RFL
Kigali

Masengesho Jean Bosco yasohoreye icyarimwe amashusho y'indirimbo ebyiri anakomoza ku gitaramo ari gutegura-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/04/2018 16:28
0


Umuhanzi Masengesho Jean Bosco ageze kure imyiteguro yo kumurika album ye ya mbere y'indirimbo z'amajwi. Mbere yo gukora igitaramo, kuri ubu Masengesho Jean Bosco yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ebyiri arizo: Yesu yarishyuye na Gakondo yacu.



Masengesho Jean Bosco ni umusore umaze imyaka 11 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Asengera mu itorero Prayer Place church rikorera i Kanombe. Kuva atangiye umuziki muri 2007 kugeza ubu uyu muhanzi avuga ko ibyo yungukiye mu muziki ari ugukora ivugabutumwa ndetse no kumenyana n'abantu batandukanye.

Ubusanzwe intego ye mu muziki ni ukuramya no guhimbaza Imana no kuvuga imirimo Uwiteka Imana yakoze. Amaze gukora indirimbo 2 z'amashusho n'izindi 8 z'amajwi. Tariki 24 Kamena 2018 ni bwo Masengesho Jean Bosco azakora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere. Mu baririmbyi yatumiye hari Alarm Ministries na Patient Bizimana, kugeza uyu munsi ariko nta n'umwe uramusubiza, gusa ngo baracyavugana.

REBA HANO 'YESU YARISHYUYE' YA MASENGESHO


REBA HANO 'GAKONDO YACU' YA MASENGESHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND