RFL
Kigali

Maranatha Family Choir SDA igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 mu gitaramo kidasanzwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/07/2014 13:16
1


Korali Maranatha yahinduriwe izina ikitwa Maranatha Family Choir ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi ikaba yararimbwemo n’abantu benshi bamwe baje kuyivamo aho twavuga Tonzi, Knowless, Mico Prosper, Ntwari Didier na Clement Ishimwe.



Iyi Korali imaze imyaka myinshi igera muri 30, yateguye igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza uwo munsi mukuru, mu gitaramo kizaba taliki ya 8/08/2014 bikazabera muri Serena Hotel Kigali aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10.000F na 5.000F kandi mu cyubahiro umuntu wese akwiye.

poster

Ubuyobozi bw’iyi Korali bwatangaje ko muri icyo icyo gitaramo hazahurizwa hamwe hafi ya bose bayinyuzemo kandi kikazaba inyumva nkumve(Live music).

Amateka y’iyi Korali

Maranatha ni Chorale yabayeho guhera mu 1984. Yavukiye mu kigo cy’ishuri ry’ababyeyi bab’abadivantiste b’umunsi wa karindwi APACE Kabusunzu.

Iyi Korali ikaba yaratangijwe n’abanyeshuri bigaga icyo gihe muri iri shuri rya APACE.

Iyi Korali kuva yabaho kugeza ubu yagize uruhare runini mu kubwiriza ndetse no kuririmbira abakristo b’abadivantiste n’abandi basengera mu matorero n’amadini bitandukanye.

Maranatha yagize uruhare runini no mu guteza imbere umuziki muri rusange aho abahanzi,abacuranzi bakomeye bamwe na bamwe n’abatunganya muzika banyuze muri Maranatha cyangwa bafite aho bahuriye na Maranatha.

Nk’uko nari nabivuze haruguru muri abo bahanzi,abacuranzi n’abatunganya umuziki harimo:Uwitonze Clementine(Tonzi) wabaye umuhanzi ku giti cye mu ndirimbo zihimbaza Imana,Butera Jeanne d’Arc(Knowless) uririmba izisanzwe,Mico Prosper,Ntwari Didier,ISHIMWE Clement(Kina Music Boss)

Nyuma y’uko bigaragaye ko Korali Maranatha yanyuzemo abantu benshi kandi ko ifite abakunzi batari bacye imbere no hanze y’igihugu,byatumye ihindurirwa izina nk’uko natangiye mbivuga iza kwitwa Maranatha Family Choir(MFC). Iri rikaba ariryo zina ifite ubu kandi rikomeje gutuma ijambo ry’Imana rigera kuri benshi.

Maranatha Family Choir kugeza ubu ifite Album 9 z’amajwi na Album 2 z’amashusho.

Dore uko zikurikirana:

Album ya mbere yakozwe mu 1991, Album ya kabiri ikorwa mu 1996, iya gatatu ikorwa mu 1998, iya kane ikorwa mu 2000, iya gatanu ikorwa mu 2002, iya gatandatu ikorwa mu 2004, iya karindwi ikorwa mu 2006 muri uwo mwaka ni nabwo bakoze iya mbere y’amashusho.

Album ya 8 yakozwe mu 2008, iya kabiri y’amashusho bayikoze mu 2009 naho Album ya cyenda bayikora mu 2011. Hashize imyaka itanu nta Album y’amashusho yindi irakorwa ndetse imyaka yari ibaye itatu ntayindi y’amajwi yari yajya hanze.

Dusoza iyi nkuru tubibutse ko mu gitaramo kidasanzwe iyi Korali yabateguriye muri Serena Hoteli kwinjira bizaba ari ibihumbi 10.000F na 5.000F kikazaba taliki ya 03/08/2014 guhera isaa kumi n’imwe z’umugoroba.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    DIDIER





Inyarwanda BACKGROUND