"Ikibazo ntabwo ari icyo kubura indogobe"
Sawuli mwene Kishi yagiye gushaka indogobe za se zazimiye (1 Samweli 9:3). Ndatekereza ko yari ababaye cyane asengera mu mutima ndetse, kimwe n’uko tujya tubikora, bishoboka ko yagize n’imihigo ku Mana. Bitinze, we n’umugaragu we bigiriye inama yo kujya kureba bamenya ngo wenda yababwira aho indogobe ziri (1 Samweli 9 : 6 -10).
Ijambo nagendereye ko tuganiraho ni iri 1 Samweli 9: 15-16, Kandi umunsi Sawuli arasuka, Uwiteka yari yaraye abihishuriye Samweli aramubwira ati: “Ejo nka magingo aya nzakoherereza umugabo uturutse mu gihugu cya Benyamini, uzamwimikishe amavuta abe umwami w’ubwoko bwanjye Isirayeli (...). Nshingiye kuri iki cyanditswe nizemo ko akenshi ibyo twifuza kumva biva ku Mana ari bito cyane kubyo iduteganyiriza.
Na none kandi, hari igihe umuntu asenga afite icyifuzo gikomeye kimuhagaritse umutima, ariko akumva Imana imubwiye ibindi atatekerezaga! Nawe byakubayeho? Ugasengera uburwayi Imana iti ngukoreye ubukwe, ugasengera ibiryo wisonzeye Imana iti nguhaye inzu n’imodoka, ukajya gusengera ‘ibibazo mu kazi Imana iti ndagahinduye.
Iyaba twamenyaga ko Imana ishobora no gukora cyane ibirenze ibyo tuyisaba umutima wacu wajya mu gitereko. Hari n’igihe dukomeza gusengera ibyo Imana yasubije ariko tutabizi. None se Sawuli ntiyashakaga indogobe kandi zaramaze kuboneka?
Umva uko Samweli yabwiye Sawuli “Kandi rero iby’indogobe byo zimaze iminsi itatu zizimiye ntiziguhagarike umutima, zarabonetse. Mbese iby’igikundiro byose byo mu Isirayeli bibikiwe nde? Si wowe se n’inzu ya so yose?” (1 Samweli 9: 20).
Ifite ifite ibirenze ibyo usaba. Tekereza kujya gushaka indogobe ugasanganirwa n’amavuta yo kwimikwa nk’Umwami. Ese uracyafite kwizera ko Imana ikigufite mubitekerezo byayo? Humura Imana har’ibyo irimo kugutegurira komera.
Nkwifurije kumva ijambo ryiza rigutunguye kandi rikanezeza umutima wawe. Ndakwifuriza kongera kugirira Imana icyizere ibyo yibwira kutugirira nibyiza gusa si ibibi. Mugire umunsi mwiza.
© Devotion posted-by Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church
TANGA IGITECYEREZO