Maniraguha Serge, ni umunyamuziki ukora injyana nyafurika, akaba n’umunyabugeni mu by’amarange (artiste peintre). Yashyize hanze indirimbo yise ‘Himbazwa’ yitsa ku ishimwe afitiye Imana yamuhereye agakiza ubuntu.
Serge Maniraguha amaze imyaka 20 agize umuziki umwuga. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Mama Ngwino Umpoze’ yakozwe ahagana mu 1998 igakundwa na benshi cyane mu myaka yashize. Muri 2013 nibwo yaje gufata icyemezo ayisubiramo ‘Remix’ anayikorera amashusho.
Iyi ndirimbo ‘Mama Ngwino Umpoze’ yagombaga kujya kuri album yise ‘Urahebuje’ ariko ntibyakunda. Muri 2014 yashyize hanze indirimbo ‘Urahebuje’ yasohokanye n’amashusho yayo. Mu myaka yakurikiyeho kugeza 2016 yagiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye nka ‘Umunzani’ n’izindi.
Maniraguha Serge avuga ko ashima Imana yamuhereye agakiza ubuntu
Nyuma y’imyaka ibiri yagarutse mu muziki aho avuga ko yahinduye n’ubuzima bwe. Aganira na Inyarwanda.com, ati “ Nyuma y’imyaka ibiri ngarutse mu nganzo yanjye mu mpinduka. Nahinduye ubuzima bijyana n’inganzo yanjye ‘Himbazwa Mana'.”
Yavuze ko iyi ndirimbo nshya yise ‘Himbazwa' ari “indirimbo ivuga ku buzima bwe, ashimira Imana kubw’agakiza yamuhereye ubuntu”, ngo ubu yiyumva nk’icyaremwe gishya. Akomeza avuga ko iyi ndirimbo iri mu njyana ya Kinyafurika nshya aho atanga ubutumwa ku bakunzi be. Ati “Nibajyane nanjye aheza niho nifuriza abanjye. Abankunda bose duhurire ku mwami uruta abandi, ni Yesu Kristo.”
Serge yanavuze ko mu mpera za Kanama 2018 aribwo atangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo ‘Himbazwa’. Anavuga ko ahugiye mu gutunganya album nshya izaba iriho indirimbo esheshatu(6) aho azakorana na Iyzo Pro. Iyi album izaba yitwa ‘Sinkiri wawundi’, ateganya ko izajya hanze mu Ukwakira 2018.
TANGA IGITECYEREZO