RFL
Kigali

Martin yitabye urukiko azira kwiba Bibiliya acibwa amande angana na miliyoni enye n’imisago

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/03/2017 16:59
0


Umugabo witwa Martin Chege wo mu gihugu cya Kenya yitabye urukiko azira kwiba Bibiliya y’umugore witwa Agnes Muthoka. Nkuko biteganywa n’amategeko ahana ibyaha mu gihugu cya Kenya, naramuka ahamwe n’icyaha, azahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 10.



Tariki ya 15 Werurwe 2017 ni bwo Martin Chege yibye Bibiliya ya Agnes Muthoka ayibana n’isakoshi Agnes yari afite arimo gutaha agiye kugera mu rugo aho aba. Iyo sakoshi ye yibwe ngo yari irimo irangamuntu ye n’amafaranga 500 y’amashiringi akoreshwa muri Kenya nk’uko tubikesha Standard Digital Media.

Agnes Muthoka ngo yagerageje gutabaza ariko igikundi cyari kumwe na Martin wamushikuje isakoshi ngo gihita kimufata. Polisi yahise ita muri yombo Martin, uyu munsi tariki ya 28 Werurwe 2017 akaba ari bwo yitabye urukiko.

N’ubwo Martin Chege atemeye amande yaciwe, yarekuwe atanze amashiringi ibihumbi Magana atanu angana n’amanyarwanda asaga miliyoni enye (4.081.679Frw.)  N’ubwo yarekuwe atanze ayo mande, biteganyijwe ko tariki 13 Kamena 2017 ari bwo urukiko rizatangaza umwanzuro w’urubanza.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND