RFL
Kigali

Martin Baruta agiye kumurika album mu gitaramo yatumiyemo Simon Kabera, Thacien Titus na Stella Manishimwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2018 15:14
0


Umuhanzi Martin Baruta ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yateguye igitaramo kidasanzwe azamurikiramo album ye ya gatatu y'amajwi. Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi banyuranye barimo n'abafite amazina aremereye cyane mu muziki wa Gospel.



Igitaramo cya Martin Baruta kizaba tariki 9/12/2018 kibere kuri ADEPR Nyarugunga mu mujyi wa Kigali kuva Saa Cyenda z'amanywa. kugeza Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Ni igitaramo azamurikiramo album ya gatatu y'amajwi yise 'Urukundo wankunze'. Muri iki gitaramo, Martin Baruta azaba ari kumwe n'abahanzi banyuranye barimo Simon Kabera, Thacien Titus, Stella Manishimwe uzwi nka 'Ni njye wa mugore', John Ndabarasa, Muhire Nzubaha na Danny Mutabazi.

Martin Baruta

Umuhanzi Martin Baruta ugiye kumurika album ya gatatu

Aganira na Inyarwanda.com, Martin Baruta usengera muri ADEPR Nyarugunga Paruwa ya Nyarugunga, yakomoje ku bizaranga igitaramo cye ati: "Kuri uwo munsi kandi abazaza mu gitaramo bazahabwa ikaze n'ama Chorale nka: Agape, Intwarane na Betesida. Bizaba ari ibirori bidasanzwe. Album Vol 3 nzamurika igizwe n'indirimbo 8. Iyi concert izaba ifite umuvugabutumwa mwiza witwa J Paul Nzaramba ndabifuriza kuzaza kunezererwa natwe muri Kristo Yesu. Iyi concert kutayibonekamo ni igihombo gikomeye bitewe n'ibyo tubahishiye."

Martin Baruta

Igitaramo cyateguwe na Martin Baruta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND