RFL
Kigali

'Hari imbaraga Tour' ya Gentil Misigaro igiye gutangirira muri Canada no muri USA izasorezwe i Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/12/2018 16:08
1


Gentil Misigaro uri mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu bakorera umuziki hanze y'u Rwanda, agiye gukorera ibitaramo muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo kuza mu Rwanda mu gitaramo gikomeye azahakorera umwaka utaha wa 2019.



Gentil Misigaro ni umuhanzi nyarwanda uba muri Canada wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Buri munsi' yakoranye n'umuvandimwe we Adrien Misigaro. Mu mpera z'iki cyumweru turimo, ni bwo uyu muhanzi Gentil Misigaro akora igitaramo cya mbere mu bitaramo binyuranye agiye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo kuza mu Rwanda.

Image result for gentil misigaro igitaramo inyarwanda

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Gentil Misigaro yavuze 'Hari imbaraga Tour' igiye gutangirira muri Canada. Yagize ati: "Har'Imbara tour igiye gutangirira muri Canada, mu mujyi wa Montreal na Ottawa. Izabera muri Montreal kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/12/2018 na Ottawa ku cyumweru 16/12/2018." Yateguye abakunzi be n'abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange kutazacikanwa. Yanabibukije ko amatike bayagura ku rubuga rwe rwa www.gentilmis.com

Muri ibi bitaramo Gentil Misigaro azaba ari kumwe n'abandi baririmbyi batandukanye nka Willy Uwizeye utuye muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) , Clarke Kaze, Franz, Gentille, Paul, Ngabo Patrick n'abandi. Yakomeje avuga ko nyuma ya Canada azahita yerekeza muri Leta Zune Ubumwe za Amerika, abone kuza mu Rwanda ayagize ati: "Iyi tour iza izakomereza muri USA tariki 29/12 ahitwa Main Potland. Ikazakomereza i Kigali tariki 10/3/2019."

KANDA HANO UREBE GENTIL MISIGARO ATUMIRA ABANTU MU BITARAMO AGIYE GUKORA

Gentil Misigaro

Nyuma y’ibyo bitaramo byo muri Amerika na Canada, azahita ategura urugendo rwe mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizaba tariki 10 Werurwe 2019. Ni igitaramo yise ‘Hari imbaraga Rwanda Tour’, akaba ari cyo gitaramo cya mbere azaba akoreye mu Rwanda. Yavuze ko ari igitaramo kidasanzwe, ati:

Hari imbaraga Concert izaba ari idasanzwe kuko hashize igihe ngambira kuza gutaramira mu Rwanda, kuko nabisabwe n’abantu benshi, ariko igihe cyari kitaragera.  Iyi concert izaba idasanzwe kuko indirimbo zose zizakorwa nka: BIRATUNGANA, HAR'IMBARAGA, BURI MUNSI, UMBEREYE MASO n’izindi nyinshi ziri kuri Album nise BURI MUNSI zifite amateka akomeye ndetse n’ubuhamya bufatika bw'ibintu Imana imaze gukora ibinyujije muri ziriya ndirimbo.

Gentil Misigaro

Igitaramo Gentil Misigaro azakorera mu Rwanda

Gentil Misigaro azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Buri munsi, Hano ku isi, Biratungana, Ngiy'indirimbo, Tuzanezerwa n'izindi. Ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’umu Producer. Atuye muri Canada aho abana n'umuryango we w'abantu 11. Abo bana be baracurangana bakanaririmbana. 

Yigisha umuziki muri Canada na cyane ko ari byo yize muri Classical & Contemporary Music. Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leya n'ayigenga ndetse na n’ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw’umwuga. Mu mwaka wa 2014 yaherewe muri Canada igihembo cyitwa Top Canadian Immigrant of the year.

KANDA HANO UREBE GENTIL MISIGARO ATUMIRA ABANTU MU BITARAMO AGIYE GUKORA

REBA HANO 'BIRATUNGANA' YA GENTIL MISIGARO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizigiyimana eric3 years ago
    1994eric





Inyarwanda BACKGROUND