RFL
Kigali

Meliane Unesha yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Nzaguma mu ihema ryawe’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/10/2016 8:13
2


Umuhanzikazi Meliane Unesha ubarizwa mu itorero rya ADEPR Kacyiru, Chapel International yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Nzaguma mu ihema ryawe’, ikaba irimo amagambo arata Imana. Ni nyuma y’aho afite indirimbo zigera kuri eshanu, akaba avuga ko mu byo ashyize imbere harimo gukora andi mashusho y’izisigaye.



Mu mashusho y’iyi ndirimbo 'Nzaguma mu ihema ryawe', Meliane Unesha agaragara  ari ku mazi akavuga ubwiza bw’Imana yamuhaye ubuhungiro. Aririmba agira ati “Mana umva gutanga kwanjye tyariza ugutwi kwawe kwinginga kwanjye. (…) Nzaguma mu ihema ryawe iteka nzaguhungiraho, mu bwihisho mu mababa yawe niho nzibera. Umutima wanjye urifuzakuba mu bikari byawe kuko ari ho inuma yiboneye inzu aho intashya yiboneye icyari. Uwiteka hahirwa ababa mu nzu yawe bagushima ubudasiba“

REBA HANO 'NZAGUMA MU IHEMA RYAWE' YA MELIANE UNESHA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • M7 years ago
    Uyu mwana Imana imuhe umugisha, indirimbo ze ziratwubaka cyane! akomereze aho rwose!
  • ba7 years ago
    sister wanjye komerezaho turagukunda





Inyarwanda BACKGROUND