RFL
Kigali

Umunyamakuru akaba n'umuvugabutumwa Manzi Justin yinjiye mu muziki ahera ku ndirimbo yise 'Abera turacunguwe'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/12/2018 9:48
0


Manzi Kagame Justin umunyamakuru kuri Sana Radio akaba n'umuvugabutumwa ukunze gutegura ibiterane yise 'Ahera h'ahera' yitiriye umuryango w'ivugabutumwa yatangije witwa 'Ahera h'Ahera Ministries', kuri ubu yinjiye mu muziki ndetse ahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere.



Manzi Kagame Justin yabwiye Inyarwanda.com ko yamaze kwinjira mu muziki kandi ko azakomeza kuwukora. Yunzemo ko azagerageza gukora buri kimwe cyose atekereza cyatuma ubwami bw'Imana bwaguka. Yagize ati: "Rwose nzabikomeza (kuririmba). Icyo ntekereza ko nshobora gukora maze ubwami bw'Imana bukaguka ni ukuri nzakigerageza ariko Imana ikomeze kuba iyo kubahwa mu bantu."

Abajijwe intego afite mu muziki yinjiyemo wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati: "Intego nyamukuru ni ukwamamaza ubutumwa bwiza kuko si ikintu nzakora nk'ubucuruzi kuko impano naherewe Ubuntu nta kiguzi nanjye nzagerageza kuyikoresha ngarura intama kuri Kristo. Ninkomeza kubona abakizwa umutima wanjye uzishimira ibyo ahari nzaba ndi mu mubare wa ba bandi bazaka nk'Inyenyeri mu isanzure ry'Ijuru.

Manzi Kagame Justin

Muri iyi ndirimbo 'Abera turacunguwe' ya Manzi Kagame Justin humvikanamo aya magambo: "Igihe kimwe nari mpagaze ahirengeye ndenza amaso ibicu aho izuba rirengera, mbona Abakerubi Bera, Ibizima n'Abakuru, Abera n'Abamalayika bavuga ishimwe ry'Uwera. Abera turacunguwe, turakomeje ntiducogoye namba tuzagerayo"

Manzi Kagame Justin

UMVA HANO INDIRIMBO 'ABERA TURACUNGUWE' YA MANZI KAGAME JUSTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND