RFL
Kigali

Martin Baruta yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Haleluya’ yakoranye na Thacien Titus, Fofo na Jolie- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2017 11:01
0


Umuhanzi Martin Baruta yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Haleluya’ yakoranye n’abahanzi batatu aribo: Thacien Titus, Fofo na Jolie. Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganijwe na producer Mariva, agiye hanze nyuma y’igihe gito amajwi yayo agiye hanze.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Martin Baruta yadutangarije ko impamvu iyi ndirimbo yayikoranye n'abandi bahanzi bagenzi be ari uko yari agamije ubufatanye mu kwamamaza ubwami bw'Imana no gusingiza imbaraga zayo mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga muri muzika kugira ngo barusheho gukora umuziki mwiza ujyanye n’ubuhanga ndetse n'igihe. Abajijwe ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yagize ati:

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ahanini ni ukongera kwibutsa abacitse intege muri uru rugendo ko dufite Imana ikomeye kandi ifite imbaraga no gushima imirimo idukorera uko bukeye kuko ari inyembaraga.Ibyo imaze kudukorera ni byinshi kandi ikomeje kutugirira neza.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Haleluya' hagaragaramo abahanzi bakoranye iyi ndirimbo na Martin Baruta ndetse hakagaragaramo n'abandi bahanzi b'inshuti ze barimo Nelson Mucyo na Claude Bigiriherezo umaze iminsi atumvikana cyane mu muziki. Martin Baruta yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mwaka ari uwo gukora cyane, akaba afite ibindi byinshi byiza ahishiye abakunzi be.

Baruta Martin

Baruta Martin

 

Thacien Titus

Thacien Titus yari yakozweho cyane

Baruta Martin

REBA HANO 'HALELUYA' YA MARTIN BARUTA FT THACIEN TITUS, FOFO NA JOLIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND