. Korali y'umwaka
4. Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda
5.Indirimbo nziza y'umwaka
6. Indirimbo nziza yo kuramya y'umwaka
7. Indirimbo nziza ya Hiphop
8. Indirimbo nziza y'amashusho
9. Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka
10. Ikiganiro cyiza cya Gospel cya Radio
11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy'umwaka
12.Umunyamakuru mwiza w'umwaka (Radio)
13.Urubuga rwiza rwa Gikristo
Ibyiciro 6 byahariwe akanama nkemurampaka
1: Umwanditsi mwiza w'indirimbo
2. Umuntu utunganya indirimbo z'amajwi
3. Umuntu utunganya indirimbo z'amashusho
4. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y'u Rwanda
5. Umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane (MTN Caller ringtone)
6. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor)
REBA URUTONDE RW'ABAHATANIRA GROOVE AWARDS RWANDA 2017
Abari mu cyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka
Ikiganiro cyiza cy'umwaka kuri Radio
Indirimbo nziza ya Hiphop
Icyiciro cy'indirimbo nziza yo kuramya
Urubuga rwa Gikristo rw'umwaka
Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka
Indirimbo nziza y'amashusho y'umwaka
Ikiganiro cyiza cy'umwaka kuri Televiziyo
Umunyamakuru mwiza w'umwaka kuri Radio
Indirimbo nziza y'umwaka
Icyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka
Icyiciro cy'umuhanzi w'umwaka
REBA HANO 'MWEMA' YA MERCY MASIKA
TANGA IGITECYEREZO