RFL
Kigali

MD yatumiye Rev Kayumba na Papa Emile mu gitaramo yateguriwe n’itorero abamo rishyigikiye Hip Hop

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2016 11:52
2


Umuraperi MD ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba umwe mu bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kuri uyu wa 31 Nyakanga 2016.



‘Umugisha concert’ nicyo gitaramo uyu muraperi yateguye akaba yaragitumiyemo abahanzi batandukanye barimo Papa Emile, Rev Kayumba Fraterne nawe uririmba mu njyana ya Hip Hop, Isaac M n’abandi. Ni igitaramo kizabera i Masaka mu itorero Assemblies of God kuva isaa munani z’amanywa.

Mugema Dieudonne ariwe MD yabwiye Inyarwanda.com ko icyo gitaramo yagiteguye ku bufatanye n’itorero abarizwamo rya Assemblies of God I Masaka nyuma yaho umuyobozi mukuru waryo yishimiye cyane MD akifuza kumushyigikira mu mpano ye yo kuririmbira Imana binyuze muri Hip Hop.

Concert nayise UMUGISHA kuberako hari byinshi Imana ikora, ikaba ifite ijambo dusanga muri 1 Samweli 17: 45. Iyi concert yaje itekerejwe n’umushumba w'Itorero rw'Assemblies of God Masaka kugira ngo banshyigikire mu ivugabutumwa ry'ubuhanzi. Byambereye ibyishimo byinshi kuko nasanze ubuyobozi bwanjye bwishyimira ivugabutumwa nkora biciye mu buhanzi dore ko na Hip Hop Gospel  bayikunda.

MD yabaye umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop mu mwaka wa 2014

Pastor Zaninka Seraphine uyobora Assemblies of God Masaka mu kiganiro na Inyarwanda.com ubwo twamusangaga mu gitaramo cyari kigamije gusezera ku banyeshuri biteguraga gusubira ku ishuri, yadutangarije ko MD bamukunda cyane kubera ubuhamya bwe ndetse n’injyana akora ya Hip Hop urubyiruko rwinshi rukaba ruyikunda.

UMVA HANO 'YESU NI UMWAMI' YA MD

Assemblies of God

UMVA HANO 'AMEN' Y'UMURAPERI MD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki7 years ago
    Turagushyigikiye muhungu wangu Imana ikomeze ikwagure turagukunda Indirimbo zawe zibamo ubutumwa
  • Sammy7 years ago
    Kayumba courage igikopbe nicyawe uyumwaka dutegereje iriya na pfly





Inyarwanda BACKGROUND