RFL
Kigali

Martin Baruta yashyize hanze Videwo y’indirimbo’Uri Imana’nyuma y’imyaka 2 acecetse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2016 20:03
0


Nyuma y’imyaka 2 acecetse atumvikana mu muziki kubera impamvu z’akazi zamuhugije,kuri ubu umuhanzi Martin Baruta yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Uri Imana’ ivuga ku rukundo rw’Imana.



Muri iyi ndirimbo‘Uri Imana’harimo ubutumwa buvuga imbaraga z’Imana uburyo ikunda cyane abari mu isi ikabakorera ibitangaza uko bukeye n’uko bwije ariko abantu bakaba batajya bayishima mu kuri no mu mwuka.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Baruta Martin yavuze ko ashima Imana mu buryo bukomeye kuba yaramushoboje amashusho y’iyo ndirimbo ye agatunganywa neza ndetse akajya hanze. Nyuma y’iyo ndirimbo yavuze ko muri uyu mwaka wa 2016 ateganya kuzakora igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya 2 yitwa Niyo mpamvu. Yagize ati;

Ikindi ndimo ndategura muri uyu mwaka ni ugukora cyane nkakora indirimbo nshya na Video nshya ndetse mu gusoza uyu mwaka ndateganya kuzakora igitaramo gikomeye cyo kumurika alubumu yanjye ya 2 yitwa Niyo Mpamvu.

Baruta Martin ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugunga, akaba ari umugabo wubatse. Afite indirimbo nyinshi harimo iyitwa Nzahora ngushima yakoranye na Patient Bizimana, Bright Patrick, Mados, Fofo, Jimmy Muriho na Goreth Uzamukunda.

Martin Baruta yibukirwa ku gikorwa yatangije cy’ubumwe bw’abahanzi bo muri Kanombe aho yabahurije hamwe bagakora igitaramo kitazibagirana mu bantu bakitabiriye kuko cyafashije benshi kumenyana ndetse bamwe mu bajyaga bitinya baratinyuka, gusa nyuma y’aho Baruta ahugijwe n’akazi icyo gikorwa nticyongeye gukorwa nubwo byagaragaye ko cyari ingirakamaro.

Reba amafoto yakuwe muri Videwo y'indirimbo URI IMANA

Baruta MartinBaruta MartinBaruta MartinBaruta Martin

REBA HANO'URI IMANA'YA BARUTA MARTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND