RFL
Kigali

Ubusobanuro bw'amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba yambaye ikamba ry'amahwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2018 16:10
2


Mu gihe isi yose yitegura kwizihiza Pasika isobanura izuka rya Yesu Kristo wapfuye urupfu rw'agashinyaguro ku musaraba agacunguza abari mu isi amaraso ye, akazuka ku munsi wa gatatu, Inyarwanda tugiye kubagezaho amagambo 7 Yesu yavugiye ku murasaba. Ni inyigisho ya Pastor Desire Habyarimana.



AMAGAMBO 7 YESU YAVUGIYE KU MUSARABA

1. “Data, ubabarire kuko batazi icyo bakora.” Luka 23:34

Yesu ku musaraba yatanze imbabazi. Umukristo wese utaragera igihe ngo yige gutanga imbabazi no kwakira imbabazi, aba ataragera ku musaraba neza. (Kuko abantu benshi bumva ari byiza ko bagirirwa imbabazi, ariko bo ntibazi kuzisaba iyo bakoze ikosa). Yesu yigisha abigishwa be gusenga isengesho rya Data wa twese, yababwiye ko bazajya basenga ngo “Uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu” Matayo 6:12. Ikibazo: Imana ikubabariye nk’uko ubabarira abandi, wajya mu ijuru? Niba atari uko biri, tangira ubabarire n’ubwo baba bataragusaba imbabazi. Ikindi gihe Yesu yaravuze ngo nimutababarira abantu ibyaha byabo, na Data wo mu ijuru ntazababarira.

Ariko ko imbabazi ari ubuntu, kuki abantu bose batakira imbabazi? Mwibuke ko mu butayu Abisirayeli bakoze ibyaha bakaribwa n’inzoka z’ubusagwe, Mose agatakira Imana na yo ikamubwira ngo acure inzoka mu muringa, ayimanike ku giti umuntu wese uri buyirebe arakira. Ariko Abisirayeli banga kuyireba, abenshi muri bo bicwa n’ubumara bw’inzoka. Na n’ubu umusalaba urahari, ariko abantu baracyicwa n’ibyaha. Namwe murabona ibyaha biri mu isi uko bingana, no mu matorero naho birahari.

Iyo ubabariye uwaguhemukiye nubwo yaba ataragusaba imbabazi uba wibohoye umugozi ukomeye kuko iyo utarababarira ari wewe wahemukiwe ari n'uwaguhemukiye mwese ntimubasha kugira amahoro. Rero kuko tuzi ko amahoro yo mumutima ari ikintu gikomeye ni byiza kubabarira ugasigara usengera wawundi kugira nawe yihane asabe n’ imbabazi. Tekereza abantu bose baguhemukiye, urumva warababariye koko? Cyangwa hari abo ukiboshye mu mutima kuko bataragusaba imbabazi? Yesu yaravuze ngo ubababarire kuko batazi icyo bakora. Nagira ngo nkubwize ukuri: Ntushobora kuzura Umwuka Wera, ntushobora kwakira imigisha y’Imana utarabasha gutanga imbabazi, cyangwa ngo ubashe kuzisaba niba hari icyo umutima uguciraho urubanza.

Iyo utarasaba imbabazi cyangwa ngo uzitange, uba ufite umugozi ukuboshye utakwemerera kwinjira mu bwiza bw’Imana. Dawidi yari yarasobanukiwe imbabazi. Yakundaga kuvuga ngo “Mana umpaze imbabazi zawe, kuko yari yiyiziho intege nke. Kandi iyo yasengaga, yaravugaga ati: “Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose” Zaburi 118. Nyuma Imana yamusezeraniye isezerano ry’imbabazi zihoraho. Imana yaramwemeye ku bw’imbabazi. Natwe Imana izatwemera ku bw’imbabazi zayo.

2. "Uyu munsi turabana muri Paradizo" Luka 23 :43

Yesu ku musaraba yatanze ijuru. Igisambo cyahakuye ijuru, kitarabanje kujya mu rusengero ngo cyige, hanyuma kibatizwe. Petero yaravuze ngo Imana ntirobanura abantu ku butoni, ahubwo mu isi yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera (Ibyakozwe n’ intumwa 10 :34-35). Ikibabaje, ikindi gisambo na cyo cyarimbukiye hafi y’umusaraba, hafi ya Yesu kandi ari cyo yari agiye gupfira.

Burya tutitonze, n’ubwo ijuru ari ubuntu umuntu wese wihannye akaba yemerewe kujya mw’ ijuru, dushobora kuburira ijuru hafi y’aho twakagombye kuribonera. Uzi kugira ngo umuntu azaburire ijuru muri korali, ari umupasiteri, ari diyakoni … yari yarageze aho abandi baribonera ariko we akaribura! Birababaje cyane. Ikizabuza abantu kujya mu ijuru mwese murakizi, ni ibyaha kandi mu bantu bari mu rusengero naho ibyaha birahagera. Twirinde rero.

Ikindi kibabaje, umwe mu bari babambanywe na Yesu yaramututse, undi arihana kandi bombi bari babambywe. Kubambwa bisobanura ko twese tuboneka nk’abakijijwe, abatureba bari hanze babona twese turi ku misaraba tubambwe, ariko ikibazo ni ugutuka Yesu kandi uboneka ko ubambwe. Tumutukisha ingeso zacu mbi, kutamwizera… 


3. Mubyeyi, nguyu umwana wawe; mwigishwa, nguyu nyoko (Yohana 19 :26-27)

Yesu ku musaraba yatanze umurayngo. Ni Imana iba mu mu muryango, ari yo butatu bwera, kandi ibonye ko umuntu atakomeza kubaho wenyine imuha umuryango muri Edeni. Mu gihe cya Nowa, Imana ntiyarimbuye abantu bose, ahubwo yasize umuryango wa Nowa, Aburahamu imwemerera kumuha umuryango, n’i Sodomu Imana yarokoye umuryango wa Loti.

Yesu rero na we yavukiye mu muryango, agiye afata abigishwa arabasengera ati "Data, aba wampaye ubahe kuba umwe nk’uko jyewe nawe turi umwe" (Yohana 17). Imana ikunda umuryango. Ni yo mpamvu turi abavandimwe muri Kristo Yesu. Yohana mu ijuru yabonye abantu bo mu mahanga yose, n’indimi zose bavuye mu moko yose yo mu isi (Ibyahishuwe 7:9). Iyo tubona impfubyi n’abapfakazi baririmba mu nzu y’Imana, ni uko Yesu yatanze umuryango. Iyo ubona kandi abantu batagira shinge na rugero bacyuza ubukwe ndetse bakagera ku bindi byiza, ni uko Yesu yaduhaye umuryango.

Ni yo mpamvu rero umuntu utagira umutima wo gufasha bene se mu bibazo bahura na byo, ntaba azi neza icyo Yesu yakoze ku musaraba. Kuko ku musaraba uzahasanga abameze nka mama wawe, abazakubera ba papa wawe, n’abo muvukana barahari. Ikindi, hari abantu batinya gukizwa ku bw’incuti bari basanganywe, akumva nakizwa ntazabona abo babana. Ibyo si ukuri kuko ku musaraba Yesu yatanze umuryango kandi ukundana cyane!

4. Eli Eli, lama sabakitani (Data, Data, ni iki kikundekesheje?) Matayo 27 : 46

Yesu umurimo wo gusenga yawukoreye no ku musaraba. Yesu ubuzima bwe bwose yahoraga asenga, kandi muribuka ko yavuze ngo dusenge ubudasiba. Murabona ko ku musaraba Yesu yari agisenga. Yari yarasenze iminsi 40, ariko buri joro yararaga ku musozi ashaka imbaraga azakoresha bukeye. Ni cyo gituma atigeze asengera abarwayi, ahubwo iyo yahuraga na bo indwara yategekaga kuko yabaga yaraye asenga.

Umurimo wo gusenga ubu ntugikorwa cyane, kandi n’abawukora si abanyamasengesho b’umwuga ahubwo kenshi dusenga ngo Imana iduhe imibereho myiza, kurya, kwambara, aho tuba gusa, ariko hari byinshi byo gusengera. Dukwiriye kumenya ko umurimo wo gusenga watangiwe na Yesu, ugakomezwa n’abamwizeye. Bibiliya ivuga ko n’Umwuka akidusengera, akatunihira iminiho itavugwa.

Gusenga ni nko guhumeka. Iyo umuntu ahumeka asohora umwuka mubi, akinjiza umwiza. Natwe iyo dusenga, dusohora ibibazo byacu tukakira umugisha w’Imana. Pawulo we yaravuze ngo «Musengeshe Umwuka iteka, kandi mu buryo bwose bwo gusenga… mugumye rwose kuba maso, musabira abera bose» Abefeso 6 :18-19.

5. Mfite inyota (Inyota yo gucungura itorero) Yohana 19:28

Yesu ku musaraba yari afite inyota yo gucungura itorero. Yesu na n’ubu yararahiye ko atazongera kurya no kunywa, keretse abonye itorero. Mu ijuru tuzarya manu yahishwe, tunywe na vino nshya. Imana ishyigikira kurya no kunywa, ariko ukabirya ushima. Icyo usabwa ni ukutabigira ibya mbere, kuko mu isi abantu bose bapfa inda. Ariko abantu bageze ku musaraba, ibyo bariye byose babishimira Imana ko ari yo yabibahaye, kuko babirya bibuka Yesu ko ariwe ubaha umugisha.

Reka ngire icyo mvuga ku kurya: Abantu b’Imana bakunda gucumurira ku meza, ukarangiza gusengera ibiryo warangiza ukabigaya kandi ari byo Imana yakugaburiye. Uribuka ko mu butayu Imana yabahaye Abisirayeli manu, barangiza bakayitotombera, Imana ikababara? Wari uzi ko isengesho ryawe rishyiramo n’ibyo utabonye ku meza, ukabyibuha nk’uwariye inyama, nk’uwafashe byose. Kwizera ni ko kubigira byiza. Abandi na bo bashyize ibyokurya imbere, ntibashobora kubireka ngo biyirize ubusa kandi Yesu yaravuze ngo hari abadayimoni birukanwa no kwiyiriza ubusa. Wowe uhagaze ute?

6.Birarangiye (Yohana 19:30)

Ibibazo byacu byose Yesu yabirangirije ku musara. Iryo jambo risobanuye byinshi, ariko nagira ngo mumenye ko byose Yesu yabirangirije ku musaraba. Iryo jambo risobanuye ko Yesu mu byo yarangije harimo: indwara, ibyaha, imibabaro, imivumo...

• Muzi ko Yesu akiza indwara zose? Nta ndwara Yesu atabasha gukiza, kandi Yesu akiza ibyaha byose, n’aho byaba bikomeye bite. Nta cyaha atababarira.

• Imibabaro na yo irimo byinshi, harimo intimba, ibikomere... kandi Abakristo benshi bakijijwe ibyaha ariko ibikomere by’ibyababayeho biracyari uko byahoze.

• Imivumo yo ni myinshi. Uzi ko umuvumo ugenda mu maraso, umuntu akawuha uwo abyaye, bityo bityo. Ariko Yesu akiza n’umuvumo. Iyo amenye imbaraga z’umuvumo zimuriho, Yesu aramukiza. Burya abantu benshi basambana, si uko babikunda ahubwo ni imivumo; burya abakobwa benshi batarongorwa, ubukene bwa karande mu muryango, kwiyahura, gukenyuka, umujinya wa karande, ubutinganyi n’ibindi ni imivumo yanze kuva ku bantu. Ariko hari ibikurwaho n’uko umuntu yihannye, ibindi bigakurwaho n’uko umenye ko bikuriho, ukisengera bikakuvaho. Ibindi bikurwaho n’uko bagusengeye ukabohoka. Ikintu gihora kikugarukaho bakagusengera ariko ntukire, icyo cyaha ni ukugisengera cyane kugeza ukize neza. Ibyo ni byo bita kubohoka (Delivrance).

Abantu benshi ntibakunda gukora ibyaha, ariko imbaraga z’imivumo zibakururira mu byaha. Urugero, gukira ishavu, uburakari, kwifuza kubi, noneho hari aho bigera umuntu akihesha amahoro ngo n’iwacu ni ko bari bameze. Ariko Imana yabwiye Aburahamu ngo va mu gihugu cyanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Twimuke mu mbaraga mbi z’imiryango, kuko ku musaraba Yesu yarabirangije.

7. Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye (Luka 23:46)

Ubugingo bwacu n’ibyacu tubishyire mu maboko y’Imana. Data ni we ufite byose mu maboko. Dawidi yari yaramenye iryo banga, kuko Zaburi 31:5 havuga ngo mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Njyewe6 years ago
    Uko Niko kuri.
  • 6 years ago
    bagire this





Inyarwanda BACKGROUND