RFL
Kigali

Marion Shako na Apollinaire bazafatanya na Patient mu gitaramo cya Pasika bageze i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/04/2017 10:57
0


Abahanzi bakomeye mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba Marion Shako wo muri Kenya na Apotre Apollinaire w’i Burundi bamaze kugera i Kigali. Aba bahanzi baje mu Rwanda ku butumite bwa Patient Bizimana wabatumiye mu gitaramo cya Pasika kizaba kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2016.



Apotre Apollinaire Habonimana yageze i Kigali ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017, naho Marion Shako asesekara i Kanombe ku kibuga cy’indege mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2017. Patient Bizimana, Tonzi na Gaby Kamanzi ni bamwe mu bahanzi basanganiye Marion Shako ku kibuga cy’indege i Kanombe bamuha ikaze mu Rwanda.

Marion Shako na Apollinaire batumiwe na Patient Bizimana mu gitaramo cya Pasika ‘Easter Celebration concert 2017’ kizaba kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2017,kikazabera Radisson Blu Hotel & Convention Centre kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni igitaramo kigiye gukurikira icyabaye muri 2016 cyari cyatumiwemo umuhanzi mpuzamahanga Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo.

Kwinjira mu gitaramo cya Patient Bizimana ‘Easter Celebration concert 2017’  ni 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10.000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP). Amatike kugeza ubu ari kuboneka kuri Radisson Blue Hotel no kuri MTN UTC.

Amatike ya 10.000Frw na Platinum kuyabona uhamagara iyi nimero: 0788321040, ubundi bakayikuzanira aho uri hose. Abantu bazagura aya matike ya VIP (10.000Frw na Ptaninum) bazahabwa Album nshya ya Patient ndetse bahabwe icyo kunywa banicare kuri Table yagenewe abo mu myanya y’icyubahiro.  

AMAFOTO Y'UKO ABA BAHANZI BAGEZE I KIGALI

Apotre Apollinaire

Apotre Apollinaire hamwe na Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment group

Apotre Apollinaire

Apollinaire yasanganijwe indabo i Kanombe

Apotre ApollinaireMarion Shako

Marion Shako yageze i Kigali mu gitondo cy'uyu wa Gatanu

Marion Shako

Tonzi asuhuza Marion Shako akamuha ikaze i Kigali

Marion ShakoMarion Shako

Gaby Kamanzi yakirana urugwiro Marion Shako

Marion Shako

Marion Shako

Marion Shako yatunguwe n'uburyo yakiranywe urugwiro i Kigali

Marion Shako

Marion ShakoMarion Shako

Marion Shako i Kigali

Marion Shako

Marion Shako yishimiye kugera mu Rwanda

Patient Bizimana

Marion Shako

Patient Bizimana hamwe na Marion Shako bazafatanya kuramya Imana mu gitaramo cya Pasika

Marion Shako

Marion Shoko yahise ajya mu modoka imugeza muri Hotel acumbikamo

Marion Shako

Patient Bizimana

UMVA HANO IBIHE INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND